IGISOBANURO CYO KWATURIRANA IBYAHA ST MUGISHA & EMILE

  Рет қаралды 1,892

IJURU NTIRIKORERWA TV

IJURU NTIRIKORERWA TV

Күн бұрын

ijuruntirikorerwa 0788884257 ubutumwa bwiza bw'ubuntu bw'Imana. Kwaturirana ibyaha. Ijuru koko ntirikorerwa ahubwo ni impano y'Imana, si igihembo cy'imirimo myiza dukora nk'uko tubyigishwa mu madini atandukanye.
Umuntu avukira mu isi, agakura ahita ayoboka idini runaka kandi yahagera agakorerwa imihango itandukanye amadini akorera abantu nk'umubatizo, gukomezwa aho bikorwa, guhabwa Penetensiya ndetse n'ibindi nk'ibyo kandi na we akabikorerwa abikunze nk'umuntu koko ushaka kujya mu ijuru.
Iyo umuntu amaze gukorerwa imihango y'idini bitewe n'idini yayobotse, hakurikiraho kuguha inshingano zitandukanye ukwiriye noneho nawe gukorera iryo dini. Byumvikana ko idini rugukorera imihango rigomba kugukorera hanyuma nawe ukarikorera imirimo ugomba kurikorera.
Muri iyo mirimo ugomba gukorera idini nayo harimo nk'urugero rw'iyo tuzi nubwo hari n'indi tutazi cyane ko amadini akomeza kuvuka ari menshi bityo n'imirimo ikorerwa mu madini irushaho kuba myinshi binajyanye n'aho isi igeze mu iterambere kuko n'amadini agenda ajyana n'iterambere ry'isi.
Usanga hari abakora imirimo yo gusenga, kuririmba, gucuranga, gutanga amaturo, kwigomwa kurya basenga, kuyobora korali, kuba abinginzi, kuba abavugabutumwa, kuba abayobozi b'ibihande, abashinzwe inyubako y'urusengero, kuba muri worshipteam, kuyobora worshipteam, hari n'abagira dramateam, ndetse n'izindi nshingano nyinshi nko kuba umuyobozi w'abagore, kuba umuyobozi w'abagabo ndetse n'ibindi bimeze gutyo.
Usanga hari n'abafite abashinzwe Protocol, hari abashinzwe displine, hari abashinzwe inyigisho z'abana ndetse n'ibindi bintu bimeze bityo. Ibyo rero nibyo amuntu akuriramo akabyita gukorera Imana kandi rwose akabikora igihe kinini cyane nubwo kandi bitigera bibahesha imitima ibabwira ko bababariwe kandi ko bemewe n'Imana.
Ikindi gikomeye kirimo hano ni uko nta rugero runaka rw'imirimo umuntu agomba gukora kugira ngo yumve ko yaba afite igipimo cy'imirimo ihagije kuburyo noneho apfuye cyangwa se Yesu Kristo agarutse yahita ajya mu ijuru. Ni na cyo gituma nk'iyo basenga mu byumba by'amasengesho n'ahandi hatandukanye basengera, hakagira umuntu ubahanurira ko muri bo harimo umugeni, ubwo kuvuga umugeni ni nko kuvuga ko harimo uwenda gupfa, bose bahita bagira ubwoba bwinshi cyane ndetse bagahita basaba ko Imana yabakuriraho urupfu.
