1. Ibice 6 bya mbere by’igitabo cya Daniel byigisha ubudahemuka ku Mana n’uburyo Imana irinda abayubaha. Daniel na bagenzi be berekanye ukwizera gukomeye mu bihe by’umubabaro, harimo kwanga kwanduzwa n’ibyokurya by’umwami no kwanga gusenga ibigirwamana. Imana igaragaza ubushobozi bwayo mu gusobanura inzozi umwami Yari yarose , kubarinda mugihe Bari bajyugunywe mu muriro ndetse no kubakiza iminywa y' intare. Ibi bitwigisha ko Imana ifite ububasha ku bwami bw’abantu no ku buzima bw’abayizera Ubudahemuka n’icyizere ku Mana bihesha umugisha n’ibitangaza bikomeye.
1. Yabwiye Daniel ati: lmana yawe ukorera iraza kugukizaa 2. Umwami yiraje ubusa , ntibamucurangira kandi ntiyanagoheka 3. Umwami yabajije Daniel ati ese imana yawe ukorera iteka yabashije kugukiza intare 🦁 5. Daniel yabayeho ubuzima bwiza kuko yabayeho neza aguwe neza Nibyo nshoboye murakoze 🙏
@uwitekaamena7 күн бұрын
YESU ashimwe Igisubizo cy'ikibazo cya 1. Nuko umwami arategeka, bajya kuzana Daniyeli bamujugunya mu rwobo rw'intare. Ariko umwami yari yamubwiye ati"Imana yawe ukorera iteka iragukiza." (Daniyeli 6:17) Igisubizo cy'ikibazo cya 2. Nuko umwami asubira mu nzu ye akesha ijoro yiraje ubusa, ntibamuzanira ibyo kumucurangira, ntiyarushya agoheka. (Daniyeli 6:19) Igisubizo cy'ikibazo cya 3: Ageze hafi y'urwo rwobo Daniyeli yari arimo, atera hejuru n'ijwi ry'umubabaro abaza Daniyeli ati"Yewe Daniyeli mugaragu w'Imana ihoraho, mbese Imana yawe ukorera iteka yabashije kugukiza intare? (Daniyeli 6:21) Igisubizo cy'ikibazo cya 4. Imana yanjye yohereje marayika wayo abumba iminwa y'intare, nta cyo zantwaye kuko nabonetse imbere yayo ntafite icyaha, kandi nawe nyagasani, nta cyo nagucumuyeho." (Daniyeli 6:23) Igisubizo cy'ikibazo cya 5.Nuko ku ngoma ya Dariyo no ku ngoma ya Kuro w'Umuperesi, Daniyeli agubwa neza. (Daniyeli 6:29) Imana ibahe umugishaa 🙏
@Fiston-r8o7 күн бұрын
Igisubizo 4. Daniel ati Imana yanjye yohereje marayika wayo abumba iminwa y'intare, nta cyo zantwaye kuko nabonetse imbere yayo ntafite icyaha, kandi nawe nyagasani, nta cyo nagucumuyeho. Igisubizo 5: Nuko ku ngoma ya Dariyo no ku ngoma ya Kuro w'Umuperesi, Daniyeli agubwa neza. Amén amén 🙏🙏