Рет қаралды 114,003
Ibyiza by'u Rwanda LYRICS - RWANDA
Nimwumve ibyiza by'u Rwanda
Reka nsingize Urwambyaye
Rwanda rwiza, Rwanda rw'imisozi
Urwanda rwacu rw'ibiyaga
N'ibirunga, ibi biriza aboro
Nimwumve ibyiza by'u Rwanda
Imirambi myiza y'iwacu shenge
Amataba ateze adatemba
Ibibaya bikina inyange
Ku mugoroba inyana zitashye
Nimwumve ibyiza by'u Rwanda
Ibiyaga byiza by'iwacu shenge
Hari Kivu na Cyohoha
Muhazi yo mu Buganza
Niho banze i Burerebana
Nimwumve ibyiza by'u Rwanda
Mu birunga hari Sabyinyo
Nyamuragira, Nyiragongo
Muhabura yo mu Burera
Yahabuye abana b'u Rwanda
Nimwumve ibyiza by'u Rwanda
Nimwumve ibyiza by'u Rwanda...
Abakunda ibyiza by'u Rwanda namwe
Imitari irabataramira
Isamaza zibasusurutse
Amarebe aze abaribagize
Nimwumve ibyiza by'u Rwanda
Ikobe imbere y'intore shenge
Ikondera ritsikimba weee
Hatahe Ishyaka ridashyiguka
Imena, barumuna babo
Abanyarwanda aho muri hose namwe
Mukomeze ishyaka n'ubutwari
Twamaganire hamwe umwanzi
Tubane mu bumwe n'amahoro
Nimwumve ibyiza by'u Rwanda...
Ibyiza by'u Rwanda LYRICS - RWANDA