DORE IMPAMVU ITUMA ABANYAGITUGU BAZIRA ABAHANUZI : BURYA NTIBAKURIKIRA INYENYERI ZIMWE. KURIKIRA!

  Рет қаралды 1,699

ALPHA na OMEGA de l'A. Apollinaire Ntamabyaliro

ALPHA na OMEGA de l'A. Apollinaire Ntamabyaliro

Күн бұрын

NGIYI INYENYERI ISHOBORA KUBANISHA ABIMUKIRA, ABAVANTARA, ABASANGWABUTAKA N'ABANYAMAHANGA MU MUCYO. ARIKO BIRASABA KO BAYEMERERA.
Amasomo ya Misa - Ukwigaragaza kwa Nyagasani
Isomo rya 1: Izayi 60,1-6
Haguruka, ubengerane Yeruzalemu! Kuko urumuri rwawe ari nguru, kandi ikuzo ry’Uhoraho rikaba rikurasiyeho. Nyamara dore umwijima utwikiriye isi, n’icuraburindi ribundikiye amahanga; ariko wowe, Uhoraho azakurasiraho, n’ikuzo rye rikubengeraneho. Amahanga azagana urumuri rwawe, abami basange umucyo ukurasiyeho. Kebuka impande zose, maze witegereze: dore bose barakoranye, baje bakugana, abahungu bawe baturutse iyo bigwa, n’abakobwa bawe baje bahagatiwe. Nuko uzabirebe maze unezerwe, umutima wawe wisimbize, utaratswe n’ibyishimo, kuko ari wowe bazazanira ubukire bwo hakurya y’inyanja, n’umutungo w’amahanga ukazataha iwawe. Amashyo y’ingamiya azakuzuranaho, ingamiya zikiri nto z’i Madiyani n’i Eyifa; abantu bose b’i Saba bazaza, bikoreye zahabu n’ububani, kandi baze baririmba ibisingizo by’Uhoraho.
Zaburi ya 71(72), 1-2, 7-8, 10-11, 12-13: R/ Nyagasani, abami bose bazapfukama imbere yawe, amahanga yose akuyoboke.
Isomo rya 2: Abanyefezi 3,2-3a.5-6
Bavandimwe, ngira ngo mwamenye ingabire Imana yampaye ku buntu, ari mwe ibigirira, kugira ngo isohoze umugambi wayo, ikampishurira ibanga ryayo nk’uko maze kubibandikira muri make. Iryo banga, Imana ntiyigeze iribwira abantu bo hambere, nk’uko ubu imaze kurihishurira intumwa zayo ntagatifu n’abahanuzi bayo, ku bwa Roho Mutagatifu. None dore n’abanyamahanga na bo bemerewe gusangira umurage umwe natwe, bakaba ingingo z’umubiri umwe hamwe natwe, kandi bakabona uruhare ku isezerano rimwe hamwe natwe muri Kristu Yezu, babikesha Inkuru Nziza.
Ivanjili ya Mutagatifu Matayo 2,1-12
Yezu amaze kuvukira i Betelehemu ya Yudeya ku ngoma y’umwami Herodi, abanyabwenge baturutse iburasirazuba baza i Yeruzalemu, babaza bati « Umwami w’Abayahudi uherutse kuvuka ari hehe? Twabonye inyenyeri ye mu burasirazuba, none tuje kumuramya.» Umwami Herodi abyumvise, akuka umutima, we na Yeruzalemu yose. Akoranya abatware bose b’abaherezabitambo n’abigishamategekob’umuryango, abasiganuza aho Kristu yagombaga kuzavukira. Baramusubiza bati «Ni i Betelehemu ya Yudeya; kuko ari byo umuhanuzi yanditse ati ‘Nawe, Betelehemu, umusozi wo muri Yudeya, si wowe giseswa mu migi yaho yose; kuko ari wowe uzaturukaho umutware uzaragira umuryango wanjye, Israheli’.» Nuko Herodi atumiza ba banyabwenge rwihishwa, abasiganuza igihe inyenyeri yabonekeye, abohereza i Betelehemu, ababwira ati «Nimugende mubaririze iby’uwo mwana; maze nimumubona, muzabimenyeshe kugira ngo nanjye njye kumuramya.» Bamaze kumva amagambo y’umwami, baragenda. Nuko ya nyenyeri bari baboneye mu burasirazuba ibajya imbere irinda igera hejuru y’aho umwana yari ari, irahahagarara. Ngo babone inyenyeri barishima cyane. Binjiye mu nzu babona umwana, na nyina Mariya; nuko barapfukama baramuramya. Hanyuma bapfundura impago zabo, bamutura zahabu, ububani n’imibavu. Cyakora baburirwa mu nzozi kudasubira kwa Herodi, banyura indi nzira basubira mu gihugu cyabo.

Пікірлер: 13
@B-Y-N
@B-Y-N Ай бұрын
Amen Amen Amen Urakoze cane 👏👏👏❤️❤️❤️💒💒💒💒
@radioinyabutatushortwaveon2726
@radioinyabutatushortwaveon2726 Ай бұрын
Amen 🙏🏿 🙏🏿
@josephanimfasha7556
@josephanimfasha7556 Ай бұрын
Komeza utumurikire Nyagasani Yezu. Amen 🙏 🙏 🙏
@abajenezasolange6811
@abajenezasolange6811 Ай бұрын
Mana Uhoraho dukize kwikuza Amen.
@Monique.SABOUE2020
@Monique.SABOUE2020 Ай бұрын
Amen. Urumuri rwa Kristu rutumurikire iteka
@celontineuwemerimana4909
@celontineuwemerimana4909 Ай бұрын
Amen
@CelineUwingabiye
@CelineUwingabiye Ай бұрын
Urakoze. Yezu🙏🙏🙏
@mutesipatrick6625
@mutesipatrick6625 Ай бұрын
Murakoze umunsi mwiza wa, ukwigaragaza kwa Nyagasani
@umugwanezajeannefrancoise8065
@umugwanezajeannefrancoise8065 Ай бұрын
Merci, icyumweru kiza nawe
@mukundiyukurichristiane
@mukundiyukurichristiane Ай бұрын
Dusabirane buri wese Nyagasani amwigaragarize
@mutesipatrick6625
@mutesipatrick6625 Ай бұрын
Nifuzaga ko uko mubishoboye mwajya mudukorera odio mukaba ariyo mutwoherereza ku rubuga imbaga ya abemera bidufasha kurisubiramo kenshi bishoboka Nyagasani azabibashoboze kuko nziko bitoroshye
@mushimiyimanaflora
@mushimiyimanaflora Ай бұрын
❤❤❤
@MukantaganzwaBerthilde
@MukantaganzwaBerthilde Ай бұрын
Amen amen
Quilt Challenge, No Skills, Just Luck#Funnyfamily #Partygames #Funny
00:32
Family Games Media
Рет қаралды 55 МЛН
Правильный подход к детям
00:18
Beatrise
Рет қаралды 11 МЛН
UBUHANUZI BWA NYIRABIYORO, MAGAYANE, N'ABANDI, BIBLIYA IBUVUGAHO IKI? ESE URABWEMERA? MBEGA IBIBAZO!
28:49
ALPHA na OMEGA de l'A. Apollinaire Ntamabyaliro
Рет қаралды 5 М.
Dore impamvu Imana ikubuza ibitotsi mwijoro GOSPEL
1:16:38
ROCKY ENTERTAINMENT
Рет қаралды 246 М.
Quilt Challenge, No Skills, Just Luck#Funnyfamily #Partygames #Funny
00:32
Family Games Media
Рет қаралды 55 МЛН