Murakoze ku bw'iki kiganiro. Gusa ni byiza ko tumenya gutandukanya kugira Mwuka wera no kuzura Mwuka wera. Buri muntu wese wakiriye Yesu Kristo agira/ aba afite Mwuka wera nk'uko tubibona mu Abefeso 1:13-14. Hanyuma kuzura Umwuka wera na cyo ni ikindi gikorwa Imana ikora mu muntu wizeye Yesu kugira ngo imugwirize imbaraga zo gusabana na Yo no kuyikorera biri ku rundi rwego. Mwuka wera kumutakaza ubwo byaba bivuze ko watakaje n'agakiza. None se ko ducumura kenshi ubwo biravuze ngo uko nkoze icyaha mba mutakaje?