Рет қаралды 1,570
Isomo ryo mu Gitabo cy'Ibyakozwe n'Intumwa (5, 34-42)
Ariko mu Nama nkuru hahaguruka umugabo w’Umufarizayi witwa Gamaliyeli, yari umwigishamategeko wubahwaga n’abantu bose; nuko ategeka ko Intumwa zahezwa akanya gato. Hanyuma arababwira ati «Bayisraheli, muritondere ibyo mugiye kugirira bariya bantu! Dore hambere aha hadutse uwitwa Tewudasi; aza avuga ko ari umuntu ukomeye, maze abantu nka magana ane baramuyoboka. Nyamara yamaze kwicwa, abari baramuyobotse baratatana, ibyo yari yatangiye birayoyoka. Nyuma y’uwo, mu minsi y’ibarura, haduka Yuda w’Umunyagalileya, akurikirwa n’abantu benshi. Ariko na we aza kwicwa, abari baramuyobotse bose baratatana. None rero mbibabwire: ntimugire icyo mutwara bariya bantu, nimubareke bagende. Niba umugambi wabo n’ibikorwa byabo bikomoka ku bantu, bizayoyoka ku bwabyo. Ariko kandi niba bikomoka ku Mana, ntimuzashobora kubisenya. Muramenye, hato mutavaho murwanya Imana.» Nuko iyo nama barayemera, bahamagara Intumwa bazikubita ibiboko, bazibuza rwose kongera kwigisha mu izina rya Yezu, maze barazirekura. Intumwa ngo zive mu Nama nkuru, zigenda zishimye kuko zagize ihirwe ryo kugirirwa nabi, zizira izina rya Yezu. Nuko buri munsi ntizisibe kwigishiriza mu Ngoro y’Imana no mu ngo, zamamaza Inkuru Nziza ya Kristu Yezu.
Iryo ni Ijambo ry'Imana!
R/Dushimiye Imana!