Kol 1:14-16 [14]Ni we waducunguje amaraso ye ngo tubone kubabarirwa ibyaha byacu. [15]Ni na we shusho y'Imana itaboneka, ni we mfura mu byaremwe byose, [16]kuko muri we ari mo byose byaremewe, ari ibyo mu ijuru cyangwa ibyo mu isi, ibiboneka n'ibitaboneka, intebe z'ubwami n'ubwami bwose, n'ubutware bwose n'ubushobozi bwose. Ni we wabiremye byose kandi rero ni na we byaremewe.