FPR ishaka guca Imiryango n'Amoko Gakondo by'Abanyarwanda?

  Рет қаралды 21,432

Muganga RUTANGARWAMABOKO

Muganga RUTANGARWAMABOKO

11 ай бұрын

#FPR Irashaka guca Imiryango n'Amoko #Gakondo by'Abanyarwanda....?
Ese Abakono bagize nabi Kwimika Umutware wabo Kandi Umuryango ari Umutware...? #RPF se yo yaba irwanya ukwiyubaka no gushyira hamwe k'umuryango Kandi ariyo yigisha Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Agaciro k'Umuryango....?
Ese ubundi kabitera Nyirizina yo kugirango Abkono bashake kwimika umutware wabo ku rwego rw'Igihugu ni iyihe he Kandi icyari kigamijwe n'iki kuburyo ubuyobozi bw'Umutwe wa Politiki uri ku butegetsi ubonako biteje inkeke ukabyamagana....? Ubundi se Abakono ni bantu ki mu Mateka y'u Rwanda...? Ese amoko GAKONDO y'Abanyarwanda nayo ntakiriho yajyanye n'amoko matsindirano kubwo ibyo yagizwebyo ataribyo mu Mizi(Hutu, Twa , Tutsi) byaje kugeza u Rwanda habi cyane muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 na mbere y'aho....?
Ese n'indi MIRYANGO mugari y'Amoko Gakondo y'Abanyarwanda byagenda bite ifatiyeho nayo igashaka kwimika Abatware bayo muri buri muryango ukwawo Kandi byaba biganisha he Igihugu cy'u Rwanda tugamije rutazongera Kwenda kuzima cyangwa ngo ruzimate....?
Ubundi se ni uwuhe murage Ndangamuco na ndangamateka twaba dukura mu Moko Gakondo y'Abanyarwanda Kandi ni ibiki byafasha kubaka u Rwanda twifuza ubu ndetse ni bitotsi ki byayatokoje nayo twakwirinda mu Rwanda rwa none rugamije Ejo Harambye....?
Ibi hamwe n'ibindi byatumye abantu bacika ururondogoro mu Rwanda umu no mu Rwanda rw'iyo byose nibyo tuzagarukaho mu Kiganiro cyo Ku #Akadogo k'iki Cyamweru kuwa 21 Nyakanga 2023 kuriTeleviziyo yacu Kandi Yanyu Muganga Rutangarwamaboko mu buryo Bushingiye ku Bushakashatsi Bucukumbuye KUKO UMUCO ARIWO SHINGIRO.
Dukomeze twigane Kandi Tumenye ibyiwacu tubikomereho Kandi Tubyigireho n'undi uzava i kantarange azasange Ubukombe bukiziritse ku Miganda y'inzu, TUBEHO UBUZIMA BUSHINGIYE KU MUCO 🙏🏿
Nyagasani #ImandwaNkuru y'u Rwanda
#MugangaRutangarwamaboko , #UmupfumuMukuruMuBicumbi,
#Umushakashatsi, #Umwigisha w'#UbuzimaBushingiyeKuMuco,
Inzobere mubyo #Umuco, #Amateka, #Imbonezabitekerezo (Filozofiya), #UmwimererePhilosophy yatangije n'#Ubuzima bwa Muntu Bushingiye ku #Imyizerere, #Imyumvire, #Imitekerereze, #Imyitwarire ndetse n'#Imigirire.
Umuyobozi Mukuru w'IKIGO NYARWANDA CY'UBUZIMA BUSHINGIYE KU MUCO:
Tel:+250788514177/+250725520312,
Whatsapp: +250733090143.
Kigali, GISOZI, KG 774 Street.

