Amacumu y'inda (+lyrics) - Sipiriyani Rugamba & Amasimbi n'Amakombe, 1987 - Rwanda

  Рет қаралды 129,223

Murage Mwiza

Murage Mwiza

7 жыл бұрын

Dore imvura iracitse, nyakizuba imaze gucana
Inzara ibambiye ku muryango. Muze tujye akanama,
Turore uko twikiza amakuba. Ntimuse n'abatinyi
Ubwo urugamba ruhinanye, turasane tutikoma akabugu.
Umuntu utewe aratinduka
Akagana aho rukomeye
Akahashinga ibirindiro
Yeeeehhh
Amacumu y'inda
Burya ntashira igorora.
Bana banjye muli icumi
Aliko abakuru ni batatu
Naho abandi ntacyo bashoboye.
Ab'imbaraga tubaduke
Turasane ku batazifite.
Ntimuse n'abahabanyi
Ngo mukwirwe imishwaro
Tutabanje kunoza imihigo.
Umuntu utewe aratinduka
Akagana aho rukomeye
Akahashinga ibirindiro
Yeeeehhh
Amacumu y'inda
Burya ntashira igorora.
Mpereye ku mubyeyi
Wabahetse akabaha ibere
Ni we uzaba inteko y'abagabwe.
Dore wowe turasazanye
Ntabwo ukiri uwo nkibwiriza.
Ka gatiba k'udushyimbo
N'akagende karimo utujumba
Uzabiteke ku rugero.
Umuntu utewe aratinduka
Akagana aho rukomeye
Akahashinga ibirindiro
Yeeeehhh
Amacumu y'inda
Burya ntashira igorora.
Niduhaha nk'akantu
Ujye ushyingura kure hihishe
Urondereze, abana baramuke.
Urabarere ujijure
Bamenye ko ibintu bihindutse
Ntukinishe ibyo kwiheba
Imana iguteza amapfa
Iba iteganya aho uzahaha.
Umuntu utewe aratinduka
Akagana aho rukomeye
Akahashinga ibirindiro
Yeeeehhh
Amacumu y'inda
Burya ntashira igorora.
Mwana wanjye w'uburiza
Jyewe nzi umutware ukize
Nankundira azaguha akazi
Urambere umugabo byeruye
Nturirire imirimo itavunanye.
Uzamenye ko kubana
Ali ukuruca ukarumira
Kuzimura ukabeshya kirazira.
Umuntu utewe aratinduka
Akagana aho rukomeye
Akahashinga ibirindiro
Yeeeehhh
Amacumu y'inda
Burya ntashira igorora.
Mwana wanjye w'ubuheta
Naherutse ukunda ibyo kubaka,
Uzasange abubatsi ukeze abo;
Nibakwima agahanitse
Ntuzange kuba umuhereza
Burya umurimo mutoya
Nuwukora unonosora
Umukoresha azagushyira ejuru.
Umuntu utewe aratinduka
Akagana aho rukomeye
Akahashinga ibirindiro
Yeeeehhh
Amacumu y'inda
Burya ntashira igorora.
Mwana wanjye wa gatatu,
Wowe uzagume aho ube zamu,
Ejo umujura atinjira yatanya
Uwakubyaye ntawamwubaha,
Atahareba uw'umunyamaboko.
Agaciro k'umuntu
Kava ku muco babona
No ku maboko agenda agaragaza.
Umuntu utewe aratinduka
Akagana aho rukomeye
Akahashinga ibirindiro
Yeeeehhh
Amacumu y'inda
Burya ntashira igorora.
Jyewe nzagana ishyanga
Burya akanyoni katagurutse
Ntikamenya aho ishaka ryeze
Twagumya kwirunda aha,
Twahira mu nzu tugashira.
Ahandi nzabona imyaka,
Mpungukire n'amaboko,
Kandi ntebuke kubavuna.
Umuntu utewe aratinduka
Akagana aho rukomeye
Akahashinga ibirindiro
Yeeeehhh
Amacumu y'inda
Burya ntashira igorora.
Murabe intwali mu myato
Maze intambara duhagurukiye
Tuyirwane urw'umuziringano.
Ihaho tuzane n'ingoga
Dusubireyo kuzana ibindi.
Kandi ntimukajye mwijima:
Wa mucyo ujya uturanga,
Ni umurage w'umulyango.
Umuntu utewe aratinduka
Akagana aho rukomeye
Akahashinga ibirindiro
Yeeeehhh
Amacumu y'inda..burya ntashira igorora !

