Рет қаралды 52,308
Nehemiya 2:17-20
17.Mperako ndababwira nti “Ntimureba ko tumeze nabi, ko i Yerusalemu habaye amatongo n’amarembo yaho akaba yarahiye? Nimuze twubake inkike y’i Yerusalemu tutagumya kuba igitutsi.”
18.Mbabwira ukuboko kw’Imana yanjye uburyo kwangiriye neza, mbabwira n’amagambo umwami yambwiye. Baravuga bati “Nimuhaguruke twubake.” Nuko biyungamo bagira imbaraga zo gukora uwo murimo mwiza.
19.Ariko Sanibalati w’Umuhoroni na Tobiya umugaragu w’Umwamoni na Geshemu w’Umwarabu babyumvise, baraduseka badushinyagurira baratugaya bati “Ibyo mukora ibyo ni ibiki? Murashaka kugomera umwami?”
20.Maze ndabasubiza nti “Imana nyir’ijuru ni yo izatubashisha. Ni cyo kizatuma twebwe abagaragu bayo duhaguruka tukubaka, ariko mwebwe nta mugabane, nta buryo nta n’urwibutso mufite muri Yerusalemu.”
1. Nehemiya agira igitekerezo cyo gusana inkike z'i Yerusalemu zari zasenyutse maze umwuka w'Imana amwongera imbaraga amuha n'abo kumufasha batangira kubaka
Chorus
Dufite urwibutso rukomeye niba twubaka inkike z'i Yerusalemu ntitwitaye kuri Tobiya na Sanibalati tuzubaka kugeza inzu y'Uwiteka yuzuye
2. Nubwo duhura n'intambara ibibazo n'impanuka Uwiteka niwe utuyoboye, bavandimwe muhumure umurimo nuw'Imana kandi niy'izawurangiza
Chorus
Dufite urwibutso rukomeye niba twubaka inkike z'i Yerusalemu ntitwitaye kuri Tobiya na Sanibalati tuzubaka kugeza inzu y'Uwiteka yuzuye
Bridge
Uwiteka utwubake kuko natwe turi kubaka uhembure imitima yacu, dushoboze kubakika kurufatiro ruzima tubashishwe gushikama
Song writer: IRASUBIZA Hoziana
Song Writer: Ir Hoziana
Mixing&Mastering: Bob pro
Lebel: theSoundssMusicStudio
Video director: MaRivA films
°Recorded 2020