ESE WOWE HARI UKUBOHORWA UTEGEREJE? UBUHANUZI BWA SIMEWONI KURI BIKIRA MARIYA, NAWE BURAKUREBA.

  Рет қаралды 1,228

ALPHA na OMEGA de l'A. Apollinaire Ntamabyaliro

ALPHA na OMEGA de l'A. Apollinaire Ntamabyaliro

Күн бұрын

Amasomo ya Misa: Yezu aturwa Imana mu Ngoro
Isomo rya 1: Malakiya 3,1-4
Ngaha ngiye kohereza intumwa yanjye kugira ngo intunganyirize inzira. Ni bwo Umutegetsi mushaka azaza mu Ngoro ye abatunguye; koko rero, Umumalayika w’isezerano mwifuza, nguyu araje! Uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuga. Ni nde uzihanganira umunsi azazaho? Ni nde uzakomeza agahagarara igihe azigaragariza? Azaba ameze nk’umuriro w’umucuzi cyangwa nk’isabune y’umumeshi. Azicara hamwe kugira ngo ashongeshe kandi asukure. Azasukura bene Levi, abayungurure nk’uko bagenzereza zahabu na feza, maze bazegurirwe Uhoraho kugira ngo bamuhereze amaturo bakurikije amategeko. Ubwo rero amaturo ya Yuda n’aya Yeruzalemu azongera kunyura Uhoraho, mbese nko hambere, mu myaka ya kera.
Zaburi ya 23 (24), 7,8,9,10.
R/ Nihasingizwe Umukiza ukomoka ku Mana, nahabwe ikuzo Uwoherejwe na Nyagasani.
Isomo rya 2: Abahebureyi 2,14-18.
None rero, ubwo abana bafitanye ubumwe bw’amaraso n’umubiri, Yezu na We yasangiye na bo ubwo bumwe kugira ngo mu rupfu rwe atsiratsize umugenga warwo, ari we Sekibi, maze abohore abatinyaga urupfu rubahoza mu bucakara igihe cy’ubuzima bwabo bwose. Koko ntiyaje atabaye abamalayika, ahubwo yaje atabaye inkomoko y’Abrahamu. Kubera iyo mpamvu yagombaga kwishushanya n’abavandimwe be muri byose, akaba Umuherezagitambo Mukuru w’umunyampuhwe, kandi wishyikira ku Mana ngo ahanagure ibyaha by’imbaga. Ubwo We yababaye kandi akageragezwa, ashobora no gutabara abageragezwa.
Ivanjili ya Mutagatifu Luka 2,22-40
Umunsi w’isukurwa ryabo wategetswe na Musa uragera, bamujyana i Yeruzalemu kumutura Nyagasani, nk’uko byanditse mu itegeko rya Nyagasani, ngo «Umuhungu wese w’imfura azaba intore y’umwihariko wa Nyagasani.» Bari bajyanywe kandi no gutura igitambo cy’intungura ebyiri cyangwa inuma ebyiri bakurikije itegeko rya Nyagasani. Icyo gihe, i Yeruzalemu hari umuntu witwaga Simewoni ; yari intungane kandi yubaha Imana. Yari ategereje ihumure rya Israheli, kandi Roho Mutagatifu yari amurimo. Byongeye Roho Mutagatifu yari yaramuhishuriye ko atazapfa atabonye Kristu wa Nyagasani. Nuko Simewoni aza mu Ngoro y’Imana abibwirijwe na Roho Mutagatifu. Igihe Ababyeyi b’Umwana Yezu bamuzanye ngo bamurangirizeho ibyategetswe, na we amwakira mu biganza bye, ashimira Imana avuga ati
«Nyagasani, noneho sezerera umugaragu wawe mu mahoro nk’uko wabivuze; kuko amaso yanjye yabonye agakiza kawe, wageneye imiryango yose. Ni we rumuri ruboneshereza amahanga, akaba n’ikuzo ry’umuryango wawe Israheli !»
Se na nyina batangazwaga n’ibyo bamuvugagaho. Nuko Simewoni arabashima, maze abwira Mariya, nyina wa Yezu, ati «Dore uyu nguyu yashyiriweho kubera benshi muri Israheli impamvu yo korama cyangwa gukira, azaba n’ikimenyetso bazagiriraho impaka. Nawe kandi inkota izakwahuranya umutima. Bityo ibitekerezo biri mu mitima ya benshi bigaragare.» Hakaba n’umuhanuzikazi Ana, umukobwa wa Fanuweli wo mu muryango wa Azeri; yari ageze mu zabukuru. Nyuma y’ubusugi bwe, yamaranye n’umugabo we imyaka irindwi, hanyuma aba umupfakazi kugeza mu kigero cy’imyaka mirongo inani n’ine. Ntiyavaga mu Ngoro, agakorera Imana umunsi n’ijoro, asiba kurya kandi asenga. Nuko uwo mwanya na we arahagoboka, atangira gusingiza Imana, no gutekerereza iby’uwo mwana abari bategereje ugukira kwa Yeruzalemu. Bamaze gutunganya ibyategetswe na Nyagasani, basubira mu Galileya mu mugi wabo wa Nazareti. Nuko umwana arakura, arakomera, abyirukana ubwenge, yuzuye ubwitonzi, afite n’ubutoni ku Mana.

