Ikibazo mubaza ngo iminsi 5 irahagije ? Ahubwo se yo gukora iki ko ariho hari ikibazo ? 1.Ubwacyo iki kibazo giteye isoni n' agahinda Kumva abantu bashobora gukora gahunda yo kujya kurimburira abanyarwanda b' impunzi z' Abahutu mu mashyamba ya Congo bigafatwa nk' ibintu byiza , byo kumva no gushyigikira ndetse n' abantu bashobora gutangaho ibitekerezo kugirango icyo gikorwa kirusheho kugenda neza , abapfa bazabe benshi bibaye byiza impunzi zose zisigaye yo zizarangirire mu mashyamba ya Congo. 2. Ni akaga gakomeye kuba dufite Leta itumva ko gucyura impunzi zayihunze hakoreshejwe ubundi buryo butari imbunda n' amasasu, biri mu nshingano zayo cyane ko amateka dufite nk' igihugu agenda yisubiramo n' abayoboye uyu munsi mu myaka 30 ishize bari impunzi mu bihugu bikikije u Rwanda Kandi Ntago higize habaho kubacyuza imbunda n' amasasu mu gihe bari bafite umutwe wa gisirikare w' " INYENZI " wahoraga uteza ibibazo Ku Rwanda birimo no kwica nabi abaturage. 3.Birababaje Kandi biteye isoni Kubona nta banyarwanda cyangwa abanyamahanga , ndavuga communauté internationale, yewe n' Abahutu nyirizina bireba banyanyagiye hirya no hino Ku isi barimo Barebera bene wabo bicwa banashyirirwaho umugambi rurangiza wo kwicirwa Burundu mu mashyamba ya Congo, bakarya , bakaryama , bagasinzira nkaho ntacyabaye . Birababaje kuba uyu munsi , ntabarahaguruka ngo bamagane ubwo buryo bwo gucyura impunzi hakoreshejwe imbunda n' amasasu, Aho usanga twishimira ko muri operations za gisirikare zabanje ( Umoja wetu, Amani kwetu, kimya I, II, Sokola I, II ) babashije Ku neutraliza cyangwa kwica abarenga 2000 , hagatahuka mbarwa . 4.Birabaje kumva ko gukora operations zo kujya kwicira Abahutu mu mashyamba ya Congo nta kibazo kirimo ko bo Ari abo gupfa nk' ibimonyo ( Abagore, abana , abasaza n' abakecuru ) , gusa kuko bambitswe ikoti ry' abagenocidaires urubanza rwabo rukarangirira iyo ngiyo , 6. Ndababwiza ukuri nta mpunzi z' Abatutsi zacyuzwa imbunda n' amasasu mu bihugu zahungiyemo birimo n' u Rwanda kabishywe niyo imitwe yabo ya Gisirikare RCD/CNDP/M23/ AFC n'indi myinshi barema yakwica abantu barenze abo interahamwe zitirirwa (abarenga 15 millions Ku geza ubu ), kuko Bazi guharanira uburenganzira bwabo. NB : Umuti urambye Kandi ukwiye wo gucyura impunzi z' Abahutu Ndetse n' abandi banyarwanda bo muyandi Moko bari hirya no hino Ku isi ni ibiganiro : * Ntago bihenze Nko gukoresha imbunda n' amasasu * Ntago bimena amaraso Ku mpande zombi Kandi niyo hapfa gusa Abahutu bo muri FDLR igihugu kiba gihombye amaboko n' a abana bacyo n' ubwo FPR yo ntacyo yahomba. * Ibiganiro bikozwe neza nibyo bishobora gukemura Burundu kwisubiramo kw' amateka yacu Arimo kumeneka kw' amaraso menshi Kandi byatanga umuti w' i kibazo cy' ubumwe n' ubwiyunge hagati y' Abahutu n' Abatutsi ndetse n' Abatwa bakaboneraho guhabwa umwanya ukwiye muri société nyarwanda. Leta ya FPR irasabwa kumva no kwemera ko ibiganiro n' abayihunze Ari ihame ndakuka n' umuti urambye mu gukemura ibibazo by' ubuhunzi.