Gen.IBINGIRA ati:Bibiliya ibuzanya kuramukanya Amashyo..?Umwanzi wa mbere ni ugukura ku rurimi rwawe

  Рет қаралды 12,782

Muganga RUTANGARWAMABOKO

Muganga RUTANGARWAMABOKO

2 ай бұрын

Muteshwe kuramukanya by'i Rwanda namwe ngo yesu ashimwe, Imana ishimwe,....!
Generali IBINGIRA ati: Nyereka Umurongo Muri Bibiliya ubuzanya kuramukanya Amashyo! Buriya umwanzi wa mbere ni ugukura ku rurimi rwawe. Ubwo yatangaga Ikiganiro Muri Gahunda yo #Kwibuka30 Jenoside yakorewe Abatutsi, Generali Ibingira, umwe mu ngabo Nkuru z'Igihugu cy'u Rwanda uri mu kiruhuko cy'izabukuru, yahanuye Benimana kwita ku rurimi rwabo rw'#Ikinyarwanda, bakagitoza abana babo no mu masomo biga, ndetse yitangaho urugero uburyo umwana we yagombye gufata umwanzuro wo kumushakira umwalimu wihariye w'ikinyarwanda kuko ngo yari amaze kubona ko yari yaratwawe n'ibyongereza gusa Kandi Ari umunyarwanda.
Iyi Ngabo ifite ibigwi byinshi mu ngabo z'u Rwanda yanakebuye Benimana Benirage uburyo guca kuri kirazira bitabura kugira ingaruka nk'uko UMUCO ubivuga. Aho yitangiye ubuhamya bw'uko igihe we na bagenzi be bari ku rugamba bisanze mubihe bibi by'inzara bakaza kugera ahantu Hari akariba k'amazi Kari gafite Umutware w'ikinyamasyo (Akanyamasyo) Umusaza wari uhatuye akababuza kuzakarya Kuko umunsi bakariye ko iryo riba rizakama Kandi ariryo ryari ritunze abo Muri ako gace kose. Gen. Ibingira ati: abo twari kumwe barakariye njye sinakarya Kandi ariko Koko bwakeye rya riba ryakamye. Aboneraho gukebura Abantu kutazirura ibizira
KUKO UMUCO ARIWO SHINGIRO.
#Kwibuka30, Kwibuka Twiyubaka ni Tukongera Kwiyubakira ku Muco Wacu.
Muhonoke Benimana TWIGE kandi TUMENYE TUBEHO UBUZIMA BUSHINGIYE KU MUCO.
Vunyisha mu Bicumbi kuri: 0788514177/0725520312
Dukomeze TWIGANE Kandi TUMENYE TUBEHO UBUZIMA BUSHINGIYE KU MUCO.
Kurikira ikigisho cyose witonze aha 👇🏿
• Gen.IBINGIRA ati:Bibil...
Nyagasani #ImandwaNkuru y'u Rwanda
#MugangaRutangarwamaboko, #UmupfumuMukuruMuBicumbi,
#Umushakashatsi, #Umwigisha w'#UbuzimaBushingiyeKuMuco,
Inzobere mubyo #Umuco, #Amateka, #Imbonezabitekerezo (Filozofiya), #UmwimererePhilosophy yatangije n'#Ubuzima bwa Muntu Bushingiye ku #Imyizerere, #Imyumvire, #Imitekerereze, #Imyitwarire ndetse n'#Imigirire.
Umuyobozi Mukuru w'IKIGO NYARWANDA CY'UBUZIMA BUSHINGIYE KU MUCO:
Tel:+250788514177/+250725520312,
Whatsapp: +250733090143.
Kigali, GISOZI, KG 774 Street.

