Рет қаралды 427
Hari ubwo dutekereza ko nyuma yo kwizera ubutumwa bwiza tugahabwa ijuru ku buntu ari ntakindi kiba kitureba mu bijyanye no gutanga ibyacu kubw'umurimo w'ivugabutumwa ariko aho tuba turebye hafi cyane ndetse tukaba twijyanye kure y'migisha myinshi izanwa no gukorera Imana.
Hari ibanga rikomeye cyane riri mu gutanga ibyacu kubw'umurimo w'ivugabutumwa. Ababikora bagabana imigisha myinshi izanwa no kumvira Imana. Habaho kwaguka mu buryo bwinshi kandi Imana ikabikora mu mbaraga zayo nk'uko ubutunzi bwayo buri muri Kristo Yesu.