Dr RWAMUCYO n’abandi ba Doctors / Abanyabwenge muri Jenoside yakorewe Abatutsi

  Рет қаралды 5,985

Intsinzi TV

Intsinzi TV

Күн бұрын

URUHARE RW’ABANYABWENGE MU ITEGURWA N’ISHYIRWAMUBIKORWA RYA JENOSIDE
Inyandiko nyinshi kuva kera byumwihariko muri Bibiliya mu bitabo bitandukanye nk’Imigani bigaragazako aho abanyabwenge bari haba amahoro kuko batanga inama z’ubwenge zigatuma abantu batekana.ariko iri hame ryemewe n’abantu benshi mu myaka myinshi ryaje kugezaho ritakaza agaciro kubera ibikorwa byangije Isi bigizwemo uruhare n’abantu b’incabwenge.urugero rumwe rw’ahantu abantu b’incabwenge boretse imbaga ni mu Rwanda muri Jenoside yakorewe abatutsi kuko mu itegurwa n’ishyirwamubikorwa ry’iyi Jenoside abanyabwenge bafite uruhare runini Ntasimburwa kandi rutagomba kwirengagizwa na rimwe kuko rwagize ingaruka mbi zihambaye.muri iki kiganiro tugiye kugaruka ku mazina atandukanye yiganjemo abadogiteri n’abaporofeseri yakoze ibikorwa byo kwigisha no gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside yatumye abatutsi basaga miliyoni batsembwa muri jenoside yakorewe abatutsi.iki ni ikiganiro IBYAHISHWE wateguriwe na BIZIMANA Christian naho hye ugiye kukikugezaho ndi Prudence NSENGUMUKIZA. Mbahaye ikaze
iyo usesenguye ndetse ukitegereza neza ibijyanye n’Ingengabitekerezo ya Jenoside mu buryo budashidikanywaho usanga yarakongejwe ndetse ihabwa umurongo n’Intiti zaciye mu ishuri ndetse zari zinafite impamyabushobozi ziri ku rwego rwo hejuru.kuko abenshi muri aba bazanye ingengabitekerezo ya Jenoside bari barayihawe n’abapadiri ndetse n’abamisiyoneri bafatanije n’abazungu bababiligi.kuri iyi ngingo bisa naho ariko byari kugenda kuko mu gihe cy’Ubukoloni umuntu utari warize uri ahongaho ntakindi yaravuze kumukoloni kitari umukozi wo guhinga imishike.
Rero abagombaga kujya mu byubutegetsi n’abantu bari barize mu mashuri nk’iseminari nto y’I Kabgyayi;Groupe Scolaire Officielle de Butare n’ahandi hatandukanye.nkaba bigaga muri Groupe I Butare bitwaga Indatwa (Les Evolues).mu Kinyarwanda kizima babaga aribo kurwatwa kuko babaga ari injijuke batakiri abanyamusozi.mu buryo nkubu rero nibwo abaoadiri n’abakoloni biyegereje abahutu bize babumvisha ibitekerezo byo kwigumura k’umwami ndetse no gutsemba abatutsi.nuko nguko abahutu icyenda bize banditse inyandiko yiswe “Manifeste y’abahutu”
Abantu bazwi mu kwigisha Ingengabitekerezo ya Jenoside aribo KAYIBANDA Gregoire na HABYARIMANA Joseph GITERA bari baraciye mu mashuri y’abapadiri kugeza ubwo bageze mu iseminari nkuru yo mu NYAKIBANDA.KAYIBANDA yari yaraharangije mu mwaka wa 1948 mu gihe GITERA we yirukanywe mu Nyakibanda mu mwaka wa 1943 ataharangije ngo kuko babonaga nta muhamagaro yo kuba padiri yari afite.aba bombi nibo ba sekuru b’ingengabitekerezo ya jenoside. KAYIBADA yashinze Parmehutu naho GITERA ashinga APROSOMA.aya mashyaka yabo yose yari ahujeko yarengeraga inyungu za Rubanda Nyamwinshi rw’ Abahutu yewe nta Numututsi wayajyagamo.
nuko rero izi ncabwenge mu gukwirakwiza propaganda yazo zifashishije abandi bantu bari barize kandi bakomeye.nuko Hiyambajwe abantu nkaba Makuza Anastase;Mbonyumutwa Dominique;Sindikubwabo Theodore ndetse n’abandi batandukanye ndetse abenshi muri aba ni abantu bari barize n’iburayi ku mafaranga yavaga mu kigega cya Leta cyari cyarashyizweho n’Umwami MUTARA WA GATATU RUDAHIGWA.yari yarise “FOND MUTARA”yari yarashyizeho ngo gikurikirane kandi gifashe abana babanyarwanda mu kwiga ndetse banagere no mu mashuri akomeye yo hanze y’u Rwanda mu burayi no muri Leta Zunzue ubumwe z’Amerika kuko we yatekerezaga ko ariho hazaza heza h’u Rwanda.ariko izincabwenge ntizakoze icyo Rudahigwa yatekerezaga kuko aho kubaka u Rwanda zararworetse.
mu murage nkuyu nguyu incabwenge zagiye zisimburana zigishwa n’abazibanjirije.mwese murabyibuka ibikorwa byakozwe mu mwaka wa 1973 byo kwirukana Abatutsi mu mashuri no mu mirimo ya Leta bishyigikikwe na KAYIBANDA .
#IntsinziTV #DrRwamucyo #Barayagwiza

