Ikiganiro nikiza mutugezaho turabashimira ko murikutubera umucyo ark ndanenga uyumugabo ko yiharira I jambo ntatume twumva ubuhamyaneza akomeza gucamwijimbo umutumirwa burikanya
@ndayishimiyexaverxavier98663 жыл бұрын
Muzarira muhekenye amenyo mwebwe muhakana Umuremyi Muzatakira Imisozi nibikombe ngo bibahishe iyicaye kuri iyo ntebe Imana ntiba mu idini Iba mu Gitabo cyera Bibiliya, hari benshi bamugaye bativovota kd bashima Imana ikindi abantu dushaka gukira indwara tukirengagiza inkomoko yacyo Ibyo byose ningaruka zumuntu
@emmd12343 жыл бұрын
Muvandimwe Xavier, urakoze ku gitekerezo cyawe. Uvuze neza ko Imana itaba mu madini. Bivuze rero ko kutemera kimwe n'uburyo bumenyerewe ntibivuga guhakana Imana. Bigaragaza ko rero igaragarira mbere ya byose mu byaremwe natwe ubwacu nk'ikimenyetso kurusha kumva ko yaba ibumbiye mu gitabo cyonyine. None se mbere y'inyandiko na mbere y'uko Bibiliya ibaho Imana ntiyabagaho, ntihabagaho abakiranutsi? None abatazi gusoma cyangwa bataragerwaho na Bibiliya, cyangwa ndetse na mbere y'uko Abrahamu abaho Imana ntiyabagaho, abizeraga Imana ntibabagaho? Kuki Imana tuyifungirana mu gihe no mu hantu (espace&temps)? Imana ni ngari cyane. Irenze igihe, ahantu (espace), idini n'ibindi. Ni Imana y'abantu bose si iy'idini (cyane amadini yamamaye-avuka buri munsi), si iy'igihugu cyangwa umuco runaka. Imana ntuyisanga mu nsengero, n'igitabo ubwacyo kigenewe kuduhugura. Imana uyisanga mu buzima, mu mutima ni ho ikuyoborera -cyane ko buri wese (uzi gusoma cyangwa utabizi agira umutimanama). Kwirukanka hirya no hino mu madini bituma abantu bahaba. Imana iba hose. Ese ubundi Iman ni iki, gusenga ni iki?