Muvandimwe rero byinshi mu bibugwa mu mateka y'ahashize ni ibinyoma nta byabayeho kuko nta hantu na hamwe wasanga byanditse. Ni uruhererekane mvugo rwagoretswe ku mpamvu zo guhembera amacakubiri. Karinga yambikwaga ibishahu by'ababisha batsinzwe ku rugamba nk'uko u Rwanda bwari ubwami bwigarurira amami abakikije ariko nta munyarwanda washahuwe azira ubwoko bwe. Ibi byose ni amateka yagoretswe kugira ngo bahembere amacakubiri mu banyarwanda.