Рет қаралды 552,316
Polisi y’u Rwanda yerekanye abasore batanu bakekwaho kwica Nsengayire Anicet, wiciwe mu Mudugudu wa Cyugamo, Akagari ka Gako mu Murenge wa Masaka w’Akarere ka Kicukiro. Mu ijoro ryo ku itariki 30 Kanama 2020, mu rugo rwa Habarurema Anicet ruri mu Mudugudu wa Cyugamo, Akagari ka Gako mu Murenge wa Masaka w’Akarere ka Kicukiro, hateye abajura bamwiba televiziyo, ariko basiga bamwiciye umushoferi witwaga Nsengayire Anicet. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera, avuga ko mu gihe inkiko zahamya abo basore ibyaha byo kwiba no kwica, ingingo ya 170 y’Amategeko n’Ibihano ibateganyiriza igifungo cya burundu.
Camera & Editing: Richard Kwizera