🔴 CANAL + YAGUZE FILIMI SEBURIKOKO AHO IGIYE KUJYA INYUZWA KURI ZACU TV 🪐

  Рет қаралды 208

Trends 250 Rw

Trends 250 Rw

Күн бұрын

Nyuma y’imyaka umunani itambuka kuri televiziyo y’u Rwanda, Ikigo gicuruza Amashusho ya Televiziyo, CANAL+Rwanda, kibinyujije muri Zacu Entertainment isanzwe ifite ikigo cya ZACU TV yaguze filimi y’uruhererekane ‘Seburikoko’ aho kugeza ubu ariho honyine izajya itambuka.
Amakuru yigurwa ry’iyi filimi yatangajwe ku wa, Kane tariki 7 Nzeri 2023 mu muhango wo gutangaza filimi nshya Canal + yitegura gushyira hanze mu minsi iri mbere.
Iyi filimi iri mu zikunzwe mu Rwanda, yari imaze imyaka umunani itambuka kuri Televiziyo y’Igihugu.
Seburikoko ni filimi y’uruhererekane igaruka ku butumwa bwiganjemo ubuzima bwa buri munsi bwo mu muryango Nyarwanda, haba mu mujyi ndetse no mu cyaro.
Muri iki gikorwa kiswe “Back to School”, Canal + yanatangaje izindi filimi nshya yitegura gushyira hanze nka Ishusho ya Papa, Shuwa Dilu, Kaliza wa Kalisa, Iris, The Incubation, Injustice, La Pecheuse de Lac Kivu na i Muhira yakozwe na Tom Close.
By’umwihariko Ishusho ya Papa izatangira gutambuka kuri Zacu TV tariki 12 Nzeri 2023 saa 19:00 kuva ku wa Mbere kugera ku wa Gatanu.
Iyi filimi y’uruhererekane ishingiye ku nkuru y’umusore ufite Nyina w’Umubiligi na Se w’Umunyarwanda, aho ubwo aba agize imyaka 30 ajya mu Rwanda gushaka Se ngo amujyane mu Bubiligi mu rwego rwo gusohoza isezerano yahaye Nyina.
Muri rusange nyinshi muri izi filimi zakiniwe mu ntara mu turere nka Karongi na Rubavu, mu rwego rwo kwerekana ibyiza by’u Rwanda binyuze no muri gahunda ya Visit Rwanda nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi wa Zacu Entertainment, Misago Wilson.
Uretse gutangaza filimi nshya, Umuyobozi Mukuru wa Canal+ Rwanda, Sophie Tchatchoua, yatangaje ko Zacu TV iri muri shene eshanu zarebwe cyane mu gihe cy’umwaka.
Ati “Mu Ukwakira, Zacu TV izaba yujuje umwaka itangiye gukora, ariko iri muri shene eshanu zirebwa cyane kuri Canal +.”
Muri Nyakanga 2022, Canal+ Group nibwo yaguze Zacu Entertainment isanzwe ifite ikigo cya ZACU TV gitunganya kikanamenyekanisha filime nyarwanda yaba izo bakoze ndetse n’izo baguze ku bandi, ikaba ari shene ya 38.
Source: Igihe.com
#zacutv #rwandamovie #seburikokoseries #trends

Пікірлер: 1
@FELIXShortMovie
@FELIXShortMovie Жыл бұрын
Courage brh
Мясо вегана? 🧐 @Whatthefshow
01:01
История одного вокалиста
Рет қаралды 7 МЛН
Une nouvelle voiture pour Noël 🥹
00:28
Nicocapone
Рет қаралды 9 МЛН
Introduction to programming (Intangiriro kuri coding mu Kinyarwanda) [1]
5:35
DORE UKO WAHUZA PHONE NA COMPUTER YAWE/COCY YOUR PHONE TO PC
17:15