Рет қаралды 24,112
mu kiganiro gitangira #KigaliFamilyNight, aho uku kwezi twaganiraga ku mugabo, #Hubertmale #men, Sugira Hategekimana yatuganirije ku cyo kuba umugabo ariyo, atwibutsa ko kuba umugabo wa nyawe bitatera ikibazo, ahubwo ikibazo kinini dufite ari uko abantu benshi bataye ubugabo bwabo, nta mugabo wa nyawe ushobora guhohotera umugore cyangwa abana, ahubwo arabarinda, akabitaho
Kigali Family Night ni ikiganiro ngaruka kwezi ku bibazo bitandukanye byibasira umuryango, aho abantu bahura bakaganira, bagasabana, ndetse bakanasangira hamwe, ukeneye andi makuru kuri icyo kiganiro, cyangwa kwiyandikisha wagana urubuga rwa www.kigalifamily.com