Amayira (par Abbé F.Nyombayire)

  Рет қаралды 5,897

Padiri Nyombayire Faustin

Padiri Nyombayire Faustin

10 ай бұрын

AMAYIRA
(F. Nyombayire, Dresden 27/08/2021, d.FU)
1. Amayira y’abato ntaho atagana
Ni ibihembe by’inyana, ntako itatega
Uko wumva uzamera bigena uko ugenza ubu
Menya uko ushaka kuba, wibitega ejo
Mu butwari bushishoza
Utitonze atonda abandi (2)
2. Kami ka muntu koko ni umutima we
Mbese uwawe utuye nde, cyangwa utuye iki ?
Wusubize impembero utazahaba
Buri munsi ni mushya, byubahe ukure
Twitaze, twiyumve
Nibwo kwibaza bisubiza (2)
3. Uratunda nk’isiha, nta kugoheka
Nta mushonji warora, ngo udatubya
Umutima utumbuje ukuba byose
Wambike ijabo nshuti, shungura unyurwe
Ubutunzi bw’umurundo
Si ryo hirwe twarigira (2)
4. Niba uzi gushimira, wanga inzozi mbi
Niba utanga imbabazi, ni ingiro mpigu
Niba usaba imbabazi ni ubushongore
Indagu y’uburame ni umutima umwe
Umutuzo duharamba
Inkomanga iwaka izina (2)
5. Nzagukunda si iraha, si inzira ngufi
Kenga Nyamwigendaho, kenga Mpanguhe
Erega amenyo arya inshuti ararumirwa
Kwigomwa ubyishimyemo byagura umucyo
Urukundo ni yo nkota
Ikeba uyifashe akarumyo (2)