Пікірлер: 40
@bwikizobilly5220
@bwikizobilly5220 2 ай бұрын
Asante sana Gen: Ibingira wewe ni mpenda nchi mzuri asante kwa ujumbe kwa vijana wetu wa Rwanda ambao ni taifa la kesho lenye matumaini chanya na maendeleo endelevu ya nchi yetu ya Rwanda .
@user-tm8ji7wh2b
@user-tm8ji7wh2b 2 ай бұрын
Ikiganiro kiza cyane. Ubuzima bw' igihugu buri mumaboko y' abanyarwanda, duhonoke dukorere igihugu cyacu
@angelinenyirarugendo9666
@angelinenyirarugendo9666 2 ай бұрын
Nkunda ukuntu mwicisha bugufi. Respect.
@didyvox
@didyvox 2 ай бұрын
Turamucyeje Rtd. Gen. IBINGIRA!
@kabongobatooofficial8336
@kabongobatooofficial8336 2 ай бұрын
Afande ati ikinyamasyo ❤
@kigali8522
@kigali8522 2 ай бұрын
Umugabo muzima cyane❤AfandeFI
@innocent4485
@innocent4485 2 ай бұрын
Mwiriwe neza, icyo njye mbona nuko hahindurwa imyigire ishuri rigahinduka itorero izina ishuri rikavaho, itorero niryo higishirizwagamo ubugenge, ubutabire, ibinyabuzima, ubukungu n'amateka y'igihugu ibi byo dukora byo kwiga primary, secondary, university rimwe ntibihura n'umuco wacu aho usanga abana ba Afurika bamara igihe kinini biga imico yamahanga bagahona k'umuco wabo, yego indimi zakigwa ariko zikigwa muriryo torero hakabaho urugerero arinaho abahiganwa bahiganirwa, dore abongereza bafite system yabo bigamo abanyamerika nabo nuko Izo za Cambridge system nizindi system. Abanyarwanda bakuru bashinzwe uburezi baza bihindure
@AimeKayitesi
@AimeKayitesi 2 ай бұрын
Niyubahwe pe❤❤❤
@shyaka-xu5cv
@shyaka-xu5cv 2 ай бұрын
Bigira rwose yatunejeje
@monkeymediax2834
@monkeymediax2834 2 ай бұрын
Akanyamaswo kararibwa rwose nabibonye Brazzaville
@RukundoJoseph-vd3yi
@RukundoJoseph-vd3yi 2 ай бұрын
Afite speech itomoye
@user-zl5uz9zl7q
@user-zl5uz9zl7q 2 ай бұрын
😂😂😂😂ati ariko undamutsa imana ishimwe bakubwiye ko ndi umurokore
@namirembedenise3393
@namirembedenise3393 2 ай бұрын
Ntutujijishe..murekerahokwicaba ntu.ikongo..mwigirebeza..ngomwanyuzemubibazo...kucyimutinjiye.mumahoro??ntimwirirwaga.muzerera. murwanda.ngomucuruza.munyu. mugura.ibikwetobishaje??nindewababuzaga??😏😏
@RukundoJoseph-vd3yi
@RukundoJoseph-vd3yi 2 ай бұрын
Afande fled. Komeracyane. You are the age of 60 today. Nowifurije indimyaka 80 boss. Uzabone ubuvivi nubuvivure. Sir
@muhireedisonahubwonigisubizomu
@muhireedisonahubwonigisubizomu 2 ай бұрын
Ibyuvuga nukuri ariko kd samashyo gusa ahubwo nibyingenzi byose
@d.r.5350
@d.r.5350 2 ай бұрын
Ariko aba bayobozi b’abapagani bite byabo? Ubwo se Imana Ishimwe bimurya he?
@fabriciogoodchild2659
@fabriciogoodchild2659 2 ай бұрын
Yego rata weho uvuga ibintu byiza ninde se waremye Ayo mashyo ni ibingira cg imana
@ABANA_rw
@ABANA_rw 2 ай бұрын
niba wumva indimi za ba rubunga, wambwira ari wowe na Afande Ibingira umupagani uwariwe!!! " Paganism (from classical Latin pāgānus "rural", "rustic", later "civilian") is a term first used in the fourth century by early Christians for people in the Roman Empire who practiced polytheism, or ethnic religions other than Judaism." Amashyo aremwa na banyirayo, si Imana iyarema.
@ABANA_rw
@ABANA_rw 2 ай бұрын
@@fabriciogoodchild2659 wadufasha ukatubwira urugero rumwe rw'ishyo ryaremwe n'imana?
@d.r.5350
@d.r.5350 2 ай бұрын
@@ABANA_rw Ntabwo wabyumva singombwa ko agusubiza. He would be wasting his time and energy.
@user-lh9jc9dz5t
@user-lh9jc9dz5t 2 ай бұрын
Ntiwakumva uburemere bw'ibyo avuga, ugifite ubuhone nkubwo gusa honoka mwin'imana. Ubwo ugiyekuvuga ngo ndagututse, nitwige umuco kuko ariwoshingiro ry'ubuzima.
@valeriennemaltemps4930
@valeriennemaltemps4930 2 ай бұрын
Ariko nyine ibintu byo guca inyuma umugore, ugahinyuza ibyo yakoze... Mba nkuroga urwo rugo n'ubundi ruri mu manegeka!
@user-zm4bs6vu9s
@user-zm4bs6vu9s 2 ай бұрын
Uyu mwicanyi kabombo , aribwira ko tutazi ko yamaze abantu. Ese , ubu ibi bintu avuga bifite akahe kamaro koko! Ibingira, wacecetse koko. Ibingira ni uwo gufungwa yamaze abantu
@princeshemakabera8077
@princeshemakabera8077 2 ай бұрын
Gafungirwe ikuzimuwantumbiwe
@N.D635
@N.D635 2 ай бұрын
Buriya se nta kamaro bifite cg ni uko udashaka kumva ako kamaro?
@user-zm4bs6vu9s
@user-zm4bs6vu9s 2 ай бұрын
@@N.D635 Jésus !
@user-zm4bs6vu9s
@user-zm4bs6vu9s 2 ай бұрын
@@princeshemakabera8077 vraiment ?
@alicehouston8882
@alicehouston8882 2 ай бұрын
Uri Intwari Afandi wacu, Imana yagize neza iduha Abagabo n’Abagore b’intrwari mwitanze mukadukura m’akaga k’abagome bari badutsebye burundu. Mwarakoze kwitanga turarokoka.
OMG🤪 #tiktok #shorts #potapova_blog
00:50
Potapova_blog
Рет қаралды 17 МЛН
OMG🤪 #tiktok #shorts #potapova_blog
00:50
Potapova_blog
Рет қаралды 17 МЛН