Пікірлер: 104
@dannybullet7488
@dannybullet7488 6 ай бұрын
Mbonye icyakiro.🙏
@damienmuhizi6228
@damienmuhizi6228 11 ай бұрын
🙏🙏🙏 twakiriye umutima uvuye ku Imana y'i Rwanda
@damienmuhizi6228
@damienmuhizi6228 11 ай бұрын
Nyakubahwa muganga Rutangarwamaboko ndagushuje, gira ishya nihirwe ,ubugili nubugingo Nifuje kukubaza ikibazo mpora nibaza. Ntabwo nsobanukirwa nuburyo uri "imandwa nkuru" byanyuze muzihe nzira? Warabitoreweeee ? Warabyihayeee ? Cg warabihawe? Nande? Ibi simbibarije gupinga kuko ndagukurikira cyane ndetse nuko mba kugera iwawe bitanyorohera ubundi nakabikubajije ndimubicumbi kwa Rutanga Gusa nagirango nkiranuke n' umutima wanjye kuricyo Murakoze cyane
@user-fm8fv3cq1h
@user-fm8fv3cq1h 6 ай бұрын
🙏🙏🙏❤
@abdulshyak4887
@abdulshyak4887 11 ай бұрын
Mbony'icyakiro!🙏🏾🙏🏾🙏🏾
@nkurunzizavincent4598
@nkurunzizavincent4598 11 ай бұрын
Nyagasani Mandwa nkuru y'u Rwanda . Hari Burindi sengesho ryiza cyane twahoranye rigira riti "Mana rudasumbwa uragahoraho ,uhe u Rwanda ishya nihirwe ,uruhe kubyara no guheka ,uruhe abana beza Kandi bazima,ururinde gupfusha imburagihe .umucyuro n'umwishywa,umugombe n'umurinzi,umukore n'umuronko ,bihambirwe hamwe nk'i biganza bisobetse ubusabane kuko waduhaye umutekano u Rwanda.
@harindintwarialain4061
@harindintwarialain4061 5 ай бұрын
Mbonye icyakiro Mbonye icyakiro Mbonye icyakiro ❤❤❤❤❤
@user-xq2wg3nb8o
@user-xq2wg3nb8o 10 ай бұрын
Ndagukunze pe
@yvesb1719
@yvesb1719 11 ай бұрын
None nkamwe, Imandwa nkuru y'u Rwanda, nibihe bintu bikomeye Imana y'i Rwanda iri kukwereka?? Natwe uduhishurireho?? Ese ubona ari iyihe mpamvu FPR ariyo yafashe iyambere mu kubyamagana aho kwamaganwa n'urwego runaka rwa leta? Ese mubona ariki gitera abategetsi kutumva ibyo mubabwira kdi mbona ari ingira kamaro ku gihugu cyacu??
@nduwayezupeter8086
@nduwayezupeter8086 9 ай бұрын
Mbonye cyakiro🤲🤲🤲🤲🤲🤲
@nibyotvrwanda
@nibyotvrwanda 11 ай бұрын
Ndababajijengo mumbwire ubwoba FPR kuki yivanga mumoko gakondo kandi tuziko yo ari umutwe wa polotike ese umuco wacu uzabe ico koko jyewe nkamwe ntama ndumva bariya bakono bo ntakosa bakoze murakoze
@Gira-ubuntu
@Gira-ubuntu 11 ай бұрын
FPR igira ubwoba. Njye numva abatware b'imiryango bagira umumaro nubwo turi muri Republika.
@rwandathausandhills7899
@rwandathausandhills7899 11 ай бұрын
Mubyeyi rutanga rwamaboko,wikwivunira ubusa wigisha,ibyo byose uvuga harababifitemo inyungu abaturajye twabaye ikiraro cyabo twirirwa dokomera'mashyi ngo bucye kabiri,
@kflo6389
@kflo6389 11 ай бұрын
Send iyo mana y irwanda niyaremye iju nisi ?
@kcleke4842
@kcleke4842 11 ай бұрын
Hano muri America iyo wakorewe ibyaha bikaba ngombwa ko wakwitabaza inkiko babanza kukubaza ngo mbese wigeze wegera imiryango, rero urwanda rurigukora amahano yo kwanga umuco
@alwayshumble3329
@alwayshumble3329 11 ай бұрын
Urakoze cyane
@user-tz5zp3ro1m
@user-tz5zp3ro1m 11 ай бұрын
imana yi Rwanda iduhe guhumuka no kuyoborwa numwuka wabakurambere bacu.
