Рет қаралды 32,023
#ijamboryahinduraubuzima
Ghandi yavutse ku itariki ya 2 Ukwakira 1869, apfa ku ya 30 Mutarama 1948. Uyu mugabao yabaye impirimbanyi y’ubwingenge bw’igihugu cy’u Buhinde binyuze mu kwicisha bugufi ndetse n'umuhate yagiraga. Isi yose ubu imufata nk’umwe mu ntwari zabayeho.
Ku wa 2 Ukwakira 1869 ni bwo uwacunguye Abahinde akabavana ku ngoyi y'Abongereza yabonye izuba. Yavukiye mu muryango wa Hindu mu Burengerazuba bw’igihugu cy'u Buhinde. Yaje kujya kwiga amategeko aho yarangije ku myaka 22 agaruka mu Buhinde, gusa ntiyahiriwe no gukora ibyo yari yize mu gihugu cye cy'amavuko ahubwo yahise ajyanwa muri Africa y'Epfo ahagana mu 1893 guhagararira u Buhinde mu gikorwa cyari kiswe “Lawsuit”.
Iki cyari igikorwa cyari kijyanye n'iby'ubucuruzi. Nyuma yaje kugaruka mu Buhinde ahagana mu 1915 ari nabwo yatangije ibikorwa bigiye bitandukanye birimo ibyo kurwanya imisoro y’umurengera ndetse no guharanira uburenganzira bw’igitsinagore ari naho hahise hatangira ibikorwa byiganjemo ibyo kurwanya amategeko y'abongereza.
Uyu mugabo yakomeje kwitanga ndetse byaje kurangira asa n'aho ari we wafashije igihugu cye kwigobotora ubukorone bw'abongereza bwari bukimereye nabi. Ahagana mu ijoro ryo ku wa 15 kanama 1947 ni bwo u Bwongereza bwemereye u Buhinde kwigenga ndetse aha bwahise bwigabanyamo ibihugu bibiri ari byo tuzi uyu munsi nka India ndetse na Pakistan.
Gusa iki gihe Ghandi yari ari mu zabukuru ndetse aza guhuhurwa n'urusasu baje kumutera. Byaje gutuma arwara bikomeye aza kwitaba Imana muri 1948. Uyu mugabo yagiye abaho arangwa n’ibikorwa bigiye bitandukanye gusa benshi bakunze kumurikira bashingira kuri bumwe mu butumwa yagiye atanga ndetse benshi bagahamya ko yagiye abafasha mu mibereho yabo.
KANDA KURI IYI LINK IKURIKIRA UBE UMUNYAMURYANGO WA DASH DASH TV :
/ @dashdashtv
KORA SUBSCRIBE KURI IYI KZbin CHANNEL NSHYA YA KABIRI "DASH DASH ENGLISH" IZAJYA INYUZWAHO IBIGANIRO BIRI MU RURIMI RW'ICYONGEREZA. LINK NI IYINGIYI / @dashdashenglish
Subscribe to my KZbin Channel:
/ @dashdashtv
IG: / dashim250
Facebook: / dushimimana.dashim.9