Рет қаралды 42,592
#ZoomSports #10Sports
Umukino wahuje APR FC na Rayon Sports warangiye ari 2 bya APR ku busa bwa Rayon Sports.
Byiringiro Lague yatsinze igitego hakiri kare cyane maze yishima akuramo imyenda, ikosa rihanishwa ikarita y'umuhondo, Ombolenga Fitina yagaragaye asa n'umubuza ariko Lague aranga, byaje no kumuviramo guhabwa ikarita y'umutuko nyuma yo gukora irindi kosa ryamuhesheje ikarita y'umuhondo ya 2 ahita ahabwa umutuku.
Manzi Thierry na Mutsinzi Ange nabo banze kwishimira igitego bavuga ko Rayon Sports yabagize abo ari bo bityo batayishima hejuru.
Umutoza Adil Mohammed Erradi nawe nyuma y'igitego cya kabiri yararize kubera ibyishimo nyuma yo kureba ku isaha buri kanya yifuza ko umukino warangira, atungurwa no kubona igitego cya kabiri.