"Hari ikintu DRC yatwibeshyeho muri Operation KITONA” Gen KABAREBE

  Рет қаралды 13,394

Intsinzi TV

Intsinzi TV

Күн бұрын

Ndabizi neza ko rimwe waba ubivanye kuri mugenzi wawe cyangwa se mu itangazamakuru cyangwa abandi bantu baganira ushobora kuba warumvise inkuru y’igikorwa cyakataraboneka kandi ntagereranywa cya kigisirikare cy’ingabo z’u Rwanda zakoze mu gihe cy’intambara yiswe iyakabiri ya Congo yo kuva mu mwaka wa 1998 kugeza mu 2003.iki gikorwa cyamenyekanye ku Izina rya Operation KITONA. Iyi Operation KITONA ni igikorwa cya Gisirikare cyakozwe mu buryo busa nubutumvikana kuburyo kugeza nubu kikigishwa mu mashuri ya Gisirikare hose mu Isi kubera ubuhanga bwakataraboneka cyakoranywe mu buryo bwose bushoboka ndetse n’Uwayoboye iki gikorwa Jenerali James KABAREBE ni Umusirikare w’ibigwi bihambaye mu Isi byatumye Izina rye riguma hafi yabandi ba Jenerali bibirangirire mu Isi. Uyu munsi ni Umujyanama wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul KAGAME mu by’umutekano.iyi Operation KITONA yakataraboneka rero niyo natwe tugiye kugarukaho ngo tukubwire uko yagenze nuko yakozwe .iyi ni Intsinzi Tv.uwateguye iki kiganiro ugiye kumva ni BIZIMANA Christian naho jye ugiye kukikugezaho ndetse wagitunganijwe mu majwi ndi ERIC SAFARI.Mbahaye Ikaze.
Iki kiganiro mu kugitegura nifashishije inyandiko yitwa “The Kitona Operation:RWANDA’S GAMBLE TO CAPTURE KINSHASA AND THE MISLEADING OF AN “ALLY” Yanditswe na James STEJSKAL uyu n’umuhanga mu bijyanye na Politiki n’Umutekano mpuzamahanga ndetse n’amateka y’igisirikare mu Isi. Kandi uyu yabaye muri Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe z’amerika I Kigali mu Rwanda kuva mu 1997 kugeza mu 2000 byatumye aba umwe mu bantu bafite byinshi bazi mu ntambara yiswe iya Congo ya Kabiri byanamuhaye ubushobozi bwo kwandika ku gikorwa cyakataraboneka cya operation KITONA.
Mu kwezi kwa Gatanu mu mwaka wa 1997 ingabo za AFDR zari ziyobowe na Laurent Desire KABILA zigaruriye umujyi wa Kinshasa binashyira akadomo k’imyaka 32 kubutegetsi bw’umunyagitugu umugabo w’igihangange kandi w’icyamamare Marchal w’Umuzayirwa Mobutu Sese Seko. Izi ngabo za AFDR za Laurent Desire Kabila zari zihuriyemo abanyarwanda ndetse n’izindi ngabo z’ibindi bihugu birimo u Burundi na Uganda zikigera I Kinshasa ntakindi cyakurikiyeho uretse kugeza Laurent Desire Kabila ku mwanya wo kuba Perezida wa Zaire niko icyo gihugu kitwaga icyo gihe ndetse mu byo yahise akora mbere y’ibindi ni uguhindura iryo zina noneho kitwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo. Ubwo ni nabwo yahisemo James KABAREBE wari umuyobozi wa Gisirikare wa AFDR wari ufite ipeti rya Koloneri icyo gihe ahita amugira umugaba mukuru w’ingabo z’igisirikare gishya cya Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo.
James KABAREBE mu byo yakoze byose kwari ugufasha KABILA ngo abashe kugira inzego zihamye za Gisirikare kuko niwe waremye igisirikare cya congo kuko KABILA ntacyo yarafite. Kabila amaze kuba Perezida no kuryoherwa n’ubutegetsi nibwo ibihugu bitifuzaga umubano we n’u Rwanda byari birangajwe imbere n’Ubufaransa byaje byereka KABILA uburyo abanyarwanda bari ikibazo muri Congo maze nawe koko abibona atyo maze ahitamo gutera u Rwanda umugongo ahubwo afatanya nabandi barurwanyaga barimo n’imitwe yashakaga guhungabanya umutekano w’u Rwanda no kugaruka gusoza umugambi wa jenoside.
Kwiyunga KABILA n’iyi mitwe cyari ikimenyetso ndakumirwa cyuko noneho aba bombi bashakaga gusenya u RWANDA ntakabuza.gusa Iyo migambi yose KABILA yabonaga ko atayipanga agifite ingabo z’u Rwanda mu gihugu cye ndetse na James KABAREBE akiyoboye ingabo ze
Nibwo rero hashize igihe cy’umwaka umwe umubano mwiza wari hagati y’u Rwanda na Congo ya KABIRA wahise wangirika ntiwaba ugikomeje ndetse ubwo KABILA nabamufashije mu rugamba rwo kwirukana Mobutu kubutegetsi baba barashwanye.mu byambere Laurent Desire KABILA yahise akora ni ukwirukana Ingabo z’u RWANDA zari kubutaka bwa Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo . nubundi yahereye kuri James KABAREBE wari waramuhaye Serivisi zagatangaza zo kuyobora urugamba rwamupfumbatishije ubutegetsi aho yamukuye ku mwanya wo kuyobora ingabo aranamwirukana.undi nawe akora ibishoboka byose ataha mu rugo.
Kuri iyi nshuro u Rwanda rwahise rubibona neza ko KABILA yararugambaniye kandi rwarakoze byose ngo agere kubutegetsi.byose yarabyirengagije akaba yaragiye gukorana n’imitwe irurwanya mu ntambara bari bagiye kurugabaho. U Rwanda narwo ntirwari rwiteguye kubona ibyo biba ntirwari rufite impamvu nimwe yo kubyemera.ubwo narwo nibwo rwafashe umwanzuro wo kumutanga rukamugabaho ibitero atarisuganya.

Пікірлер: 3
@humura11c96
@humura11c96 5 күн бұрын
Ngirango Congo ibi yarabyibagiwe 😂 😂😂 RDF mwubahwe❤❤❤
@lizmugwaneza4387
@lizmugwaneza4387 Күн бұрын
I love our army🇷🇼🩵💛💚🇷🇼😂😂
@CyizaJeanyvet
@CyizaJeanyvet 4 күн бұрын
Ese izi battalion zari gukurahe umusaada back up?
“Don’t stop the chances.”
00:44
ISSEI / いっせい
Рет қаралды 62 МЛН
Cat mode and a glass of water #family #humor #fun
00:22
Kotiki_Z
Рет қаралды 42 МЛН
Гениальное изобретение из обычного стаканчика!
00:31
Лютая физика | Олимпиадная физика
Рет қаралды 4,8 МЛН
«Առանց տողատակի»․ Պետք է հասկանալ, որ մենք ինքներս ենք մեզ դավաճանել 07․01․2025
32:50
Հայաստանի Հանրային Ռադիո / Public Radio of Armenia
Рет қаралды 81 М.
Kongo:U Rwanda Rwashoye Imari mu Ntwaro Zirusha Ubushobozi iza ONU
29:57
“Don’t stop the chances.”
00:44
ISSEI / いっせい
Рет қаралды 62 МЛН