@mugangarutangarwamaboko4121
@mugangarutangarwamaboko4121 11 ай бұрын
TUBEHO UBUZIMA BUSHINGIYE KU MUCO 🙏🏿
@kanyambiririjeandedieu8084
@kanyambiririjeandedieu8084 11 ай бұрын
Turi Abanyarwanda Point c'est tout
@Tnr8938
@Tnr8938 11 ай бұрын
RPF ni partie politique ntabwo ari jmuryango svp
@melarwanda8922
@melarwanda8922 11 ай бұрын
Mbonye icyakiro 🙏🙏🙏🙏🙏
@user-gh7yy3kr8u
@user-gh7yy3kr8u 11 ай бұрын
Mbonye icyacyiro🤲
@hodarimusa2066
@hodarimusa2066 11 ай бұрын
Byose byishwe na kiriziya gaturika yo yarimbuye umuco ikimika ico ikadusiga icyasha ikadutoza kukwa amaraso mu ruhame kuri aritari mu gitambo cya misa, Benimana ni bo bene imigisha..... abakono ndabasuhuje mbahaye umukono.
@keza7926
@keza7926 11 ай бұрын
Kiriziya ntimukayitwaze iba se mu Rwanda gusa? Ibindi bihugu se ntibigira amoko KO uriyo?
@TheOP3
@TheOP3 11 ай бұрын
Ndagushyigikiye rwose
@twagirayezueric3797
@twagirayezueric3797 11 ай бұрын
Mbonye icyakiro🤲🤲
@bobgreenrutuku3895
@bobgreenrutuku3895 11 ай бұрын
Mbonye icyacyiro❤
@cyimanatharicise8384
@cyimanatharicise8384 11 ай бұрын
Mbonye icyacyiro🙏🙏
@iyamuremyejeandamascene4575
@iyamuremyejeandamascene4575 11 ай бұрын
Mbonye icyakiro ,🙏🙏🙏
@mudahemukajeandamascene1749
@mudahemukajeandamascene1749 11 ай бұрын
Tubonye icyakiro❤
@bizumuremyialphonse1283
@bizumuremyialphonse1283 6 ай бұрын
Twakuriye mumiryanho umukuru w’umuryango agira inama abatatira amahame y’umurya ngo babarinda kwiyandarika ntakibi mbonamo pe. Tandukanya ubwoko ninzu bwana rutangarwamabiko
@bizo457
@bizo457 11 ай бұрын
Mbonye icyacyiro 🙏
@habumugishavalens8579
@habumugishavalens8579 11 ай бұрын
Mbonye icyakiro🙏🙏🙏🙏🙏🙏
@RWEMA_Diogene_Gold
@RWEMA_Diogene_Gold 11 ай бұрын
Mbonye icyakiro🙏🙏🙏
@melvinsweed4763
@melvinsweed4763 11 ай бұрын
Komeza udufashe kudahenurwa n'imico nzungu.
@cyizamika8066
@cyizamika8066 11 ай бұрын
Mbonye icyakiro Nyagasani 🙏🙏🙏
@karangwatheoneste9517
@karangwatheoneste9517 11 ай бұрын
Mbonye icyakiro nukuvuga iki bro
@isimwaelson-jm5sg
@isimwaelson-jm5sg 11 ай бұрын
Kwimika umutware byo ningobwa mubyu byoko? mwigisha wumuco tubyire.
@luckymbonye4183
@luckymbonye4183 11 ай бұрын
None abavuga ko imiryango arikibazo ,igabura abantu kuki amasengero yo atugabura batanayavugako,FPR na green party vyo ntibibagbura?