Пікірлер: 12
@luizfigo1133
@luizfigo1133 3 жыл бұрын
Thx prudence
@mulisafred6205
@mulisafred6205 3 жыл бұрын
Niko bimera iyo inda nini cg indi migenzereze ya kamere byaganje ubwenge , niyo mpamvu Ijambo ry'Imana rivuga ko "kubaha Imana aribwo bwenge no kujijuka" na Dawidi byamubayeho ,Yari umwami afite byinshi ariko agera aho ashaka gutwara n'iby'abandi bimugeza naho agambirira kwica innocent abigeraho ! Ingaruka zamubayeho murazizi. Niko bimera no kuri izo ntiti zacu cg abo bakomeye bacu. Ikigaragara barize cyane barahiriwe bafite byinshi amahirwe yo gutunga bakabaho neza cyane ,ariko batangira kwikubira byose bakumva ko ntawundi wabaho, bagashyiraho amategeko n'amabwiriza atuma babona uko bikubira byose n'ibyabandi bagakusanya . Imitekerereze nkiyo ibapfuka ubwenge ikarinda ibageza aho bategura kwica Innocents buhoro buhoro, ndetse bagera neza kuri level yo guhumwa bwa bwenge bwose bagategura na Genocide !!Bagasigarana gusa ubwo guhunga !!Ibyo kureba ingaruka mbi kuri bo ntabyo baba bakibona!! Ngizo ingaruka z'inda nini; ubuhezanguni ;urwango na za munyangire. Rugamba yarababwiraga ati "Inda nini muyime amayira ,burya igira inama mbi ,ukaba umugaragu w'inda" ariko babuze ubwenge bwo kumva inama ze bagira ubwo kumwica bagafungwa abandi bagahunga !!!
@luizfigo1133
@luizfigo1133 3 жыл бұрын
Nta doc mbonye aho barutwa nabatarize
@berwacom8787
@berwacom8787 3 жыл бұрын
Ibi bagiye kubiyora Isi yayabanye nto...dore uko bisa n ingagi
@rwasabienvenu4786
@rwasabienvenu4786 3 жыл бұрын
Ibyo wari uvuze byari byo. Ariko ugeze ku byo gusa n'ingagi, nsanga nawe ufite ingengabitekerezo mbi. Kandi na yo ni iya Jenoside
@uwimbabaziapolline9081
@uwimbabaziapolline9081 3 жыл бұрын
Ingagi ninziza sha ubuse wari wabona ingagi yica indi ututse ingagi pe
@damassibomana5540
@damassibomana5540 3 жыл бұрын
Pourquoi tu n'a jamais parlé de la responsabilité des Tutis depuis l'accession à l'indépendance Rwandaise, jusqu'à la minute où nous sommes? Etc
@jeremiahsafari3539
@jeremiahsafari3539 3 жыл бұрын
Kuki ukunda kwibanda le paint negatif??? Wagiye urangwa no renciliation?? Kabufi kuko nawe ntuzi fen de Tai??🛌🛌💀
@luizfigo1133
@luizfigo1133 3 жыл бұрын
Hano se yaje gutaka ibyo bakoze cg yaje kuduha amateka yibyabaye niba ushaka kubimenya uzajye nawe ukora search yawe ubashime
@simonmuhizi9500
@simonmuhizi9500 3 жыл бұрын
None k ushaka k batavuga amahano abagome ba Habyarimana bakoze?urashyaka kongera kuzana ibihitana indi 1 million?
@charleskazungu1454
@charleskazungu1454 3 жыл бұрын
@@simonmuhizi9500 ikibi kizarandurwa no kukirwanya. Naho kurenzaho, hazamera urwiri bivuze ngo babisubira babonye urwiri
@charleskazungu1454
@charleskazungu1454 3 жыл бұрын
Babonye umwanya
Or is Harriet Quinn good? #cosplay#joker #Harriet Quinn
00:20
佐助与鸣人
Рет қаралды 47 МЛН
He bought this so I can drive too🥹😭 #tiktok #elsarca
00:22
Elsa Arca
Рет қаралды 44 МЛН
Israël se soulève contre Netanyahou
13:15
HugoDécrypte - Actus du jour
Рет қаралды 458 М.
How to win a argument
9:28
ajaxkmr
Рет қаралды 511 М.
Sannois : Eugène Rwamucyo reste en prison
0:38
VOnews/vià95
Рет қаралды 1,2 М.
VISIYO 2020 ni iki? ll  Yasigiye iki u Rwanda
34:49
Intsinzi TV
Рет қаралды 4,6 М.