IMANA ITAROBANURA K’UBUTONI NAWE IKWIYEREKE|| PASTOR MARONKO SAMSON

  Рет қаралды 114

UBUTUMWA BWIZA

UBUTUMWA BWIZA

Күн бұрын

2 ABAMI 7:1-20
Elisa ahanura yuko bagiye gukira
1.
Elisa aravuga ati “Nimwumve ijambo ry’Uwiteka. Uwiteka avuze ngo ejo nk’iki gihe, ku irembo ry’i Samariya indengo y’ifu y’ingezi izagurwa shekeli imwe, kandi indengo ebyiri za sayiri na zo zizagurwa shekeli imwe.”
2.
Ariko umutware umwami yegamiraga asubiza uwo muntu w’Imana ati “Mbese naho Uwiteka yakingura amadirishya yo mu ijuru, bene ibyo byabaho?” Aramusubiza ati “Uzabirebesha amaso ariko ntuzabiryaho.”
Ababembe bagarukanira abandi inkuru z’agakiza
3.
Kandi ubwo hariho abagabo bane b’ababembe bari ku irembo baravugana bati “Ikitwicaza aha kugeza aho tuzapfira ni iki?
4.
Ariko twavuga tuti ‘Twinjire mu murwa’ kandi inzara iwurimo, twawugwamo. Kandi nidukomeza kwicara hano gusa, na bwo turapfa. Nuko noneho nimuze dukeze ingabo z’Abasiriya, nibadukiza tuzabaho, nibatwica hose ni ugupfa.”
5.
Mu kabwibwi barahaguruka bajya mu rugerero rw’Abasiriya. Bageze aho urugerero rw’Abasiriya rutangirira basanga nta muntu ururimo,
6.
kuko Uwiteka yari yumvishije ingabo z’Abasiriya ikiriri cy’amagare n’icy’amafarashi n’icy’ingabo nyinshi, bituma bavuga bati “Yemwe, umwami w’Abisirayeli yaguriye abami b’Abaheti n’abami ba Egiputa ngo badutere.”
7.
Baherako barahaguruka, nimugoroba hari mu kabwibwi bata amahema yabo n’amafarashi yabo n’indogobe zabo uko urugerero rwakabaye, barahunga ngo badashira.
8.
Nuko abo babembe bageze aho urugerero rutangirira binjira mu ihema rimwe, bararya baranywa, bakuramo ifeza n’izahabu n’imyambaro, baragenda barabihisha. Baragaruka binjira mu rindi hema bakuramo ibindi, baragenda barabihisha.
9.
Hanyuma baravugana bati “Ibyo tugira ibi si byiza, kuko uyu munsi ari umunsi w’inkuru nziza tukicecekera. Niturinda ko bucya, tuzagibwaho n’urubanza. Nuko nimuze tugende tubwire abo mu rugo rw’umwami.”
10.
Nuko baragenda, bageze ku murwa bahamagara umurinzi w’irembo, baramubwira bati “Twageze mu rugerero rw’Abasiriya, nuko dusanga nta muntu ururimo, nta wuhakomera, keretse amafarashi n’indogobe biziritse, kandi amahema ari uko yakabaye.”
11.
Maze uwo murinzi ahamagara abandi babibwira ab’ikambere ibwami.
12.
Nuko umwami yibambura muri iryo joro abwira abagaragu be ati “Reka mbabwire inama Abasiriya batugiriye: bamenye ko ari inzara itwishe, ni cyo gitumye bava mu rugerero bakihisha mu gasozi. Bibwiye bati ‘Nibasohoka mu murwa turabafata mpiri, twinjire mu murwa.’ ”
13.
Nuko umwe mu bagaragu be aramusubiza ati “Ndakwinginze reka njyane amafarashi atanu mu yasigaye mu murwa. Mbega noneho ntarembye nk’Abisirayeli bose bakiriho basigaye mu murwa, barokotse muri abo bamaze gupfa! Tuyohereze turebe.”
14.
Nuko benda amagare abiri n’amafarashi, umwami arabohereza ngo bakurikire ingabo z’Abasiriya ati “Nimugende murebe.”
15.
Nuko barazikurikira barinda bagera kuri Yorodani, basanga inzira yose yuzuye imyambaro n’ibintu Abasiriya bagiye bateshwa n’ihubi. Intumwa ziragaruka zibibwira umwami.
16.
Nuko abantu barasohoka banyaga ibyo mu rugerero rw’Abasiriya, bituma bagurisha indengo y’ifu y’ingezi shekeli imwe, n’indengo ebyiri za sayiri zigurwa shekeli imwe, nk’uko ijambo ry’Uwiteka ryavuze.
17.
Maze umwami agira uwo mutware yegamiraga, amushyira ku irembo ngo arinde ibyaho. Abantu bamwuriranira hejuru aho yari ahagaze ku irembo, arapfa nk’uko wa muntu w’Imana yavuze, igihe umwami yazaga aho ari.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp
18.
Kuko uwo muntu w’Imana yari abwiye umwami ati “Ejo nk’iki gihe ku irembo ry’i Samariya indengo ebyiri za sayiri zizagurwa shekeli imwe, n’indengo y’ifu y’ingezi izagurwa shekeli imwe”,
19.
uwo mutware agasubiza uwo muntu w’Imana ati “Mbese naho Uwiteka yakingura amadirishya yo mu ijuru, bene ibyo byabaho?” Na we akavuga ati “Uzabirebesha amaso ariko ntuzabiryaho.”
20.
Nuko bimusohoraho bityo, kuko abantu bamwuriraniye hejuru aho yari ahagaze ku irembo, agapfa.

Пікірлер
KUBA MU MWANYA W’ICYO WAREMEWE | PASTOR KALISA INNOCENT
10:07
UBUTUMWA BWIZA
Рет қаралды 320
An Unknown Ending💪
00:49
ISSEI / いっせい
Рет қаралды 57 МЛН
Please Help This Poor Boy 🙏
00:40
Alan Chikin Chow
Рет қаралды 22 МЛН
KUBA MUBUZIMA BW’ISHIMIRWA N’IMANA
10:20
UBUTUMWA BWIZA
Рет қаралды 244
UMUTIMA W'IMBABAZI , UMUTIMA USHIMA IMANA | PASTOR KALISA INNOCENT
20:01
IKIRURA KIMAZEHO INTAMA KIYAMBITSE IKANZU YUMWERU
1:01:52
NIRYAKE TV
Рет қаралды 33
Dore #Ibitabo birimo ibanga Isi idashaka ko umenya.
19:51
Marley Show
Рет қаралды 10 М.
Sollist Mbangutse agiy gukora ikintu kidasanzwe atarazwiho
15:57
BMC RADIO AND TV
Рет қаралды 3,2 М.