KARAKE KARENZI YARI AKWIYE KWEMERA IBYAHA - Joseph Matata

  Рет қаралды 123,033

IKONDERAinfos

IKONDERAinfos

9 жыл бұрын

Bwana Matata Joseph aravuga nta mususu ubwicanyi bwakozwe n’uyu musilikare mukuru wa FPR Inkotanyi Lt Général KARAKE KARENZI EMMANUEL.
Matata akaba agira inama uyu KARENZI KARAKE kwemera ibyaha, akarondora uko bahekuye igihugu; kandi byaba ngombwa, nawe agashinja uwabimutumye:
1. Uyu KARAKE KARENZI ngo yaba ari we wari ushinzwe kwinjiza ABASILIKARE B’INKOTANYI mu NTERAHAMWE, bafite ubutumwa bwo KWICA ABATUTSI GUSA.
2. Mu cyo Joseph Matata yita ibagiro ry’ibirometero birenze ibihumbi bibiri ( 2000km), kuva mu Rwanda ukagera Mbandaka, uyu KARENZI KARAKE ngo niwe wazanaga ESSENCE yo gutwika imirambo y’abahutu. Ahavugwa cyane ni I Masaka, Gabiro,Rwinkwavu, Nasho, Kidaho, Nkumba, ngo n’ahandi henshi.
3. Naho ku byerekeye urupfu ry’aba ESPAGNOLS, Bwana Matata ararondora uko biciwe mu Rwanda no muri Repubulika iharanira demukarasi ya Kongo, ari nako avuga na bamwe mu bandi BANYAMAHANGA bahitanywe na FPR Inkotanyi. Uyu KARAKE KARENZI akaba ngo aza ku mwanya wa kabiri mu baregwa ubwo bwicanyi, dore ko ngo ariwe wari ukuriye urwego rw’iperereza rwa DMI.
Aha Bwana Matata aravuga:
Padiri JOACHIM VALLMAJÓ ukomoka muri ESPAGNE wiciwe I Byumba
Abakozi batatu (3) b’aba ESPAGNOLS ba Medicus del mundo biciwe mu Ruhengeri bafite imyaka 42, 33 na 30. UMUNYAMERIKA wari kumwe n’aba ba espagnols yarashwe isasu mu kuguru.
Aba ESPAGNOLS bane (4) biciwe mu nkambi ya Nyamirangwe muri RDC
Umupadiri Guy PINARD, ukomoka muri CANADA wiciwe mu kiliziya i Kampanga mu Kinigi (Ruhengeri) akaraswa n’uwo yari agiye guhaza
Umupadiri Simard wiciwe i Kigali mu Ukwakira 1994 akubiswe inyundo
Abakozi ba LONI batanu (5) barimo umwe wo muri CAMBODGE, umwe w’UMWONGEREZA n’abanyarwanda batatu biciwe i KARENGERA muri Cyangugu
UMUBILIGIKAZI wari warihaye Imana Griet Bosmans wiciwe i Muramba muri Gisenyi hamwe n’abanyeshuli 17 bigaga muri iryo shuri ry’ I Muramba
Umupadiri ukomoka muri CROATIE wishwe amaze kuvumbura icyobo cyajugunywemo abahutu muri Paroisse ya kivumu i Gitarama
Umupadiri w’umu ESPAGNOL wiciwe muri paroisse ya Mugina I Gitarama bamurashe isasu mu kanwa
N’abandi benshi cyane.
Kuri Bwana Matata, ngo abavuga ko ibi ari ibinyoma, ati icyampa ngo bibe ibinyoma koko, noneho abo bantu bose bapfuye bagaragare.
Bwana matata Joseph, ni umwe mu Banyarwanda biyemeje kurwanya umuco wo kudahana mu Rwanda, akaba ibyo yabonye byose abivuga kandi akabishyira no ku rubuga rwa internet WWW.CLIIR.ORG
Ikonderainfos, 14 juillet 2015
ikonderainfos@gmail.com
Donation through Paypal: www.paypal.com...

Пікірлер
Andi makuru utamenye ku iyegura rya Evode, Munyakazi na Gashumba
42:44
didn't manage to catch the ball #tiktok
00:19
Анастасия Тарасова
Рет қаралды 31 МЛН
А что бы ты сделал? @LimbLossBoss
00:17
История одного вокалиста
Рет қаралды 8 МЛН
小丑家的感情危机!#小丑#天使#家庭
00:15
家庭搞笑日记
Рет қаралды 30 МЛН
Когда отец одевает ребёнка @JaySharon
00:16
История одного вокалиста
Рет қаралды 13 МЛН
Urupfu rwa RWIGARA: Ijambo rya Major Robert HIGIRO
17:10
Focus on Rwanda Politics
Рет қаралды 389 М.
"UBUHAMYA BWANJYE BW'AGAHINDA NATEWE NA FPR/ INKOTANYI" Sylvestre NSENGIYUMVA
51:41
IKONDERALIBRE FREEDOM OF SPEECH
Рет қаралды 72 М.
Tegera uko byagenze Rwigema amaze gupfa/Part2 Kizehe Raphael Verdum.
1:53:11
Bwana TWAGIRAMUNGU ngo “Hari igitambo kigikenewe mu RWANDA”
35:11
IKONDERALIBRE FREEDOM OF SPEECH
Рет қаралды 54 М.
KARAKE KARENZI NI MUNTU KI ? - Musabyimana Gaspard.
40:54
IKONDERAinfos
Рет қаралды 69 М.
didn't manage to catch the ball #tiktok
00:19
Анастасия Тарасова
Рет қаралды 31 МЛН