Imenagitero (+lyrics) - Sipriyani Rugamba & Amasimbi n'Amakombe - Rwanda, 1981

  Рет қаралды 561,546

Murage Mwiza

Murage Mwiza

8 жыл бұрын

Imenagitero twabyirukanye nk'impanga,
Imenagitero twabyaranye uw'ubuliza.
Imenagitero twabyaranye n'ubuheta,
Imenagitero twabyaranye ubuheture,
Yaratabaye, ararwana ishyaka ishyanga.
Nahebye n'inkuru ye, iyo nkumburwa ntagaruka.
Ntabwo ajya akubana, iyo akubye itabaro.
Ntatsura intambwe, nta n'ubwo amenya intaho,
Kereka iyo acyuye intego yatumye ashyiguka.
Yasize avuze ko nzita ku birezi byacu
Ngo ejo izo nshuke zitavura se cyane.
Ndabahuzenza mvuga ubuhendwabana,
Najya kwizera yuko mbamaze irungu
Bagakubana babaza aho se yagannye.
Umukuru muli bo agatera akalirimbo
Imenagitero yajyaga abahoresha,
Maze bose amalira akababunga mu maso,
Nkalirimba uduhoze nti : muhumure so azaza.
Ndabahendahenda, nkuhagira ngasiga,
Ngasasa neza baryama nkabikira,
Bagasinzira nanjye ubwo nkanezerwa.
Nagana hirya ngira ngo ndaruhuka
Nkikanga mbuze Imenagitero.
Nkibaza icyo ampora, kubona adasiba ishyanga.
Nyamara ndabyumva nta ntwali ihora mu nzu,
Ahubwo igikwiye ni ugukera itabaro.
Aliko ndarembye, nkumbuye Imenagitero.
Narose intambwe z'intikanga rusibana,
Narose ibyeza tumwitura mu byano;
Narose akabuza akanga inzira imilindi,
Narose yaje abamukunda b'iwe twese
Tumushagaye, tuvuga ko atwizihiye.
Inzozi zanjye kandi mbona nkunda no kuzikabya.
Wabona agarutse, avuga ko acyuye imihigo,
Tugacyura ibyiza, tubona inkingi twegamiye.
Cyono se garuka, juru ry'Imenagitero.
Uzaza se ryari ngo dukunde tunezerwe?
Uzagaruke neza twese tuvuze impundu,
Imfura zawe hamwe n'abakambakamba,
Bazumva ko uje biruke bagusanga
Bagusekere, bakugwe mu nda bose;
Bamwe babe intore z'inkindi n'umugara,
Abandi bazicyure, winjire zivuna sambwe;
Igitsina kobwa cyikunde umushagiliro,
Nanjye mvuze impundu mpobere Imenagitero.
|| Traduction:
L'Assaillant irrésistible ( #Imenagitero )
L'Assaillant irrésistible,
nous avons grandi ensemble comme des jumeaux,
L'Assaillant irrésistible, qui me donna mon aîné,
L'Assaillant irrésistible qui me donna le second,
L'Assaillant irrésistible qui me donna le troisième
Est parti en guerre.
Il guerroie brillamment à l'étranger;
Je ne reçois pas de ses nouvelles.
Il ne s'agite pas, quand il s'adonne au combat.
Il ne recule pas d'un pas, il ne songe même pas à regagner sa demeure,
Sauf lorsqu'il atteint les impératifs qui ont motivé son départ.
Avant son départ, il m'a recommandé de prendre soin de nos enfants,
De peur que ces jeunes sevrés ne souffrent trop de l'absence du père.
Je les distrais par des récits de nature à capter l'attention des enfants;
Quand je crois avoir éloigné d'eux tout ennui,
Ils s'agitent en demandant où est parti leur père.
L'aîné entonne alors la petite chanson
Par laquelle L'Assaillant irrésistible les exaltait.
Alors que dans les yeux de tous circulent des larmes,
Tandis que je leur chante des berceuses en disant:
"N'ayez crainte, papa reviendra".
Je les amadoue, les lave et les oins.
J'aménage bien leur couchette, et quand ils se couchent, je les berce.
Ils s'endorment: à mon tour j'en éprouve de la satisfaction.
