Muraho neza bavandimwe, Yesu Kristo ashimwe cyane. Nitwa Rev. Kabango nkaba ndi umupastori mu itorero Anglican ry'u Rwanda reka ngire ibyo mbakosoraho cg mbunganira. Kuba Mugisha atakiyoboye Diyosezi ya Shyira ntibivuze ko atakiri Bishop, iyo title arayikomeza naho yaba atayoboye Diyosezi, ni iye ntawe ushobora kuyimwambura, yewe no kwandika amazina ye bibanzirizwa na Rt. Rev. cg Bishop. Ikindi ibyo murimo kuvuga ngo atange ikanzu ntibibaho kuko imyambaro yose ya gishumba ni iye icyo atanga ni inkoni gusa igihe byemejwe ko avuye burundu mumirimo y'ubuyobozi bw'iyo Diyosezi. Ikindi mwibuke ko inkoni y'ubushumba ntarayitanga aracyayifite, yahagaritswe by'agateganyo ngo hakorwe audit bivuze ko ejo cg ejobundi ashobora gusubizwa kumirimo ye, cg akajya gukorera ahandi kuko umurimo w'Imana ni mugari. Ubanza iki atari igihe cyo gufana cg kogeza ahubwo ni umwanya wo gusengera umuriro w'Imana, nibutse Abapastori bagenzi bange cyane cyane abo muri Shyira mwirinde kugwa mumutego wo gufana no guhangana kuko murabizi ko iyo turobanurwa dusezerana kumvira umwepiskopi, yaba rero Archbishop Mbanda, yaba Bishop Mugisha bombi ni abayobozi bacu, kandi badufiteho ubutware, ndabinginze ibi bintu mubyitondemo cyane musengere itorero gusa ibindi mubirekere Yesu na ba Databuja (Bishops). Mbibutse kandi ko utwenda tw'imbere tumeserwa mu mbere, si ngombwa gushyira itorero kukarubanda muri za social media nk'aho habuze ubundi buryo bwo kubicyemura.
@dieudonnerwabasigari720714 сағат бұрын
Byari byo rwose,gusa abantu ba Shyira mwaraduhemukiye kugeza kariya kageni
@NdizeyeKabango14 сағат бұрын
@@dieudonnerwabasigari7207 Muvandimwe uretse ko ndi umupastori muri Anglican church Rwanda ark ntabwo ndi uwa Shyira, yewe simpazi sindanahagera, ubu tuvugana ndi mu mahanga maze imyaka irenga icumi nkorera umurimo w'Imana mu mahanga nk'umumisiyoneri, ibya Shyira ni ukubyumva muri social media gusa.
@abelmusana71999 сағат бұрын
Ntibizabe ukwisubiramo kw'amateka ya Shyira , nibutse inkuru twasomaga kera ya ba Bishop Ndandali na Nshamihigo
@ivankayonga561721 сағат бұрын
Icyatwemeza ko wowe Adrian bataguhaye ruswa kuvuga nabi Bishop Sam Mugisha n'iki? umuntu n'umuntu. Ntawivuga amabi amaza ahari.
Muvandimwe ushobora kuba utanyumvise neza, navuze uko Anglican ikora. Iyo umuntu atakiri munshingano ntabwo bamwambura title ye akomeza kwitwa izina rye Bishop cg Pastor ndetse n'imyambaro ya gishumba arayigumana. Kimwe n'uko bariya ba Pastors Kabaragasa na mugenzi we kuba barahagaritswe na Bishop Mugisha ntibivuze ko batakiri Abapastori, ni Abapastori muri Anglican church ark badafite za Paroisse ark amazina yabo n'imyambaro yabo ya gishumba baracyayifite, nabo ejo cg ejobundi uzabasanga basubiye munshingano zabo muri Shyira cg ahandi itorero ryashima kubatuma, hanyuma kandi mubandika sms zitukana sindimo uwo ntabwo ari umuhamagaro wanjye, mugire umugisha.
@nduwayezuclaver-o7i21 сағат бұрын
Muraho ayo makuru nibihuha
@manassyrutaneshwa5271Күн бұрын
Guys it's very cheap to rush in speaking and to say things without evidence! Sinzi intego yanyu ariko nibyiza kumenya neza kurusha kuvuga inkuru yose muvugamo ijombo kurindi "ngirango" niba ' nibindi.. bigaragazako your not sure of what you're saying it is not good to have intension of turnishing the names of priests. Ahandi channel yanyu ninziza kuko uri muvuga ibyo mwiyobokamana. Murakoze
@tuyizerealexandre-op1zeКүн бұрын
Iyo nabo babafunga
@wamamayeetiennedorosi617221 сағат бұрын
Satani yarahagurutse dusengere itorero naho ibindi ni Amagambo