Рет қаралды 761
Ahitwa mu Bigabiro bya Rwamagana muri iki gihe, kera hahoze urugo rw’Umwami Kigeri IV Rwabugiri. Niho yarongoreye umugore we witwaga Nyirandabaruta wa Sendirima, babyarana umuhungu witwaga Sharangabo, wari utuye i Mwurire hakurya ya Rwamagana.
I Munyaga
Munyaga nawo ni umusozi uri mu Karere ka Rwamagana. Uwo musozi uri ku nkengero z’aho u Rwanda rwagabaniraga n’igihugu cy’i Gisaka mbere y’uko rukigarurira ku ngoma ya Mutara III Rwogera, mu kinyejana cya 19.
Mu mpinga ya Munyaga ahitwa mu Nkamba ni ho habaye urugerero rwa mbere rw’ingabo z’u Rwanda zarindaga inkiko z’Igihugu.