Icyo gihe hari ubwo umuhanuzi ahita abaha amasengesho y'iminsi itatu cyangwa se ibiri cyangwa se yewe n'irindwi yo gukuraho urupfu. Icyo kiba ari igihe kigoye cyane cy'ubwoba bwinshi ndetse n'agahinda kenshi kandi ni igihe cyo gupima umuntu koko kwizera kwe kukaba kugaragaye ko nta shingiro gufite.
Usanga amadini ari ayo gutenguha abantu cyane kuko atabageza ku cyo bifuza ari cyo gakiza kabasha gukiza abantu imitima yabo, ngo babeho bazi neza ko batazarimbuka cyane ko gukizwa nyine ubundi ari ugukira kurimbuka. Nyamara ku ruhande rw'abayoboke bayo bo akenshi baba bakoze ibyo bashoboye byose kugira ngo bubahirize ibyo amadini abasaba.
Ikindi ntabura kuvuga amadini yubakiraho cyane ni amategeko ya Mose, bakayigisha nk'inzira ijyana abantu mu ijuru. Mu by'ukuri amategeko ya Mose si mabi, ahubwo afite umumaro wayo utari uwo kujyana abantu mu ijuru ahubwo ubundi amategeko yatangiwe kugira ngo abantu bimenyeho ko ari abanyabyaha ndetse bikabije.
Ubundi amadini ashyira abantu amategeko imbere nk'igituma abantu bahora bumva ko bagomeye Imana kuko ubundi amategeko akoze ku buryo nta wabasha kuyubahiriza ariko kandi iyo bamaze kukwereka uburyo amategeko yakunaniye, bahita banakwereka ko hari icyo wakora kugira ngo Imana ikubabarire cyangwa se yirengagize ibyo ngibyo wayihemukiyeho.
Nibwo noneho usabwa kugira ibyo utanga by'uburyo butari bumwe, kugira ngo noneho Imana ikwemere, ariko ikiba kigamijwe ni ukwibonera ubutunzi bubafasha kubaka iryo dini ariko ntacyo umuntu yatanga ngo gikureho urusika ruba hagati y'umuntu n'Imana uretse kwizera ibyo Yesu Kristo yakoze kubwacu.
Abahanuzi nabo kandi baboneraho gutuburira abantu kuko uhiriye mu nzu ntaho adapfunda imitwe. Bakwereka ko ibibazo byose uhura nabyo ubiterwa n'ibyo wagakwiriye gukorera Imana ukaba warananiwe kubikora neza. Kandi koko iteka, umuntu abona ko ibyo Imana itegeka mu mategeko yayo atabasha kubyubahiriza nk'uko biri.
Iyo rero umuntu abwiwe ko ari yo mpamvu ubuzima bwe butarimo amahirwe, nawe arisuzuma akabona ndetse hari byinshi atagezeho mu buzima bityo noneho icyo asabwe gutanga nk'indishyi y'ibyo yahemukiyemo Imana akagitanga nk'ushaka ko Imana nayo yirengagiza amakosa ye ikamuha ibyo yifuza mu buzima.
Hari abandi bateye bitwa abasatuzi, nabo ni abigisha bavuga ibyo kamere z'abantu zirarikiye aho kubwira abantu umugambi w'Imana wo gukiza abari mu isi ngo bakire kurimbuka bazabane n'Imana mu ijuru. Abo nibo amadini akoresha atuburira abantu mu buryo bukomeye cyane kandi bakifashisha akarimi karyoshye mu kuyobya abantu.

