Murakoze cyane gushima. Tuzarushaho kunezerwa nibibagirira umumaro mu kwitegura kugaruka k'Umwami n'Umukiza wacu Yesu Kristo uri hafi kugaruka vuba aha.
@GanimanaJackson6 ай бұрын
Nishimiye inyigisho zanyu
@GanimanaJackson6 ай бұрын
Nishimiye Ibyo mukora mukomereze Aho rwose
@JNissi-pu2rq6 ай бұрын
ESE UZ'IMPAMVU UNESHWA CG UTSINDWA BURI MUNSI KANDI NTAKO UTAKOZE. REBA IMPAMVU: MWIHANGANE MUSOME IRI JAMBO KUKO NI INGENZI MU BUZIMA BWAWE BWA BURI MUNSI, KUKO NI INYUNGU ZACU TWESE. Byanditse neza kandi bisomeka neza: Imigani 28:9 "Uwiziba amatwi ngo atumva amategeko, Gusenga kwe na ko ni ikizira" ABANTU BENSHI BAYOBOTSE AMADINI AHO KUYOBOKA KRISTO, KANDI IBIMENYETSO BIRIVUGIRA RWOSE. MUREKE TWUBAKE KURI KRISTO AHO KUBAKA KU MADINI: 1) Kristo Yesu mwibuke ko ari idini ryamubambye ku musaraba, MUZASOME neza muzabibona; 2) Mwibuke ko hari idini ryasigaye ryica intumwa ze n'abakirisitu benshi n'ubwo badashaka kubyemera, umpakanya azambwire muhe reference; 3) Mwibuke ko Kristo nta dini yagiraga cg yasize avuze ngo muyoboke iri cg iri; 4) Mwibuke ko idini ritazajyana umuntu mu ijuru ahubwo rizamurimbuza: • Idini: amategeko, imihango, imigenzo • Kristo Yesu: Inzira, ukuri, ubugingo 1)Inzira: Ntawe ujya kwa Data atamujyanye, niwe wenyine watsindiye iryo soko wenyine (ufite monopoly, monopole), nta wundi tugomba kwiyambaza cg kunyuraho, ubwo ufite indi nzira anyura ashaka kugera kuri Data afite ahandi yayikuye hatari mu ijambo ry'Imana. 2) Ukuri: ijambo ry'Imana (Yohana 17:17 Ubereshe ukuri: Ijambo ryawe ni ryo kuri). 3) Ubugingo: (Yohana 6:35 Yesu arababwira ati “Ni jye mutsima w'ubugingo, uza aho ndi ntazasonza na hato, n'unyizera ntabwo azagira inyota na hato), iyo tumufite tuba dufite ubuzima mu Mana. Itangiriro 2:7 "Uwiteka Imana irema umuntu mu mukungugu wo hasi, imuhumekera mu mazuru umwuka w'ubugingo, umuntu ahinduka ubugingo buzima". YARACUMUYE AHITA ATAKAZA UBUGINGO BUZIMA. Impamvu nyamukuru ntahinduka, ntuhinduke, ntahinduke, ntiduhunduke, ni uko aho gukurikira Kristo Yesu we nzira, ukuri n'ubugingo, TWAKURIKIYE AMADINI, twita ku migenzo, amahame n'amategeko yayo. UBWO AZATUGEZA KUKI? IKIMENYETSO KIBIGARAGAZA: • Murebe ubwicanyi buba ku isi yose, murebe ubugambanyi bubaho, ubusambanyi, ubujura, inzangano, ivanguramoko, ..... • Murebe abantu begura(bafata) za Biblia zabo kuwa gatandatu no kucyumweru ariko bakaba bazisoma bageze imbere ya....gusa, abandi bakarisoma ariko ntibashyire mu bikorwa icyo rivuga. • Umuntu akarara, akirirwa abiba inzangano, agambanira abandi, abandi bakirukanisha abandi ku kazi, ....barangiza bagafata Biblia bakajya gusenga, olalalaala MUREKE DUHARANIRE KUMENYA ICYO IMANA IDUSHAKAHO NICYO KIRUTA BYOSE KUKO ABAZAJYA MU IJURU SIKO BOSE BAZABA BARABONEKEWE, BARAHANURIWE CG BARERETSWE,..... . AHUBWO BENSHI BAGENDA BAYOBYWA AHO GUKIRANUKIRA IMANA. Ese ubundi abantu babwirwa n'iki ko Imana ariyo iba ibikora, ikimenyetso baragifite. Matayo 24:1 kuko benshi bazaza biyita izina ryanjye bati ‘Ni jye Kristo’, bazayobya benshi. 2Timoteyo4:1-5 1. Ndagutongerera mu maso y’Imana no mu ya Kristo Yesu uzacira ho iteka abazima n’abapfuye, ubwo azaboneka aje kwima ingoma ye. 2. Ubwirize abantu ijambo ry’Imana ugire umwete mu gihe kigukwiriye no mu kitagukwiriye, uhane, uteshe, uhugure ufite kwihangana kose no kwigisha, 3. kuko igihe kizaza batazihanganira inyigisho nzima, ahubwo kuko amatwi yabo azaba abarya yifuza kumva ibibanezeza, bazigwiriza abigisha bahuje n’irari ryabo, 4. kandi baziziba amatwi ngo batumva ukuri, bazayoba bakurikize imigani y’ibinyoma. 5. Ariko wowe ho wirinde muri byose, wemere kurengana, ukore umurimo w’umubwirizabutumwa bwiza, usohoze umurimo wawe wo kugabura iby’Imana. Matayo 12:50 Umuntu wese ukora ibyo Data wo mu ijuru ashaka, ni we mwene data, ni we mushiki wanjye. Matayo 7:21-23 “Umuntu wese umbwira ati ‘Mwami, Mwami’, si we uzinjira mu bwami bwo mu ijuru, keretse ukora ibyo Data wo mu ijuru ashaka. Benshi bazambaza kuri uwo munsi bati ‘Mwami, Mwami, ntitwahanuraga mu izina ryawe, ntitwirukanaga abadayimoni mu izina ryawe, ntitwakoraga ibitangaza byinshi mu izina ryawe?’ Ni bwo nzaberurira nti ‘Sinigeze kubamenya, nimumve imbere mwa nkozi z'ibibi mwe.’ Matayo 12:50 Umuntu wese ukora ibyo Data wo mu ijuru ashaka, ni we mwene data, ni we mushiki wanjye. Matayo 7:21-23 “Umuntu wese umbwira ati ‘Mwami, Mwami’, si we uzinjira mu bwami bwo mu ijuru, keretse ukora ibyo Data wo mu ijuru ashaka. Benshi bazambaza kuri uwo munsi bati ‘Mwami, Mwami, ntitwahanuraga mu izina ryawe, ntitwirukanaga abadayimoni mu izina ryawe, ntitwakoraga ibitangaza byinshi mu izina ryawe?’ Ni bwo nzaberurira nti ‘Sinigeze kubamenya, nimumve imbere mwa nkozi z'ibibi mwe.’ UWITEKA ADUSHOBOZE KUMWUMVIRA MURI BYOSE UMWUKA WERA ARUSHEHO KUTWIGISHA NO KUDUHISHURIRA.