Рет қаралды 46,381
Iyi ni ndirimbo yakozwe na Ishusho Ltd niyo kwibuka Jenocide yakorewe abatutsi muri 1994 irimo abahanzi batandukanye
Indirimbo: "Impore mawe" Ishusho ft All star
Artists
1. Mariya Yohana
2. Rumaga Junior
3. Bwiza Emerance
4. Iyamuremye Serge
5. Kwizera Alfred
6. Mucyo Eric
7. Producer Ayoo Rash
8. Producer Li John
9. Chris Hat
10. Kenny Mirasano
Audio Producer: Ayoo Rash
Mixing & Mastering: Li John
Video by Ishusho Ltd
Script
RUMAGA JUNIOR
Rwanda rushya
Nganzo ngari
Mugongo mugari uduhetse imbaga
Ese waramutse
Iri hobe nkutuye rigutahe kumutima
Inkovu ubitse imbere ninyuma
Ntizikubuze gucya kumaso
Impore mawe
Rwanda mama kandi Rwanda papa
Ndi akara kawe intangakubaho
Ndi aha ngo wongere useke
Nkomore nkunge nkusige unoge
Nkwitirwe umbere nkukunde unyurwe
Kuba ntakirira ntibisobanuye uwahoze
Kuba ntagihahamuka
Ntibisobanuye ko nabyibagiwe
Oya ! oya kandi mama
Nize kubana nahahise hanjye
Ngo mbashe gutanga imbabazi
No kwezi Uyu mutima
Mbashe nkutegure
Ninkuseruka bakumbone ishya
Mawe
Abawe wabuze turi aha kubwabo
Ngo twibutse yuko igiti cyera kitazima
Ndi Ikizima muribyo
Ntamugeshi wumurama
IMPORE, NDIHO
AYOO RASH
Warabaye mama, Rwanda
abawe bazize uko bavutse
Twebwe abo wibarutse reka tukwihoreze
Ntibizongera ukundi
Hora Rwanda
CHRIS HAT
Wowe watewe nabakagutabaye
Rwanda,
Urwo rukundo rwa bene kanyarwanda ruhinduka urwango
Mwe abasigaye mukomere
Mwere imbuto zurukundo zavuye ahasharira
MARIA YOHANNA
Babyeyi Twabuze
Amashami yabashibutseho
Dufite uruhongore kandi rutumara irungu
CHURUS
BWIZA & MARIA YOHANA
Rwanda mugongo uduhetse
Reka mama nkwihoreze
Wowe wanyibarutse
Ntere hejuru ngira nti
Yoooo
Komera mubyeyi uduhetse abawe turagukunda
(Ihorere x3)
ERIC MUCYO
Reka nguhumurize
Rwanda warababaye
Twese abana bawe tuzakwimana
Nabamwe bashaka kutuyobya
Tuzibe icyuho cyose bacamo
LI JOHN
Rwanda wowe papa mama
Ihorere ntuzongera kurira
Ibyabaye ntibizongera no no no (Oya, Oya)
Ubu turasenyera umugozi umwe
Turi kumusingi w’iterambere
Ubumwe twabugize intego yacu
Twese dufatanye urunana
KWIZERA ALFRED
Rwanda Rwanda
Harabaye ntihakabe
Abato n’abakuru turahagurutse
Turwanye ingenga bitekerezo ya Genocide
Ufite abato batari gito urashyigikiwe
Humura
KENNY MIRASANO
Amatama y’abatura Rwanda (u Rwanda)
Yatebye amarira atagira ingano
Gusa humura Rwanda
Ntiwareze amabuye
Abawe turahari
Inkunda Rwanda turahiri
SERGE IYAMUREMYE
Mana nyiri ubusha n’ubushobozi
Ukomeze utange ihumure
Turizeye tuzongera kubonana
N'abacu mubwami bw’Ijuru
CHURUS
BWIZA & MARIA YOHANNA
Rwanda mugongo uduhetse
Reka mama nkwihoreze
Wowe wanyibarutse
Ntere hejuru ngira nti
Yoooo
Komera mubyeyi uduhetse abawe turagukunda
(Ihorere x3)
Rwanda mugongo uduhetse
Reka mama nkwihoreze
Wowe wanyibarutse
Ntere hejuru ngira nti
Rwanda my mother land ihorere
Rwanda my mother land ihorere