@Tnr8938
@Tnr8938 11 ай бұрын
Abo bavuga ngo bavanyeho amoko ,barabizi ko bayakoresha cyane mu nzego zase! Barabizi ko bayakoresha mu gutoranya abinjira muri special forces no muri garde présidentielle ,bazi neza ko ahari abo badashobora kwinjizamo bagendeye kuri icyo cyagizwe ubwoko! Barabizi neza ko hari imyanya y'ubutegetsi n'imyanya y'akazi batanga bagendeye kuri ibyo byizlswe amoko! Barabizi ko hari amasoko na businesses zinjiza amafarango menshi badashobora gutuma babibona kubera ibyo babise byo cg bagizwe byo! Barabizi iyo bari kuvuga ko u Rwanda rwasubiranye benerwo icyo baba bashaka kuvuga ! Ibyo Rutangarwamaboko ntiwatinyuka kubivugaho ariko barazwi kuko biriho ndetse cyane. Abo bazi neza ko hari abahabwa iyo myanya ariko bameze nk'amashusho bazajya birekanwa bati ngo erega turi mu bumwe bw'abanyarwanda dore na bariya twabashyizemo ,twarababariye interehamwe turazizana tuziha imyanya turakorana bati ubwiyunge burenze ubwo ni ubuhe? Umva wa Mandwa ,ubutegetsi bw'iki gihugu bwubakiye ku kinyoma gikomeye cyane . Bati twaciye ubwoko ,ariko twandikisha muri UN tunatsimbarara kuri jenoside yakorewe abatutsi ! Imana y'i Rwanda ibagirire imbabazi kuko abatutsi barishwe mu bugoryi bwatewe n'abashije intambara bashaka ubutegetsi abandi nabo bagoryama bumva ko kwica abatutsi ari igisubizo cyo guca imbaraga z'ingoma ya cyami igarutse abanyarwanda bagoryama karahava; abo nabo baje bashaka ubutegitsi bakora mu mutana bica abahutu karahava hano na hariya hakurya ,bishe benshi cyane uramutse ubaruye wasanga basaga miliyoni 2 biyongera ku abatutsi miyoni 1 yishwe , Ariko none bashaka kuzizinzika ubwicanyi bakoze bati twaraboye iguhugu twashubije ubizima u Rwanda ! Mbese ayo bazizinzika wowe wiyita imandwa nkuru y'u Rwanda wumva bizarugwa amahoro mu hazaza harwo? Mbese wakomye urusyo ugakoma n'ingasire niba ushaka kugangahura u Rwanda? Ibyo bidakozwe mu gicumbi cy' umuco wacu ,ibyubakwa byose ubu ni icyuka kuko kuramba kwabyo kugezwe ku amashyi rwose. Ngaho horana Imana
@bizo457
@bizo457 11 ай бұрын
IMANA Y'IRWANDA IHORANA NAWE
@nkundinezatresifori3225
@nkundinezatresifori3225 10 ай бұрын
Kirazira kwimika umwami harundi man uwo dufite duhuriyeho araduhagije batware hirya
@Alex-cb4rt
@Alex-cb4rt 11 ай бұрын
Buri muryango nubundi ufite umutware
@lucillekankazi8073
@lucillekankazi8073 11 ай бұрын
Ibise nibiki mwokabyara mwe 🙄😂
@maylaburundiantv9519
@maylaburundiantv9519 11 ай бұрын
Komera komera mushingantahe Rutangarwamako,🇧🇮🇷🇼
@ish.fayzo.1756
@ish.fayzo.1756 11 ай бұрын
Ntacyo mvuze ntiteranya😢
@marieishimwe6186
@marieishimwe6186 11 ай бұрын
😂 i need more than this play umwana wanjye umwega ahejeje ishyanga 🤲 abashoboye mugire amahoro ayanjye azaza ikindi gihe ndabakunze❤
@nkundinezatresifori3225
@nkundinezatresifori3225 10 ай бұрын
Ooooohhh disi uvuga neza umuntu yakira deplation abo abo bakono iyo bagucaho ukabaha map nzima ,naho ubundi barakishe😂😂😂😂 dupfumurire rata❤❤❤❤
@heychanel5443
@heychanel5443 7 ай бұрын
Mbonye icyakiro
@tutatsinzemartin517
@tutatsinzemartin517 11 ай бұрын
Tubonyicyakiro
@user-jf3om5of5l
@user-jf3om5of5l 6 ай бұрын
Puuuuu.cevceka.bazagufunge wowe puuuuuu. Abak9no uu777uu
@lucillekankazi8073
@lucillekankazi8073 11 ай бұрын
Ibise nibiki kd mwogacwa mwe! 😏
@BIZIMANAANATHOLE-on3rx
@BIZIMANAANATHOLE-on3rx 11 ай бұрын
Wamfasha ukampa iryo sengesho.
@Tnr8938
@Tnr8938 11 ай бұрын
Mu bintu Rutanga ukora ntemera ,ibyo kubandwa no kuvugisha abo bakurambere b'abazimu ibyo ni icyuka ! Wowe se wagizwe nande nyagasani iyo wiyita nyagasani icyuka gusa
@nzelabeatblack680
@nzelabeatblack680 11 ай бұрын
uri Nyagasani ukwanga atakare ishyanga
@Nya602
@Nya602 11 ай бұрын
Ariko ubwo iyo misatsi yawe ntinuka ??👹👹
@einshut
@einshut 11 ай бұрын
Maria G:Mbonye icyakiro.