Пікірлер: 13
@radioinyabutatushortwaveon2726
@radioinyabutatushortwaveon2726 6 күн бұрын
Amen 🙏🏿 🙏🏿
@josephanimfasha7556
@josephanimfasha7556 6 күн бұрын
Umunsi mukuru mwiza wanyu mwese mwe mwumvise ijwi rya Yezu mukamwiyegurira. Akomeze abarinde kandi abongerere imbaraga zo kumuhamya. Amen 🙏 🙏 🙏
@CelineUwingabiye
@CelineUwingabiye 6 күн бұрын
Urakoze Yezu. Amen 🙏🙏🙏
@mukabuteraalphonsine1369
@mukabuteraalphonsine1369 6 күн бұрын
Murakoze Padiri Appolinaire ku nyigisho nziza. Batisimu twahawe yubahwe. Dusabirane kuba abakristu beza....🙏
@Monique.SABOUE2020
@Monique.SABOUE2020 6 күн бұрын
Amen. Dusabe ingabire yo kumvira umuhamagaro w'Imana. Umunsi mwiza kuri twese
@TwambazemariyaValantine
@TwambazemariyaValantine 6 күн бұрын
Murakoze cyane padiri Nyagasani atwakirire abana turabamutuye abakuze mubwenge muubwitonzi no kubaha Imana ,twisunze umutima wababaye wa Bikiramariya
@clementinemukunda189
@clementinemukunda189 6 күн бұрын
Amen
@adel6981
@adel6981 6 күн бұрын
Inyigisho nziza , murakoze
@doro2197
@doro2197 6 күн бұрын
Dusabe NYAGASANI YEZU KRISTU kutwuzuzanya neza kuby Ingoma y IMANA mubantu
@WinfridaTuyisenge
@WinfridaTuyisenge 5 күн бұрын
Urakoze Nyagasani Mana,kubwiyinyigisho utugejejeho uyinyujije ku ntumwayawe .kubwabatisimu twahawe twahawre ubutorwe, Twakire Mana igira neza,Akira abana bawe batuye mukarere kibiyaga bigari,benching muribo babatijwe muizinaryawe ,mazeubahe kukubonanokukwakira,wowe rumors rwamahanga y0se Utwumve nyagasani.
@nikodemu5390
@nikodemu5390 6 күн бұрын
Dushimiyimana
@doro2197
@doro2197 6 күн бұрын
Umunsi mwiza wa la VIE CONSACREE padiri .Murakoze cyane kudusobanulira neza .Ubyuzuzanye byibitsina byombi ,umusaza Simeoni yahawe mubiganza bye IJAMBO ry IMANA ali We KRISTU YEZU maze na Anna arahanura nawe aliko adafite YEZU KRISTU mubiganza bye ,njye nunva ababyeyi barahawe ubwunganizi mugufasha Abasacerdoti ( les consacrees ) n ababyeyi murugo bunganira abagabo murugo rwabo
