Рет қаралды 12,018
Ref:Nimumushime munamusingize, nimumuhe amashyi mumuhe impundu, ko yadukunze akanadupfira.
1. Umwana w’Imana yaradukunze, kugeza ubwo yatanze umubiri we, yitangiye twese abanyabyaha, none muhaguruke dushime Umucunguzi.
2. Iyi si dutuye yari yaranduye, kubera ibyaha twari twarihebye, umwana w’Imana aratwitangira, none muhaguruke dushime
Umucunguzi.
3. Dore isi yacu yabonye agakiza, Umwami wacu Yezu yaranesheje, nimuze twese duhamye izuka rye, none muhaguruke dushime Umucunguzi.
4. Yezu yatsinze urupfu bagenzi, nk’uko yari yabibwiye intumwa ze, ko azazuka ku munsi wa gatatu, none muhaguruke dushime Umucunguzi.
5. Urukundo Yezu yadukunze,yarugaragarije ku musaraba, nimucyo natwe tumukurikize, none muhaguruke dushime Umucunguzi.
6. Jyewe ubu nzajya nambaza Umukiza, kuko ari we Mwami wanyitangiye, nzamusenga kandi nzamusingiza, none
muhaguruke dushime Umucunguzi.
7. Alleluya Yezu yarazutse, Alleluya isi yabonye agakiza, Alleluya, Alleluya, Alleluya, Alleluya, Alleluya, Alleluya.
@choraleumubibyi-paroissest2760