Рет қаралды 169,821
#IJAMBORYAHINDURAUBUZIMA
‘’Intwari’’ ni umuntu ukurikirana ibyo yiyemeje kugeraho bikavamo igikorwa cy’ikirenga gifitiye abandi akamaro, akabikora mu bupfura, mu kwihangana no mu bwitange buhebuje kandi akirinda ubugwari mu migirire ye, ntagamburuzwe n’ amananiza.
Intwari z’u Rwanda ziri mu byiciro bitatu: Imanzi, Imena n’Ingenzi. Yitwa intwari ‘umuntu utakiriho’, ukiri muzima ntibishoboka ko yitwa yo.
Ibi biterwa ni uko haba hatinywa ko ashobora yenda kuzahemuka kumwambura iryo zina bikazagorana.
Uwakoze ibyiza by’indashyikirwa niyo akiriho hategerezwa ko apfa kugirango yambikwe iryo kamba.
Gisa Fred Rwigema, ni intwari iri mu rwego rw’Imanzi, rumwe mu nzego eshatu z’intwari z’u Rwanda.
Izo nzego eshatu ni Imena, Imanzi n’Ingenzi.
Urwego rw’Imanzi ari narwo Fred Gisa Rwigema arimo, rushyirwamo abantu baranzwe n’ibikorwa by’ubutwari bihebuje kandi bakaba batakiriho, bakaba baratabarutse bitangira igihugu.
Ibi bikorwa birimo kugaragaza ubwitange batizigama, kwigomwa inyungu bwite hashyirwa imbere inyungu z’igihugu zifitiye akamaro gahebuje imibereho rusange y’Abanyarwanda.
Subscribe to my KZbin Channel:
/ @dashdashtv
IG: / dashim250
Facebook: / dushimimana.dashim.9