Пікірлер: 26
@karuhijelandouard8515
@karuhijelandouard8515 Ай бұрын
Imana ibahe umugisha kubwo kubwirabantu ubutumwa bwiza
@emilen2012
@emilen2012 Ай бұрын
@@karuhijelandouard8515 Amen. Nawe iduhane umugisha
@HakizaSylive
@HakizaSylive 9 ай бұрын
Ndabakunda cyane muzashyire muri group
@emilen2012
@emilen2012 9 ай бұрын
Urakoze cyane. Twandikire kuri WhatsApp 0788884257
@nyirarukundojulienne1675
@nyirarukundojulienne1675 3 ай бұрын
Keeep up brothers, ubutumwa bwiza nibwogere
@emilen2012
@emilen2012 3 ай бұрын
Amen. Thanks
@NYPeace
@NYPeace 3 ай бұрын
Amen
@emilen2012
@emilen2012 3 ай бұрын
Amen
@GahutaEustache
@GahutaEustache 20 күн бұрын
❤❤❤❤❤❤turabakunda cne
@emilen2012
@emilen2012 20 күн бұрын
Murakoze cyane
@adriennemuhimpundu6921
@adriennemuhimpundu6921 11 ай бұрын
Imana ishimwe Ku mbabazi yaduhaye tutazisabye. Ubundi imbabazi z'Imana ni kristo yaduhaye Ntabwo ari izo dusaba ahubwo twakira izo Imana yatanze. Arizo kristo
@emilen2012
@emilen2012 11 ай бұрын
Amen
@ROBERT_rw
@ROBERT_rw 7 ай бұрын
muri bene data beza
@moiseishimwe5649
@moiseishimwe5649 6 ай бұрын
Nanje ndabakunda mwanshira muri groupe
@emilen2012
@emilen2012 6 ай бұрын
Yesu ashimwe, duhe numero yawe.
@sibomanasulaimani7093
@sibomanasulaimani7093 11 ай бұрын
St Mugisha & St Emile ( iyo muri kumwe , ivumbi ryikura ku bitabo !
@emilen2012
@emilen2012 11 ай бұрын
Tubishimiye Imana!
@kuradusengephenias3403
@kuradusengephenias3403 11 ай бұрын
Imana yatunganirije abari mu isi muri Christo
@emilen2012
@emilen2012 11 ай бұрын
Amen
@nyirarukundojulienne1675
@nyirarukundojulienne1675 3 ай бұрын
Uko kuntu muvuga ubutumwa bwiza museka , muri kuzuzanya neza muzagumane . Biraryoshye kandi muri kurasa kuntego .
@emilen2012
@emilen2012 3 ай бұрын
Amen. Imana ikomeze kudushoboza
@kayisiredominique7556
@kayisiredominique7556 Ай бұрын
Mwiriwe,ese st mugisha na st Emile bisobanuye mutagatifu Emile na mutagatifu mugisha?
@emilen2012
@emilen2012 Ай бұрын
Yego
@eularieNibitanga
@eularieNibitanga 4 ай бұрын
Imana lbahe umugisha ndafashijjwe. Ariko mfite ikibazo : 1yohana1:8_9 mwohansobanurira?
@emilen2012
@emilen2012 4 ай бұрын
Ayo magambo abwira abatari bakizwa. Abasaba kwemera ibyaha byabo kugira ngo bakire imbabazi Imana yatanze muri Kristo Yesu
@GatsiziPatrick
@GatsiziPatrick 2 ай бұрын
Turabakunda bavandimwe mwanshyira kuri groupe ya whatsapp
NTIBISABA URUSENGERO KUJYA MU IJURU
57:21
IJURU NTIRIKORERWA TV
Рет қаралды 589
GUKIZWA NI UGUTUNGA IBYIRINGIRO BIHAMYE BY'IJURU
58:49
IJURU NTIRIKORERWA TV
Рет қаралды 450
At the end of the video, deadpool did this #harleyquinn #deadpool3 #wolverin #shorts
00:15
Anastasyia Prichinina. Actress. Cosplayer.
Рет қаралды 18 МЛН
Angry Sigma Dog 🤣🤣 Aayush #momson #memes #funny #comedy
00:16
ASquare Crew
Рет қаралды 49 МЛН
GTA 5 vs GTA San Andreas Doctors🥼🚑
00:57
Xzit Thamer
Рет қаралды 28 МЛН
Новый уровень твоей сосиски
00:33
Кушать Хочу
Рет қаралды 2,9 МЛН
IBIMENYESTO 7 BYA MWUKA WERA
34:02
IJURU NTIRIKORERWA TV
Рет қаралды 589
UBUNTU BURADUKIZA BUKANATWIGISHA
38:09
IJURU NTIRIKORERWA TV
Рет қаралды 259
BYINSHI KU CYACUMI NO GUTANGA IBYACU KUBW'UMURIMO W'IVUGABUTUMWA
45:03
IJURU NTIRIKORERWA TV
Рет қаралды 425
NI RYARI UMUNTU YAHAMYA KO AKIJIJWE 100%
58:48
IJURU NTIRIKORERWA TV
Рет қаралды 399
AVUZE IBIKOMEYE BENSHI BATARI BAZI KU BUNTU BW'IMANA
51:28
IJURU NTIRIKORERWA TV
Рет қаралды 282
UMWIHARIKO W'IGITANGAZA CYA 10 CYAKUYE ABISIRAYELI MURI EGIPUTA
55:06
IJURU NTIRIKORERWA TV
Рет қаралды 387
INTAMBARA YA MALAYIKA YOSUWA NA SATANI
57:31
IJURU NTIRIKORERWA TV
Рет қаралды 498
ABASHAKA GUTSINDISHIRIZWA N'AMATEGEKO BATANDUKANIJWE NA KRISTO
55:45
IJURU NTIRIKORERWA TV
Рет қаралды 215
At the end of the video, deadpool did this #harleyquinn #deadpool3 #wolverin #shorts
00:15
Anastasyia Prichinina. Actress. Cosplayer.
Рет қаралды 18 МЛН