Рет қаралды 3,054
Kanyarwanda na Nyirakanyarwanda bene Gihanga FPR ntacyo itatuzaniye cyokora noneho aho bigeze biteye agahinda kubona Minisitiri w'intebe ahamba umwana nyamara abaturage bamubwira ko atari umwana urimo kugeza aho bamufunguje amasanduka yose agasanga bamupfunyikiye amazi! Ni ishyano! Hagati ahongaho ubukene buranuma mu gihugu abasenyewe n'ibiza bababuze ayo bacira n'ayo bamira baribaza niba bafite Leta nyamara iyo hari akantu kabaye mu bindi bihugu iyo Leta yirukira kubatabara! ni mu kanya aho tugiye kubasesengurira ukuntu iyi Leta y'u Rwanda igwatiriwe na FPR igeze mu mahina aho umwana arira nyina ntiyumve!