Рет қаралды 5,407
Inkotanyi zateye u Rwanda zitwaje ko ubutegetsi butigeze bwemera ko impunzi zitaha. Nyamara guverinoma y'u Rwanda yari iri kwigana na HCR n'ibihugu bikikije u Rwanda uburyo impunzi zishaka gutaha zizabona ibikenewe byose kugirango zitahe mucyubahiro, izishaka kuguma mubihugu byazakiriye zihagume kandi zihabwe ubwene gihugu bw'u Rwanda, n'izidashaka ibyo byombi zigahabwa ubwenegihugu bwibihugu byazakiriye.
Ibyo byose inkotanyi zari zibizi ariko zashatse gutera igihugu ngo zifatire ubutegetsi gusa, n'ubwo zabigeraho zica abaturage.
Perezida Habyarimana yanze ko abana b'u Rwanda bakomeza gupfa yemera kumvikana n'inkotanyi, yemera gushyira umukono kumasezerano y'amahoro ya Arusha, yavuye mu biganiro guveriroma yagiranye n'inkotanyi.
Marie-Rose Habyarimana aratubwira ukuntu yaherekeje umubyeyi we gusinya amasezerano ya Arusha kandi asobanura ukuntu yayasinye ashakira amahoro abanyarwanda, n'ukuntu yari abishizeho umwete.
Ni uko yitanze kugira ngo ahe amahirwe ukuza kw'amahoro mubanyarwanda. Inkotanyi zo si uko zabibonaga. Zarashe indege zimena ayo maraso yose kugira ngo zigere kuri bwa butegetsi zitagabanye.
Nk'uko parezida Habyarimana yakunze kuvuga ngo "Amateka azaca urubanza" akanavuga ngo "Ukuri kuzageraho kumenyekane", ababeshye abanyarwanda ntibazababeshya ubuziraherezo kuko ukuri guca muziko ntigushye.
#habyarimana #arusha #rwanda #amasezerano