Рет қаралды 4,698
IMANA NTIKINISHWA (Ga 6,7-10)
Ntimuzibeshye: Imana ntireregwa. Icyo umuntu azaba yarabibye ni cyo azasarura. 8Ubibira umubiri, azawusaruraho urupfu. Naho ubibira roho, azayisaruraho ubugingo bw’iteka. 9Nitwihatire gukora icyiza tutadohoka, bityo, niba tudacogoye, tuzasarura igihe kigeze. 10Nuko rero, ubwo tukibifitiye umwanya, nitugirire neza abantu bose, cyane cyane abo dusangiye ukwemera.
URUPFU RWA HERODI (Intumwa 12,21-22)
Herodi yari arakariye cyane abantu b’i Tiri n’i Sidoni. Nuko bo bahuza umugambi baramusanga, maze ku bw’inkunga y’uwitwa Bulasito, umutware w’abanyanzu b’ibwami bari bamaze guhongerera, basaba umwami amahoro kuko bahahiraga mu gihugu cye. 21Ku munsi wari wemejwe, Herodi yambara imyambaro ye ya cyami, yicara ku ntebe ahirengeye, maze afata ijambo abwira rubanda. 22Igihe rubanda bariho bamushimagiza bagira bati «Noneho ni ijwi ry’Imana, si iry’umuntu», 23ako kanya umumalayika wa Nyagasani aramukubita, agwa inyo arapfa, kuko atari yahaye Imana icyubahiro.