Quand je m'éloigne en espérant me reposer,
Je me trouble en constatant l'absence de l'Assaillant irrésistible.
Je me demande pourquoi il me fait tant souffrir par ses absences répétées du pays;
Je comprends pourtant, aucun preux ne se confine dans sa maison;
Mieux vaut plutôt qu'il s'apprête aux expéditions guerrières.
Mais je n'en peux plus, j'ai envie de revoir l'Assaillant irrésistible.
J'ai vu en songe les pas de l’imperturbable quand la lutte fait rage,
J'ai vu en songe que tous les siens nous nous jetions à son cou,
J'ai vu en songe qu'il avançait rapidement, ses pas faisant retentir le sol.
J'ai vu en songe qu'il revenait et que tous les siens qui l'aimons,
Nous l'escortions, clamant qu'il fait notre bonheur.
Mes songes, à l'expérience, se réalisent le plus souvent.
Il se pourrait bien qu'il revienne,
en disant qu'il a accompli ses projets.
Nous serions alors comblés de bonheur, en retrouvant le pilier qui est notre soutien.
Reviens donc, glorieux Assaillant irrésistible.
Mais quand reviendras-tu pour que nous nous réjouissions ?
Reviens sous ton meilleur jour, pour que tous nous poussions des cris d'allégresse.
Les aînés, avec ceux qui se traînent encore à terre,
A l'annonce de ton arrivée, accourront à ta rencontre.
Le sourire aux lèvres, ils t'embrasseront tous.
D'aucuns à l'exemple des guerriers, revêtus d'habits de guerre et de coiffure,
D'autres les escortant, à ton entrée, agiterons élégamment leurs coiffures.
Les filles se rependront en une danse gracieuse.
Pour ma part, poussant des cris d'allégresse,
j'embrasserai l'Assaillant irrésistible.
Cyprien Rugamba & Ballet Amasimbi n'Amakombe ~ 1981, Rwanda

Пікірлер: 57
@shyakaverdicke6921
@shyakaverdicke6921 4 жыл бұрын
iyonumvise indirimbo za RUGAMBA nzenga amarira mumaso nkagira intimba kumutima kuko yagiye imburagihe urwanda rwubu turagukumbuye mubyeyi wakabaye uhanura abubu kuko ahoberekeza nihabi gusa nizeyeko Imana yirwanda izadushumbusha undi nkawe nubwo bigoye kubyizera.
@user-pe1td2gh7q
@user-pe1td2gh7q 4 ай бұрын
Umusaza yarumuhanga ❤
@nduwamariyajeannette3410
@nduwamariyajeannette3410 5 жыл бұрын
"Nkaririmba uduhozo nti muhumure so azaza......bagasinzira nanjye ubwo nkanezerwa....." Quelle belle chanson!!!!
@musangamfurajeanpierre325
@musangamfurajeanpierre325 2 жыл бұрын
2
@cyuzuzodjazila3757
@cyuzuzodjazila3757 2 жыл бұрын
Iyi yo irambabaza pe
@user-xo1ii8ke5i
@user-xo1ii8ke5i 8 ай бұрын
Mbega indirimbo nziza.🎉❤
@manzijoshua8544
@manzijoshua8544 4 жыл бұрын
Mana woe waremye iyis ukarema niju niwoe Rurema wabyos ndagusima ku wararemy Rugamba Mana warako Arko wamukuze kuturush uramusubirana twebw twavutse waramwisubij Byaratubabaj Mana aho yagiye iwae tuzahora tumusabira yagiye tukimukeney twebwe abato tutabonye amahirwe yokumubona naruhukire mu mahoro
@user-ut9pu2ni3q
@user-ut9pu2ni3q 5 ай бұрын
Iyindirimbo ndayikunda cyaneee
@yvan5087
@yvan5087 3 жыл бұрын
Iyi ndirimbo ituma ntekereza ibintu byinshi
@taifaegide5239
@taifaegide5239 2 жыл бұрын
Sha twarahombye pe.