Пікірлер: 25
@user-dh3kc2gj9p
@user-dh3kc2gj9p 11 ай бұрын
Ndakwemera inganzo ntikazime
@tonerohonore8874
@tonerohonore8874 7 жыл бұрын
Nkunda inganzo yanyu mwagiye mutanze umusanzu utagereranywa ku b'ibihe byose kandi inganzo yanyu ni umurage ku bantu b'umtima mwiza n'abubaha Imaa. Requiescat in pace.
@mugabekaziSumaya-vk7zw
@mugabekaziSumaya-vk7zw Жыл бұрын
Always in my heart
@uzikwambaraangeleoncie8225
@uzikwambaraangeleoncie8225 2 жыл бұрын
Uzamenye ko kubana ari ukuruca ukarumira,Rugamba uri mwarimu wacu w,ibihe byose,umuntu yakwigiraho byinshi byiza
@jeannemarieuwineza1668
@jeannemarieuwineza1668 2 жыл бұрын
Niwirihukire Ijuru Ijabiro mubyeyi mwiza Rugamba mwiza
@adolphenimbona4285
@adolphenimbona4285 Жыл бұрын
Unkubuje Papa wanjye💪♥️
@guillaumebanza4009
@guillaumebanza4009 4 жыл бұрын
Ndashimira cyane wowe wiyemeje gukora uru rubuga kugira ngo abantu bongere banyungute ku nganzo nziza z'imfura zu Rwanda. Merci beaucoup.
@Muragemwiza
@Muragemwiza 4 жыл бұрын
Urakoze. Twese dukomeze kunogerwa n'ibyiza byera iwacu !
@tharcillenyiranzabicaho3088
@tharcillenyiranzabicaho3088 10 ай бұрын
Rugamba cyprien été un legende et sera un legende🥺
@wamupepe120
@wamupepe120 3 жыл бұрын
J'aime Rugamba cypiriani , c'est mon image,mon ambition,mes convictions .
@mutesiafrika9194
@mutesiafrika9194 3 жыл бұрын
Iyi nganzo ni umurage mwiza.Mwarakoze cyane
@opensoulsHMD
@opensoulsHMD Жыл бұрын
I wish youngsters out there could listen to this masterpiece. Rugamba is a legend
@cctvofficial2505
@cctvofficial2505 8 күн бұрын
Mbonye ko burya twumva inanga gusa ntitwumve amagambo iyi ndirimbo usomye neza amagambo ayigize wahita ukira depression
@nziramaiam8297
@nziramaiam8297 7 ай бұрын
Pour une raison que j'ignore, je pleure chaque fois quand j'écoute cette chanson....pleurez avec moi svp!
@higirodonald6005
@higirodonald6005 Жыл бұрын
My legend 💞❤️💞❤️💞
@adolphenimbona4285
@adolphenimbona4285 Жыл бұрын
Beautiful music
@eustacheirambona2738
@eustacheirambona2738 5 жыл бұрын
May his soul rest in peace as he lived in peace! Umurage yasize ntuteze kwibagirana!
@jeanaimengarukiye8632
@jeanaimengarukiye8632 3 жыл бұрын
Uhhhh ehhhhh amacumu yinda uhhh
@nkurunzizadonatien5903
@nkurunzizadonatien5903 4 жыл бұрын
Sipiriyani wadusigiyende koko?iruhukoridashira niryotugusabira!Ntituzakwibagira
@MCMweneKamali
@MCMweneKamali 6 ай бұрын
Impanuro ku ngeri zose
@angeengela4323
@angeengela4323 3 жыл бұрын
M bega kinyarwanda uziko nsomye nnkagirango sindumunyarwanda je comprends rien
@pastorsafariwilson2629
@pastorsafariwilson2629 6 жыл бұрын
Nkunda iyi nganzo irimo inyigisho
@wamupepe120
@wamupepe120 3 жыл бұрын
Rugamba venant nkundabanyanga ruhengeri ,ohoo , c'est nom est très difficile pour moi. C'est un nom bizarre , très compliqué pour prononcé. ' nkunda aabanyanga . Marera c'est facile ,,,,😂😂😂😂✝️🇩🇪
ЧУТЬ НЕ УТОНУЛ #shorts
00:27
Паша Осадчий
Рет қаралды 9 МЛН
Spot The Fake Animal For $10,000
00:40
MrBeast
Рет қаралды 156 МЛН
Әбдіжаппар Әлқожа - Ұмыт деме
3:58
Әбдіжаппар Әлқожа
Рет қаралды 864 М.
Sadraddin - Jauap bar ma? | Official Music Video
2:53
SADRADDIN
Рет қаралды 16 МЛН
Erkesh Khasen -  Bir qyz bar M|V
2:43
Еркеш Хасен
Рет қаралды 793 М.
Alisher Konysbaev - Suie ala ma? | Official Music Video
2:24
Alisher Konysbaev
Рет қаралды 977 М.
Malohat
3:35
Xamdam Sobirov - Topic
Рет қаралды 1,1 МЛН
Әділет Жауғашар & SUNDET MUSLIM - Бір оқиға [M/V]
3:05
Әділет Жауғашар
Рет қаралды 119 М.