@nikodemu5390
@nikodemu5390 6 күн бұрын
Mugume musabire abatuyisi nabanyarwanda
WARI UZI UMUZI W'IBYAGO BY'AFRIKA? UMVA IBYABAYE KURI MT. BAKITHA, URASOBANUKIRWA! NTAKIRAHINDUKA!
22:10
ALPHA na OMEGA de l'A. Apollinaire Ntamabyaliro
Рет қаралды 980
DORE IMPAMVU UMUGIRA NABI ADASHOBORA KUGIRA AMAHORO: UMUTIMA WA HERODI. IZI NTAMBWE ESHANU ZAMUKIZA.
23:59
ALPHA na OMEGA de l'A. Apollinaire Ntamabyaliro
Рет қаралды 1 М.
Мен атып көрмегенмін ! | Qalam | 5 серия
25:41
Chain Game Strong ⛓️
00:21
Anwar Jibawi
Рет қаралды 41 МЛН
DORE IBIRANGA ABAFITE IHUNGABANA, N'INZIRA YO KURIKIRA/YEZU YISHE INGURUBE ZABANDI? BYARANGIYE BITE?
30:45
ALPHA na OMEGA de l'A. Apollinaire Ntamabyaliro
Рет қаралды 1 М.
PAPA FRANSISIKO YABA APFA IKI NA MISSA YO MU KILATINI YA KERA? ESE NI IYIHE MISSA?
41:41
ALPHA na OMEGA de l'A. Apollinaire Ntamabyaliro
Рет қаралды 1,5 М.
Amabonekerwa ya Bikira Mariya ku isi
47:56
Alexandre Niyonsaba
Рет қаралды 109 М.
UBUHANUZI BWA NYIRABIYORO, MAGAYANE, N'ABANDI, BIBLIYA IBUVUGAHO IKI? ESE URABWEMERA? MBEGA IBIBAZO!
28:49
ALPHA na OMEGA de l'A. Apollinaire Ntamabyaliro
Рет қаралды 5 М.
B. MARIYA I LURUDE: "MWIHANE, MWIHANE, MWIHANE" MUSIGEHO KOGEZA INTAMBARA. MUSENGE, MUSABE GUKIRA.
31:39
ALPHA na OMEGA de l'A. Apollinaire Ntamabyaliro
Рет қаралды 1,6 М.
NGO NGWIKI? UBUSE MBYUMVISE NEZA?NIMUMFASE KUMVA IBI BINTU,KAYUMBA NAWE ARASABIRA M 23 IBIGANIRO?
1:41:46
ABANTU BAMEZE BATYA, IMANA IKORESHA IMBARAGA NGO IBIGARURIRE. NAWE BYAKUBAHO.  PAWULO MUTAGATIFU.
32:07
ALPHA na OMEGA de l'A. Apollinaire Ntamabyaliro
Рет қаралды 1,3 М.
GUTSINDWA KWA SEIKIBI ZASHAKAGA KUZA KU ISI MUKWA 3// Part 2
1:38:39
Urumuri rumurikira isi TV
Рет қаралды 3,3 М.
Анаконда келін 2 | Шешімі бар
45:55
Телеканал Алматы / Almaty TV
Рет қаралды 234 М.
COWBOY FANFICS BE LIKE 🤠
0:58
Alan Chikin Chow
Рет қаралды 26 МЛН
Жекпе-жек. Төртінші тур | Екінші топ | Jaidarman 2022
1:6:41
Полыхание №2
18:58
Metal Family Xydownik
Рет қаралды 908 М.