@mumatabaiwacu
@mumatabaiwacu 11 ай бұрын
Abanyarwanda turi iryarya nawe ntuzi iyo byerekera kd niyo waba ubizi ubiviga ubicabiranya ntamunyarwanda ukigaragaza aho ahagaze.
@KarosiGIENO
@KarosiGIENO 11 ай бұрын
Mbonye icyacyiro
@princehandsome4974
@princehandsome4974 11 ай бұрын
Mandwa nkuru nakyo mumaze ko mwananiwe nokwamagana ubutinganyi
@kamagajubeatrice2762
@kamagajubeatrice2762 11 ай бұрын
Isomo ryiza:"Benurwanda!muriho?mufite umutima?."nanjye nti bana banjye muriho?mufite umutima?ntabwo muri ibirahu?ntimukabeho mutariho!umuntu si ubwo bwiza mufite bugaragara inyuma.Nti umuntu n'uri imbere muri mwe.Urakoze Rutanga...
@bahatiinnocent7626
@bahatiinnocent7626 10 ай бұрын
Igifufuma no sense.
@nasafricatv3510
@nasafricatv3510 11 ай бұрын
Ndabona ari "divide and rein" nkirya yabakoroni😂
@ndabaga6812
@ndabaga6812 11 ай бұрын
Mbonye icyacyiro🙏🏾🖤🤍
@TheOP3
@TheOP3 11 ай бұрын
Wavuze ko ari umuryango wa bega
@princehandsome4974
@princehandsome4974 11 ай бұрын
Urwanda kwitwa urwa byakomotse kubwami kandi kwisi hose ntahatari kakondo
@bitibibisi6879
@bitibibisi6879 11 ай бұрын
Ndakumva mandwa nkuru
@Tnr8938
@Tnr8938 11 ай бұрын
Kubandwa byazanywe na Ryangombe ,kandi uyu ntiyari umunyarwanda ,ubuse ubwo kubarwanda ni umucu w'abanyarwanda?
@kanya1998
@kanya1998 11 ай бұрын
nkunda ukuri kwawe gushingiye ku muco kandi kutavangiye
@kamagajubeatrice2762
@kamagajubeatrice2762 11 ай бұрын
Mbonye icyakiro.
@bikomagumbonabiza7374
@bikomagumbonabiza7374 11 ай бұрын
Kirazira mwayirenze umunsi mwayisimbuze umurongo utukura
@kirabokyakatonda1632
@kirabokyakatonda1632 11 ай бұрын
Byaturimbura
@kirabokyakatonda1632
@kirabokyakatonda1632 11 ай бұрын
Ibintu byamoko byatimbura nabato bakabigenderamo bazira ibyo batazi
@bobgreenrutuku3895
@bobgreenrutuku3895 11 ай бұрын
mbonye icyakiro
@mgj.c6758
@mgj.c6758 11 ай бұрын
hhhhhhhhhhhhhhhh cyakora rubanda ni umuti w'amenyo 🤣🤣🤣🤣🤣
@dodoma3240
@dodoma3240 11 ай бұрын
Mbonye Icyakiro
@bobgreenrutuku3895
@bobgreenrutuku3895 11 ай бұрын
Ese Ndabaza Umuryango?Ubwoko bwa aba....... ubwari bwo bwose ? N ibimwe mbese Ubwoko bunaka ntibubamo Imiryango Itandukanye ?
