Ahh😂😂! Iby’ i wacu ni urwenya ndabarahiye; muri 1962 bamwe bati “turabatsinze murakavuka iyi niyo independence nyayo”😂 1994 abandi nabo bati “ muragatsindwa nimwigireyo iyi niyo independence yuzuye”😂 iyindi independence niba bazayita iki mama😂😂😂
@migambiaugustin972623 күн бұрын
GGO, uzotubwire uwashatse ubwigenge (uwaharaniye) mu Rwanda. Muburundi tuzi Rwagasore Louis
@Muhaburaa23 күн бұрын
Numwami Rudahigwa
@claverndayishimiye285223 күн бұрын
Rwagasore Louis ni we yarondereye intahe y'ukwikukira kw'ibihugu vy'Urwanda n'Uburundi
Sibyo ntago twavuga ko Mutara Ii Rudahigwa wahirimbaniye ubwigenge nubwo gukoresha iyo mvungo nabwo Ari ugukabya kuko ubwigenge mu Rwanda bwatanzwe na ONU ibitegetse ababiligi kuko byagaraga ko igihe cyari kigeze . Tugarutse kuri Rudahigwa na UNAR ubwo nagerageza ga gusaba ubwigenge babinyujije mu ibaruwa bise Mise au Point cyangwa Manifeste des Tutsi , ubu busabe bwaje gutambamirwa n' impirimbanyi z' Abahutu kuko bo batoshoboraga kwemera ko habaho ubwigenge bagikandamijwe n' Abatutsi, ibi babinyujije mu nyandiko yaje kwitwa Manifeste des Hutu ( Note sur l' aspect sociale du problème raciale indigènes au Rwanda ) . Mutara Ii Rudahigwa rero yatanze ubwigenge atabugezeho Kandi sibyo yazize . Rero impirimbanyi z' Abahutu zikuriwe ns Grégoire Kayibanda nizo zakurikiranye iyo dossier y' ubwigenge Kandi zikomotanya n'a dossier yo kwigobotora ingoma ya cyami. Mu byukuri utagiye mu mateka maremare uwakubaza Ise w' ubwigenge bw' u Rwanda ukurikije urwo ruhurirane rw" amateka ni Grégoire Kayibanda
@rwandamum832317 күн бұрын
@@byusambarushimanagillesumwami Mutara wa ||| Rudahigwa niwe watanjyije icyo gitecyerezo bamwica atabijyezeho niba warakurikiye amateka bamuteye urushinjye bise vaccin kuko yaragiye muri America kubonana nuhagarariye ONU bamutera urumwica ntiyasohotse aho.Kayibanda yakomereje ku gitekerezo cyumwami.nuko bimeze.ariko ntibibujijwe kubyunva uko ushaka.
@footballparty455515 күн бұрын
Amateka warayasomye kbsa kandi atagoretse rwose, gusa ntabwo byakugwa amahoro ukomeje gucukumbura cyane cyane kuri izo nyandiko ebyiri :1. Mise au point yanditswe n'abatutsi na note sur l'aspect sociale......... kuko nizo zibitse imvano y'isenyuka ry'ubumwe bw'abanyarwanda. Ku ruhande rwanjye ndagushimiye cyane.@@byusambarushimanagilles
@ghighitv81087 күн бұрын
Njye niga primary batwigishije ko ari Kayibanda gusa biragoye kwwmeza ko yaba we kd yari ku ruhande rw'abazungu a@@rwandamum8323
@user-cv9hd9lv1b16 күн бұрын
uwaharaniye ubwigenge murwanda ni rudahitwa zuburundi ni rwagasore muri Congo ni Lumumba
@martialrubibi453923 күн бұрын
Parmehutu ya Kayibanda, Aporosoma ya Gitera na RADER, basabaga ubwigenge bw'u Rwanda, muri 1968, abandi bayisabga nyuma ya 1970! UNAR (Union Nationale Rwandaise) ni yo yasabaga ubwigenge vuba, bitarenze 1962. Kdi yashakaga ko umwami agumaho , ariko akaba "umwami uganza ntategeke (roi constitutionnel), hagategeka Minisitiri w'Intebe. Ariko si bo bayihawe, kuko abayoboke ba UNAR (ABASHYIRAHAMWE), bamwe birukanywe mu Rwanda, abandi baricwa, abandi barafungwa, mbere ya 1962! UNAR yonyine, ni yo yari ifite abayoboke benshi mu ma territoires 10 y'u Rwanda kdi yarimo Abahutu n'Abatutsi, nta ivangura!(Perezida wa UNAR,.Rukeba François na secrétaire wa UNAR, Rwagasana Michel, bari Abahutu.Na se wa Agatha Kanziga, muka Habyarimana yari UNAR, ukomeye! Se wa Faustin Twagiramungu na yari UNAR....).
@anastasehabanabakize947223 күн бұрын
Ngo Rukeba yari Nde? Ntabwo nzi amateka. Gusa icyari gikenewe ni ubwigenge bw'u rwanda, kdi u rwanda rwa bose. Igihugu cyabanyarwanda.
@jeanpaulntakirutimana92719 күн бұрын
Wakomeje ukatubwira ko numva ufite amakuru menshi ra!?
@fattykell414718 күн бұрын
Ndabona usa nufite amakuru, watubwira ku manze zaciriwe aba UNAR bakuru muri 1962 bazira kwica abantu batabakurikiraga. Ese nibyo cg ni ukubeshya izo manza ntizabayeho?
@ericrutayisire326913 күн бұрын
,@@fattykell4147,izo manza uvuga zacibwaga n'a parike indépendant cyangwa itegekwa nabazungu? nkubwire se abanyapolitike bishwe muli icyogihe kandi police belge ,nabana babo bari bafatanyije. nkwibutse ko no kugeza 1967 ba secrétaires généraux baba zungu muli za ministère. ubwigenge ntabwo twabonye.ndetse navuga ko tububonye ejo bundi .
@fattykell414713 күн бұрын
@@ericrutayisire3269Nkuko Pastor Ezira Mpyisi yabitangaje, umwami Rudahigwa akimara guca ubuhacye yanzwe bikomeye n’abatutsi, maze akundwa n’abahutu yari akijije ubuhacye. Rudahigwa yasabye independence, yicwa atayihawe. Urupfu rwe rwari rufite icyo ruvuze ku bahutu yakijeje ubuhacye. Abahutu batakambiraga abazungu babasaba gukuraho ubuhacye, bati “independence nimushaka mube muyiretse.” Niyo mpamvu nemera ko nta independence u Rwanda rwahawe. Imanza zo kuba zitari fair byashoboka. Ariko zarabaye ndetse abakatiwe basabiwe imbabazi n’umwami Kigeli V muri ONU. Wakwibaza impamvu ubu zitavugwaho mu mateka y’u Rwanda! Nuko zitari fair? Cyangwa nibimwe by’uwatsinze ari we wandika amateka?