@seysall
@seysall 7 жыл бұрын
je suis du sénégal , je ne comprends pas les paroles mais c'est d'une beauté infinie
@rutagengwajeanpaul6183
@rutagengwajeanpaul6183 6 жыл бұрын
Umubyeyi
@dtangent
@dtangent 6 жыл бұрын
It's a song of a woman singing about her husband who deployed to war, how her kids and herself miss him so much. Things like "I always wonder why he is always gone to war, but again I remember that Hero don't just stay home....Please come back, ...",
@coucouloulou2642
@coucouloulou2642 5 жыл бұрын
@@dtangent nkubaze uyu musenegali ko yabajije mu gifaransa none wamushubije mu cyongereza...?😂😁😂
@dtangent
@dtangent 5 жыл бұрын
Coucou Loulou Sha ntumbaze nange ndabibonye biransekeje! Nasubije ntabanje gutekereza kururimi yabajijemo 😂😂😂
@coucouloulou2642
@coucouloulou2642 5 жыл бұрын
@@dtangent 😂😁😂😁😂 duseke guseka nabyo ni byiza , azajyende yongere asome amenye icyongereza niyo yayo😃😂😁😂
@baller.n9003
@baller.n9003 5 жыл бұрын
Rubanda ruzi kwica. Jyenda Rwanda warahombye!
@kingj9346
@kingj9346 4 жыл бұрын
Ongeraho ngo ruranatinyuka!
@benithaamizero2635
@benithaamizero2635 4 жыл бұрын
iteka ryose nibaza icyo mwazize kikanyobera, iyo ntekereje ibyabaye mu Rwanda numva umutima wanjye ufite ubwoba bwinshi kdi uremerewe sinzi uko nabivuga ariko ibi mwadusigiye bizatubera urwibutso
@mukamuhirejanviere2377
@mukamuhirejanviere2377 4 жыл бұрын
Nanjye njya nibaza icyo bazize kikanyobera badutwaye ababye badutwara intwari zakundaga igihugu burigihe iyondi kumva indirimbo ziyintwari nkazunga amarira nkibukako yagiye ntacyo yakosheje bikambabaza
@karangwatoto1891
@karangwatoto1891 6 жыл бұрын
Abicanyi bishe abantu nkaba ntambabazi bazabona
@imanishimwesylvain4797
@imanishimwesylvain4797 3 жыл бұрын
Nkumbuye kera hacu hashize, ndumva iminsi yakisubirira inyuma
@user-pe1td2gh7q
@user-pe1td2gh7q 4 ай бұрын
Yarintwali
@davidvuningoma4509
@davidvuningoma4509 4 жыл бұрын
these songs are the best really
@muganwahubert3200
@muganwahubert3200 6 жыл бұрын
yiii iyi ndirimbo inyibutsa byinshi arko
@mukarueperence5354
@mukarueperence5354 6 жыл бұрын
Ntituzabibagirwa
@bigonejp
@bigonejp 5 жыл бұрын
pheo bosebabireba
@davidvuningoma4509
@davidvuningoma4509 4 жыл бұрын
very unique tarent
@Etalors15
@Etalors15 4 жыл бұрын
Talent*
@mukunzialphonse9294
@mukunzialphonse9294 4 жыл бұрын
Mana we genda waruzi kuririmba peee
@twesigyerichard5568
@twesigyerichard5568 5 жыл бұрын
abatsindwe babicanyi namutima wakimuntu bagiraga barabatindi mumitima yabo
@user-qu2oh1to7v
@user-qu2oh1to7v 5 ай бұрын
IgihegishizeNibwonakumva icyobivugakbxniyamateka
@SN-rp9zw
@SN-rp9zw 4 жыл бұрын
Nyuma y imyaka myinshi Irenze 30. Ubu nibwo nakumva igisobanuro cy iyi ndirimbo 🤔🤔
@mandejohn4815
@mandejohn4815 7 жыл бұрын
duhora dushima inganzo zanyu
@jeanclaudengabo4707
@jeanclaudengabo4707 5 жыл бұрын
Birababaje, ariko se tugire dute? ngo akaje karemerwa.
@intaragahangakurimurandasi5986
@intaragahangakurimurandasi5986 2 жыл бұрын
👍
@mugishapeter2346
@mugishapeter2346 4 жыл бұрын
😭😭😭😭😭😭😭 abantu bose bagize uruhare muri Genocide Imana izababaze amaraso yabantu bacu mwishe ubu koko iyo mwumva izi ndilimbo mwumva mutamwara koko ? Mbega umuhanzi waririmbaga neza rata izi ndilimbo najyaga nzumva kuri Radio kera nkirumwana turi murugo nababyeyi nabakuru banjye nabashiki banjye none ndijyenyine ,iyi ndilimbo inyibukije byinshi .