@KarosiGIENO
@KarosiGIENO 11 ай бұрын
Kuko umuco ariwo shingiro
@twagirayezueric3797
@twagirayezueric3797 11 ай бұрын
Ngewe nunva uwomutware atakitiriwe abakono kuko numutware washyizweho nabifite Kandi ntibamutoye batumwe nabakono
@safaripierre6594
@safaripierre6594 11 ай бұрын
Ngo warongoje umwishwa se ibyo ntabwo tubyumva inkoresho yawe se yakoze iki muriryo joro uzafate umwanya ubisobanure wigishe tee abikigihe dusobanukirwe neza tubimenye
@isaiedushimimana6628
@isaiedushimimana6628 11 ай бұрын
Wa cyana we🤣🤣🤣🤣🤣🤣🤣
@k_____p
@k_____p 11 ай бұрын
Aho bambikana Impeta we yamwambitse Umwinshya nijoro Akoresha inyundo isanzwe nkabandi bubatsi ariyo wowe wita inkoresho
@user-iq5ql5dd8l
@user-iq5ql5dd8l 11 ай бұрын
Reka nsobanurire kurongoza umwiswa nu muhango umuhungu yakoreshaga arongora bidaciye munzira zemewe ndavuga ibyobita guterura
@isaiedushimimana6628
@isaiedushimimana6628 11 ай бұрын
@@user-iq5ql5dd8l wowe uratubeshye. Guterura sibyo kurongoza umwishywa. Barasaba bagakwa bakambika umwishywa umugeni bakamuheka akarongorwa. Guterura byakorwaga iyo umusore yabonaga umukobwa mwiza utarasabwa akamutera umwishywa akamurongora akazirega nyuma.
@TSW321
@TSW321 11 ай бұрын
Oya ntibikora neza ! Iyaba yari yarabashije guca uwo munuko w'amoko n'imiryango bitugira ubwoko bikatwambura ubumuntu bikatwambika apartheid bikatujyana kuri za génocide na za rucunshu bidashira ! Umwaku umunuko ububore sinzi uko nabivuga ! Nti turi ubwoko cyangwa imiryango turi abantu bahamagariwe kuba umwe ! Ubwoko bwacu umuryango wacu ni abantu ! Ibindi ni ubucucu ubusazi isesagurambaraga....
@mariegoretti6940
@mariegoretti6940 11 ай бұрын
Mbibaraze. Ese Kera Umwami yarapfaga cyangwa *yaratanganga*?
@MBERAYO66
@MBERAYO66 11 ай бұрын
umwami ntapfa aratanga
@Nya602
@Nya602 11 ай бұрын
Nawe baragutindiye bazagufunga.. ubwo butekamutwe bwawe bazakuzimiza🤮🤮
@visible3263
@visible3263 11 ай бұрын
Mureke sha.
@Nya602
@Nya602 11 ай бұрын
Dore yewe uyu mutekamutwe mwazamudukijije 🤮🤮 ntabintu bya amoko muzi mwanbwa mwe.. wowe urikimara
@keza7926
@keza7926 11 ай бұрын
Utanze igitekerezo cyawe udatukanye uzukuntu uba wiyubashye unubahishije Aho wavutse.twige ikinyabupfura
@amazingvideos2230
@amazingvideos2230 11 ай бұрын
Mbonye icyakiro 🙏🙏🙏🙏🙏
@user-xq2wg3nb8o
@user-xq2wg3nb8o 10 ай бұрын
Mbonye icyakiro
@nsengumuremyifidele7482
@nsengumuremyifidele7482 11 ай бұрын
Mbonye icyakiro.
@patisitvshow4540
@patisitvshow4540 11 ай бұрын
mbonye icyakiro
@TheOP3
@TheOP3 11 ай бұрын
Mbonye icyakiro
@fififantastic8093
@fififantastic8093 11 ай бұрын
Mbonye icyakiro
@ngambaclaude2671
@ngambaclaude2671 11 ай бұрын
Mbonye icyakiro
@Gagameghan123TV
@Gagameghan123TV 11 ай бұрын
Mbonye icyakiro
@abaziimanabazakomera7297
@abaziimanabazakomera7297 11 ай бұрын
Mbonye icyakiro
@ndekezibonaventure5186
@ndekezibonaventure5186 11 ай бұрын
Mbonye icyakiro
@uwiragiyevestine2846
@uwiragiyevestine2846 11 ай бұрын
Mbonye icyakiro
@nkurunzizavincent4598
@nkurunzizavincent4598 11 ай бұрын
Mbonye icyakiro
@nirereegide1230
@nirereegide1230 11 ай бұрын
Mbonye icyakiro
Did you believe it was real? #tiktok
00:25
Анастасия Тарасова
Рет қаралды 51 МЛН
Khó thế mà cũng làm được || How did the police do that? #shorts
01:00
Rtd.Gen j.KABAREBE ASOBANUYE UKO BARWANYE URUGAMBA RWO KU MURINDI W'INTWARI
29:24