Рет қаралды 23,135
Ikibuga cy'imyitozi ya gisirikare cya Namuhemure ni cyo cyibuga cya mbere cy'Inkotanyi ku butaka bw'u Rwanda. Iki kibuga giherereye mu Murenge wa Rwimiyanga mu Kareree ka Nyagatare ahantu hirya cyane mu kibaya aho u Rwanda ruhana imbibi n'igihugu cya Tanzaniya.
Iki kibuga cy'imyitozi y'Inkotanyi ku butaka bw'u Rwanda cyakiraga abakobwa n'abahungu babaga baje kwinjira mu gisirikare b'Inkotanyi ngo bafatenye urugamba rwo kubohora u Rwanda.
Iki kibuga cyagize undi umumaro ukomeye cyane w’uko ari ho haturutse umubare munini w'abasirikare Maj Gen Paul Kagame yakuyemo abasirikare badasanzwe yahaye akazi kadasanzwe (Task Force with Special mission) bwo gutera, gufata no kugumana umupaka wa Gatuna kandi barabikoze.