Рет қаралды 34,576
Mu kiganiro na Kigali Today umuvugizi w'Ungirije wa Guverinoma y'u Rwanda Alain Mukuralinda yavuzeko Abarundi bakoze jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bahungiye mu Burundi ariko ntibaroherezwa mu Rwanda cyangwa ngo bagezwe imbere yubutabera Kandi haratanzwe dosiye zabo.
Ni mugihe U Burundi kuri uyu wa 11 Mutarama 2024 bwafunze imipaka yose ibuhuza n’u Rwanda, nyuma yo kurushinja gufasha umutwe wa RED Tabara. Ni ibintu bitatunguranye cyane ko na Perezida Evariste Ndayishimiye, aherutse kubicamo amarenga.