@roselisa9601
@roselisa9601 4 жыл бұрын
Abishe Rugamba kobazayabazwa aboshe kizito kotabazana yibura rugamba yari yarabyaye💝
@iladukundaolivier1561
@iladukundaolivier1561 3 жыл бұрын
Uwishe wese uwoyishe ubuzima bwe bufite agaciro ntabuzima buruta ubundi yaba rugamba kugera kuruhinja buri wese wamennye amaraso yumunyarwanda azabibazwa imbere y'Imana nabantu
@shimwe2
@shimwe2 7 жыл бұрын
abicanyi we!
@josephinemukarubayiza8368
@josephinemukarubayiza8368 6 жыл бұрын
Imana izakomeze ubwiza bwanyu nurukundo turacyabakunda. Josephine
@desertcrib9527
@desertcrib9527 5 жыл бұрын
Warumuzi wamugabo nzakwibuka pee
@barakaasiat4468
@barakaasiat4468 3 жыл бұрын
Abacanyi bazabazwa byinshi
@shyakathierry9045
@shyakathierry9045 7 жыл бұрын
kavukire
@yirirwahandihabimana3354
@yirirwahandihabimana3354 6 жыл бұрын
bagarure inganzo t ujye tubibukiraho
@coucouloulou2642
@coucouloulou2642 5 жыл бұрын
Kavukire , Masabo nawe yari arenze byo da! Abahanzi ni aba kera rwose RUGAMBA n'abantu bawe rwose mwaragakoze.
@nyirihirwefidel3374
@nyirihirwefidel3374 3 жыл бұрын
qqaall8
@karangwatoto1891
@karangwatoto1891 6 жыл бұрын
Abicanyi bishe abantu nkaba ntambabazi bazabona
@musakingson8137
@musakingson8137 5 жыл бұрын
Uyu yazize abajepe ba Habyara maze barangije bajya kwica na queen Gicanda
@coucouloulou2642
@coucouloulou2642 5 жыл бұрын
@@musakingson8137 sorry abajepe nibo bishe Qeen GICANDA, ko numva niba nibuka neza imanza za gacaca zaba zarabyanzuye ukundi ra, cyereka niba nibeshye cg nibagiwe?
NZATAHA YERUZALEMU NSHYA BY RUGAMBA SIPIRIYANI
8:46
INDIRIMBO ZA RUGAMBA
Рет қаралды 12 М.
Llegó al techo 😱
00:37
Juan De Dios Pantoja
Рет қаралды 51 МЛН
DAD LEFT HIS OLD SOCKS ON THE COUCH…😱😂
00:24
JULI_PROETO
Рет қаралды 15 МЛН
WHAT’S THAT?
00:27
Natan por Aí
Рет қаралды 13 МЛН
Insigamugani 50: " UCYENZE RIMWE NTABA AKIMAZE"
10:00
Ibirari By’Insigamigani
Рет қаралды 58 М.
Garuka Suzana-Orchestre LES COMPAINS Cover by Sylivia KIGALI-RWANDA.
6:35
Sebanani Andre Full Album || Karahanyuze nyarwanda || Babla TV
40:53
Sabizeze Lyrics Video
8:23
Muyango official
Рет қаралды 134 М.
Orchestre impala no stop mix
1:06:50
All-In-One
Рет қаралды 201 М.
Sadraddin - Jauap bar ma? | Official Music Video
2:53
SADRADDIN
Рет қаралды 16 МЛН
Munisa Rizayeva - Aka makasi (Official Music Video)
6:18
Munisa Rizayeva
Рет қаралды 9 МЛН
Zattybek & ESKARA ЖАҢА ХИТ 2024
2:03
Ескара Бейбітов
Рет қаралды 565 М.
지민 (Jimin) 'Who' Official MV
3:28
HYBE LABELS
Рет қаралды 23 МЛН
akimmmich (feat. Turar) - UMYTTYŃ BA?| official lyric video
2:54