Рет қаралды 375,140
Uwifuza kuvugana na Oliva yamubona kuri +250783383130
Umurerwa Olive yarushinze bwa mbere mu 2011, yarongowe n'umusirikare ukomeye babana ibyumweru bibiri gusa ajya ku kazi agwayo.
Amateka y’ibyabaye kuri Umurerwa Olive, ni ubuhamya bwagiye bukora benshi ku mutima ariko ku batari bacye bikaba n’ikimenyetso cyo gukomera kw’amasezerano y’Imana. Yapfushije umugabo we bakimara gukora ubukwe, ahigira Imana ko atazigera ayijya kure nayo imusezeranya ko itazigera imutererana ndetse mu byo yamusezeranyije harimo no kongera gukora ubukwe, ubu umugabo yamushumbushe batangiye kubana nk’abashakanye nyuma y’ubukwe bw’agahebuzo bakoze kuri uyu wa Gatandatu tariki 9 Gashyantare 2019.
Tariki 12 Werurwe 2011 nibwo Umurerwa Olive yashyingiwe, akora ubukwe n’umusore wari umusirikare bamarana ibyumweru bibiri bari mu kwezi kwa buki hanyuma umugabo asubira mu kazi ariko muri Nzeri uwo mwaka aza gutabarukirayo atarongera kubonana n’uwari umugore we.