Пікірлер: 35
@aphrorukundo
@aphrorukundo 2 ай бұрын
Biragoye kubona indi ndirimbo inyuze umutima muri ibi bihe nk' iyi. Sinduhuka kumva iyi ndirimbo. Murakoze Mubyeyi ku mpanuro zitagira uko zingana.
@NIZEYIMANACHRISTINE-yb6kw
@NIZEYIMANACHRISTINE-yb6kw 10 ай бұрын
Murakoze cyane mubyeyi! Impanuro zirumvikana neza cyane❤ Nyagasani abakomereze amaboko.
@dushyikumugabovenuste6088
@dushyikumugabovenuste6088 10 ай бұрын
Murakoze cyane Padiri Faustin Nyombayire. Umuhanzi w'umuhanga ❤
@user-pb1ct4wv1x
@user-pb1ct4wv1x 4 ай бұрын
Amen. Merci beaucoup mon père. Je suis personnellement touché par votre chanson extrêmement magnifique.
@seraphinemukangomanziza8899
@seraphinemukangomanziza8899 27 күн бұрын
Ndakwishimiye mubyeyi kandi nakiriye impanuro yawe.
@user-zm3kf3lf8c
@user-zm3kf3lf8c 10 ай бұрын
Iyi ndirimbo ni nziza pe. Iratanga ubutumwa bwiza. Padiri mubyeyi mukomereza aho.
@leandredufatanye5785
@leandredufatanye5785 10 ай бұрын
Murakoze Cyane kuduha impanuro nziza Mubyeyi! Si la jeunesse savait
@samvuraantoine5605
@samvuraantoine5605 7 ай бұрын
Ubundi buri munsi mujye mutugezaho impanuro Mon Père. Joyeux noël
@louisdeginzagueumuhire9228
@louisdeginzagueumuhire9228 10 ай бұрын
Ubutumwa bwuje impanuro nibwo tuba twiteze igihe cyose mwagiye mu nganzo!murakoze cyane Padiri.
@luciennyandwi7721
@luciennyandwi7721 3 ай бұрын
🎉
@musabiremanarcisse1926
@musabiremanarcisse1926 9 ай бұрын
Murakoze cyane Mubyeyi. Muduhaye ubutumwa bwuzuye. Ni ahacu kubukurikiza. Uri Umugisha kuri twe🙏🙏🙏🙏
@mucunguyinkatharcissie4722
@mucunguyinkatharcissie4722 9 ай бұрын
Ta sagesse porte ses fruits à travers la musique. Merci Seigneur pour ton inspiration à Mon Cher frère🙏
@kazareakimanamargueritemar1231
@kazareakimanamargueritemar1231 10 ай бұрын
Murakoze cyane Padiri, ku mpanuro nziza cyane muduhaye ...Uhoraho Akomeze Abayobore Ahorne namwe.
@mukankurangajoseline1179
@mukankurangajoseline1179 9 ай бұрын
Iyi ndirimbo ni nziza cyane❤❤❤❤🎉🎉
@user-eq8vm1jk6j
@user-eq8vm1jk6j 10 ай бұрын
Imana ikomeze ibarinde Ntore y'Imana iyi nganzo yanyu yuje ubuhanga ikomeze yubake benshi.
@eudosiemukankuranga4573
@eudosiemukankuranga4573 10 ай бұрын
Nziza cyane, irajimije cyane
@sibomanagregoire9099
@sibomanagregoire9099 10 ай бұрын
Message nziza cyane "urukundo ni yo nkota ikeba uyifashe akarumyo". Murakoze Padiri, Nyagasani agukomereze iyo nganzo.
@janvierem3848
@janvierem3848 5 ай бұрын
Urukundo niyo nkota ❤
@kazareakimanamargueritemar1231
@kazareakimanamargueritemar1231 10 ай бұрын
Impanuro nziza cyane...Murakoze ..Uhoraho Akomeze Abayobore Ahorne namwe.
@niyibizijeandedieu4633
@niyibizijeandedieu4633 10 ай бұрын
Murakoze cyane Padiri. Uzanadushyirireho lyrics.
@umukunzitimothee9
@umukunzitimothee9 9 ай бұрын
Ikibazo ni uko abato batumva neza uru rurimi mu buryo bucinyiye nkuko ruririmbye. Nkanjye unsobanurire iriya nteruro usorezaho. Uri umuhanga kweri🤗🤔
@Kantaramaeugenie
@Kantaramaeugenie 10 ай бұрын
Murakoze cyane Padre! Nikoko umutuzo duharamba inkomanga iwaka izina. Igihe cyose umutimanama wacu udukomanga nta mutuzo twagira.
@padirinyombayirefaustin7032
@padirinyombayirefaustin7032 9 ай бұрын
Wanyumvise rwose kandi ni ko biri: on ne peut pas être heureux contre sa conscience. Umutuzo... Inkomanga iwaka izina
@donasbaributsa604
@donasbaributsa604 2 ай бұрын
Murakoze cyane
@nkundimanatheophile2619
@nkundimanatheophile2619 10 ай бұрын
Bonne inspiration, pleine des très beaux conseils d'un sage ambaye alikula chumvi kabisa
@utamurizaceline2202
@utamurizaceline2202 9 ай бұрын
Nyagasani akomeze agushyigikire, igihimbano kiratsitse.
@ingebohler1024
@ingebohler1024 Ай бұрын
Sehr schön 👍❤
@bishopjoelkaama124
@bishopjoelkaama124 7 ай бұрын
God bless you
@byumbacatholicguidesandsco5180
@byumbacatholicguidesandsco5180 10 ай бұрын
Ohhh! Mbega impanuro zuje ubushishozi! "Twitaze twiyumve"! Car le bruit ne fait pas bien et le bien ne fait pas du bruit. Imwe mu ndwara ziyogoje isi y'ubu, ni urusaku! Benshi batinya gutuza ngo biyumve, ngo hato badatungurwa n'abo bari bo n'aho bahabiye.
@nzayisengaalbert7213
@nzayisengaalbert7213 10 ай бұрын
Chef-d-oeuvre, Merci!
@uwumukizaalphonsine6595
@uwumukizaalphonsine6595 9 ай бұрын
Nice song❤
@mukamanaesperancesrhope4357
@mukamanaesperancesrhope4357 10 ай бұрын
Indirimbo nziza cyane!
@user-ys3zt4cq8n
@user-ys3zt4cq8n 10 ай бұрын
Murakoze Padiri!
@Kantaramaeugenie
@Kantaramaeugenie 10 ай бұрын
Murakoze cyane Padre 🙏
@fabienmajoro7996
@fabienmajoro7996 10 ай бұрын
Inganzo yuje ubuhanga n'inama as usual
TURI ABAWE MUBYEYI par P. Faustin NYOMBAYIRE (& The Bright 5 Singers)
6:24
Padiri Nyombayire Faustin
Рет қаралды 297 М.
DAD LEFT HIS OLD SOCKS ON THE COUCH…😱😂
00:24
JULI_PROETO
Рет қаралды 15 МЛН
Cool Items! New Gadgets, Smart Appliances 🌟 By 123 GO! House
00:18
123 GO! HOUSE
Рет қаралды 17 МЛН
Who has won ?? 😀 #shortvideo #lizzyisaeva
00:24
Lizzy Isaeva
Рет қаралды 65 МЛН
Ndahagurutse
4:06
Chorale Saint Dominique de Bujumbura - Topic
Рет қаралды 36 М.
ASUBIRIZA IGIHE II Chorale Ineza ya Nyagasani_Byimana
6:12
PADIRI NYOMBAYIRE FAUSTIN:USANGA AMAKORARI ATIBANWA NK'AMATAGISI YA CYERA☀️ INDIRIMBO   Z'INKORANO🤪
33:24
IcyahagihireTv_ Catholic Church entertainment
Рет қаралды 5 М.
Dusingize Yezu Gitambo cy'abantu -  Padiri  Professeur NYOMBAYIRE Faustin (Emmy pro 2020 )
6:25
IcyahagihireTv_ Catholic Church entertainment
Рет қаралды 7 М.
Prezida KAGAME ati : ''...natekereje kubahambira…". PM TWAGIRAMUNGU we yavuze iki?
39:16
IKONDERALIBRE FREEDOM OF SPEECH
Рет қаралды 234 М.
KIZITO INTWARI IBASUMBA - Fr Cyriaque SHUMBUSHO(Official video)
3:54
Cyriaque Shumbusho
Рет қаралды 8 М.
DAD LEFT HIS OLD SOCKS ON THE COUCH…😱😂
00:24
JULI_PROETO
Рет қаралды 15 МЛН