Рет қаралды 5,985
URUHARE RW’ABANYABWENGE MU ITEGURWA N’ISHYIRWAMUBIKORWA RYA JENOSIDE
Inyandiko nyinshi kuva kera byumwihariko muri Bibiliya mu bitabo bitandukanye nk’Imigani bigaragazako aho abanyabwenge bari haba amahoro kuko batanga inama z’ubwenge zigatuma abantu batekana.ariko iri hame ryemewe n’abantu benshi mu myaka myinshi ryaje kugezaho ritakaza agaciro kubera ibikorwa byangije Isi bigizwemo uruhare n’abantu b’incabwenge.urugero rumwe rw’ahantu abantu b’incabwenge boretse imbaga ni mu Rwanda muri Jenoside yakorewe abatutsi kuko mu itegurwa n’ishyirwamubikorwa ry’iyi Jenoside abanyabwenge bafite uruhare runini Ntasimburwa kandi rutagomba kwirengagizwa na rimwe kuko rwagize ingaruka mbi zihambaye.muri iki kiganiro tugiye kugaruka ku mazina atandukanye yiganjemo abadogiteri n’abaporofeseri yakoze ibikorwa byo kwigisha no gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside yatumye abatutsi basaga miliyoni batsembwa muri jenoside yakorewe abatutsi.iki ni ikiganiro IBYAHISHWE wateguriwe na BIZIMANA Christian naho hye ugiye kukikugezaho ndi Prudence NSENGUMUKIZA. Mbahaye ikaze
iyo usesenguye ndetse ukitegereza neza ibijyanye n’Ingengabitekerezo ya Jenoside mu buryo budashidikanywaho usanga yarakongejwe ndetse ihabwa umurongo n’Intiti zaciye mu ishuri ndetse zari zinafite impamyabushobozi ziri ku rwego rwo hejuru.kuko abenshi muri aba bazanye ingengabitekerezo ya Jenoside bari barayihawe n’abapadiri ndetse n’abamisiyoneri bafatanije n’abazungu bababiligi.kuri iyi ngingo bisa naho ariko byari kugenda kuko mu gihe cy’Ubukoloni umuntu utari warize uri ahongaho ntakindi yaravuze kumukoloni kitari umukozi wo guhinga imishike.
Rero abagombaga kujya mu byubutegetsi n’abantu bari barize mu mashuri nk’iseminari nto y’I Kabgyayi;Groupe Scolaire Officielle de Butare n’ahandi hatandukanye.nkaba bigaga muri Groupe I Butare bitwaga Indatwa (Les Evolues).mu Kinyarwanda kizima babaga aribo kurwatwa kuko babaga ari injijuke batakiri abanyamusozi.mu buryo nkubu rero nibwo abaoadiri n’abakoloni biyegereje abahutu bize babumvisha ibitekerezo byo kwigumura k’umwami ndetse no gutsemba abatutsi.nuko nguko abahutu icyenda bize banditse inyandiko yiswe “Manifeste y’abahutu”
Abantu bazwi mu kwigisha Ingengabitekerezo ya Jenoside aribo KAYIBANDA Gregoire na HABYARIMANA Joseph GITERA bari baraciye mu mashuri y’abapadiri kugeza ubwo bageze mu iseminari nkuru yo mu NYAKIBANDA.KAYIBANDA yari yaraharangije mu mwaka wa 1948 mu gihe GITERA we yirukanywe mu Nyakibanda mu mwaka wa 1943 ataharangije ngo kuko babonaga nta muhamagaro yo kuba padiri yari afite.aba bombi nibo ba sekuru b’ingengabitekerezo ya jenoside. KAYIBADA yashinze Parmehutu naho GITERA ashinga APROSOMA.aya mashyaka yabo yose yari ahujeko yarengeraga inyungu za Rubanda Nyamwinshi rw’ Abahutu yewe nta Numututsi wayajyagamo.
nuko rero izi ncabwenge mu gukwirakwiza propaganda yazo zifashishije abandi bantu bari barize kandi bakomeye.nuko Hiyambajwe abantu nkaba Makuza Anastase;Mbonyumutwa Dominique;Sindikubwabo Theodore ndetse n’abandi batandukanye ndetse abenshi muri aba ni abantu bari barize n’iburayi ku mafaranga yavaga mu kigega cya Leta cyari cyarashyizweho n’Umwami MUTARA WA GATATU RUDAHIGWA.yari yarise “FOND MUTARA”yari yarashyizeho ngo gikurikirane kandi gifashe abana babanyarwanda mu kwiga ndetse banagere no mu mashuri akomeye yo hanze y’u Rwanda mu burayi no muri Leta Zunzue ubumwe z’Amerika kuko we yatekerezaga ko ariho hazaza heza h’u Rwanda.ariko izincabwenge ntizakoze icyo Rudahigwa yatekerezaga kuko aho kubaka u Rwanda zararworetse.
mu murage nkuyu nguyu incabwenge zagiye zisimburana zigishwa n’abazibanjirije.mwese murabyibuka ibikorwa byakozwe mu mwaka wa 1973 byo kwirukana Abatutsi mu mashuri no mu mirimo ya Leta bishyigikikwe na KAYIBANDA .
#IntsinziTV #DrRwamucyo #Barayagwiza