Рет қаралды 627
BWANAKWERI William
Tariki 20/02/2021
ICYIGISHO CYA 9
GUHAMYA KRISTO🎙
Itangiriro 1:26
Imana yaremye umuntu mu ishusho yayo, imuha n’ibiriho ngo abitware, byose nawe ari iby’Imana.
Agaciro k’ikintu gaterwa n’icyo umuntu aba yaratanze kuri icyo kintu ngo akibone.
Icyaha cyaraje kirabicurika, tuba abagaragu b’ibintu, Imana iribagirana.
Iyo ufite Frw akubera umugaragu mwiza, ariko iyo agutegetse agutegeka nabi.
1Petero 1:18-19
Nubwo twari imbata, turi ab’agaciro mu maso y’Imana kuko Yesu yongeye kutugura binyuze mu maraso ye.
2Timoteyo 2:20-21
Imana yaduhaye agaciro kdi itugura ikoresheje igiciro gikomeye cyane.
Turasabwa guhamya Kristo Umwami wacu we watugize ab’agaciro.
Yesu ntagitabo yanditse hano ku isi keretse ubwo yandikaga hasi igihe bamuzaniraga Maliya.
Saba Imana Mwuka akuyobore mu mibereho yawe, uko ugenda, uko urya, uko wambara, ... kgo ubashe kuba Umuhamya wa Kristo.
1Yohana 1:1-3
Uyumwanya Kristo araguhamagara ngo nawe umuhamye, ariko mbere ya byose urabanza kwiga neza ibye ubinenye.
2Petero 1:16-18
Petero aramuhamya ko yamwiboneye, bakabana, natwe imibereho yacu yakera abo twababaga barayizi, dukwiye kubanza kubereka impinduka igaragarira mu bugingo bwacu, tuberera imbuto zikwiye.
1Petero 3:15-16
Tugire umutima utaducira urubanza.
Nubwo abantu bahinyura ibyo tuvuga, ntibabasha guhinyura ubuhamya butangwa n’imibereho yacu.
Ibihamya by’Itorero P16 "Isi ntizemezwa n’ibyigishirizwa ku ruhimbi gusa, ahubwo izemezwa nuko imibereho y’ab’itorero yahindutse....."
Zekariya 8:22-23
Iyo Isiraheli itunganira Imana abantu bari guturuka hose baje kureba.
Yesaya 48:18
Twumviye Imana imibereho yacu yaba myiza.
Reka duhagararire Kristo aho turi hose kuko yadutanzeho ikiguzi k’igiciro kinshi.
Imana ntizadutererana muri uru rugamba turwana na satani.
Imana y’amahoro itweze twese mu izina rya Yesu. Amen 🙏