Рет қаралды 506,730
Robinson Mugisha wamenye nka Producer Element, yatangaje ko gushyira imbaraga mu mwuga we wo gutunganya indirimbo (Production) byaturutse ku kwiremamo icyizere no gushikamo ku nganzo yiyumvagamo.
Uyu musore w'imyaka 23 y'amavuko yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Kanama 2023, mu muhango wo kwizihiza imyaka 10 ya YouthConnekt wabereye mu Intare Conference Arena witabiriwe na Perezida Kagame n'abandi bayobozi mu nzego.