Impore Mawe By Ishusho Ft All Stars (Official Video)

  Рет қаралды 46,381

Ishusho Network

Ishusho Network

Күн бұрын

Iyi ni ndirimbo yakozwe na Ishusho Ltd niyo kwibuka Jenocide yakorewe abatutsi muri 1994 irimo abahanzi batandukanye
Indirimbo: "Impore mawe" Ishusho ft All star
Artists
1. Mariya Yohana
2. Rumaga Junior
3. Bwiza Emerance
4. Iyamuremye Serge
5. Kwizera Alfred
6. Mucyo Eric
7. Producer Ayoo Rash
8. Producer Li John
9. Chris Hat
10. Kenny Mirasano
Audio Producer: Ayoo Rash
Mixing & Mastering: Li John
Video by Ishusho Ltd
Script
RUMAGA JUNIOR
Rwanda rushya
Nganzo ngari
Mugongo mugari uduhetse imbaga
Ese waramutse
Iri hobe nkutuye rigutahe kumutima
Inkovu ubitse imbere ninyuma
Ntizikubuze gucya kumaso
Impore mawe
Rwanda mama kandi Rwanda papa
Ndi akara kawe intangakubaho
Ndi aha ngo wongere useke
Nkomore nkunge nkusige unoge
Nkwitirwe umbere nkukunde unyurwe
Kuba ntakirira ntibisobanuye uwahoze
Kuba ntagihahamuka
Ntibisobanuye ko nabyibagiwe
Oya ! oya kandi mama
Nize kubana nahahise hanjye
Ngo mbashe gutanga imbabazi
No kwezi Uyu mutima
Mbashe nkutegure
Ninkuseruka bakumbone ishya
Mawe
Abawe wabuze turi aha kubwabo
Ngo twibutse yuko igiti cyera kitazima
Ndi Ikizima muribyo
Ntamugeshi wumurama
IMPORE, NDIHO
AYOO RASH
Warabaye mama, Rwanda
abawe bazize uko bavutse
Twebwe abo wibarutse reka tukwihoreze
Ntibizongera ukundi
Hora Rwanda
CHRIS HAT
Wowe watewe nabakagutabaye
Rwanda,
Urwo rukundo rwa bene kanyarwanda ruhinduka urwango
Mwe abasigaye mukomere
Mwere imbuto zurukundo zavuye ahasharira
MARIA YOHANNA
Babyeyi Twabuze
Amashami yabashibutseho
Dufite uruhongore kandi rutumara irungu
CHURUS
BWIZA & MARIA YOHANA
Rwanda mugongo uduhetse
Reka mama nkwihoreze
Wowe wanyibarutse
Ntere hejuru ngira nti
Yoooo
Komera mubyeyi uduhetse abawe turagukunda
(Ihorere x3)
ERIC MUCYO
Reka nguhumurize
Rwanda warababaye
Twese abana bawe tuzakwimana
Nabamwe bashaka kutuyobya
Tuzibe icyuho cyose bacamo
LI JOHN
Rwanda wowe papa mama
Ihorere ntuzongera kurira
Ibyabaye ntibizongera no no no (Oya, Oya)
Ubu turasenyera umugozi umwe
Turi kumusingi w’iterambere
Ubumwe twabugize intego yacu
Twese dufatanye urunana
KWIZERA ALFRED
Rwanda Rwanda
Harabaye ntihakabe
Abato n’abakuru turahagurutse
Turwanye ingenga bitekerezo ya Genocide
Ufite abato batari gito urashyigikiwe
Humura
KENNY MIRASANO
Amatama y’abatura Rwanda (u Rwanda)
Yatebye amarira atagira ingano
Gusa humura Rwanda
Ntiwareze amabuye
Abawe turahari
Inkunda Rwanda turahiri
SERGE IYAMUREMYE
Mana nyiri ubusha n’ubushobozi
Ukomeze utange ihumure
Turizeye tuzongera kubonana
N'abacu mubwami bw’Ijuru
CHURUS
BWIZA & MARIA YOHANNA
Rwanda mugongo uduhetse
Reka mama nkwihoreze
Wowe wanyibarutse
Ntere hejuru ngira nti
Yoooo
Komera mubyeyi uduhetse abawe turagukunda
(Ihorere x3)
Rwanda mugongo uduhetse
Reka mama nkwihoreze
Wowe wanyibarutse
Ntere hejuru ngira nti
Rwanda my mother land ihorere
Rwanda my mother land ihorere

Пікірлер: 59
@karangwamartin2800
@karangwamartin2800 2 жыл бұрын
Twibuke Twiyubaka Kandi Bahanzi Mwakoze cyane ku Ihumure mwatanze .Ishusho Twifatanije nabanyarwanda mu kwibuka Twiyubaka.
@mugishaalexis1028
@mugishaalexis1028 2 жыл бұрын
Komera Rwanda abawe turahari kandi iyaguhanze ikubereye maso
@davincikerr3942
@davincikerr3942 2 жыл бұрын
Incredible!!! Amajwi meza cyane ayunguruye, amagambo meza cyane, abahanzi bacu batagirwa n'abandi!!!! Il love al about the song.... looove love it💖❤
@truthtv4415
@truthtv4415 2 жыл бұрын
Twibuke twiyubaka
@ngabireasifiwe7045
@ngabireasifiwe7045 2 жыл бұрын
Proud off you. I believe to meet you one day.😍😘
@warankdance8219
@warankdance8219 2 жыл бұрын
Hora Rwanda
@Mutezinka2023
@Mutezinka2023 2 жыл бұрын
Never Again 🇷🇼Impore
@edipson5058
@edipson5058 2 жыл бұрын
Nukuri barakwiyeko dutanga ihumure kubahungabanyijwe na jenoside yakorewe abatutsi mumwaka wa 1994,kanditukomora ibikomere byo kumubiri ndetse nibyo kumutima .Banyarwanda twibuke twiyubaka duharanira kurwanya ingengabitekerezo ya genoside murwanda.
@kamimadancruise7658
@kamimadancruise7658 2 жыл бұрын
Inkovu ubitse imbere n'inyuma ntizikubuze gucya ku maso impore mawe
@anickkanyamuneza9601
@anickkanyamuneza9601 2 жыл бұрын
Impore Rwanda Rwiza 🇷🇼💜💜💜
@AngeBebe
@AngeBebe 2 жыл бұрын
Iyi ndirimbo rwose❤️ inkoze ku mutima
@hategekimanahamad8156
@hategekimanahamad8156 2 жыл бұрын
Abasigaye mukomere mwere imbuto zurukundo
@irenemukamusoni1838
@irenemukamusoni1838 2 жыл бұрын
Ntabwo rwareze amabuye kbs
@muhirwaiii
@muhirwaiii 2 жыл бұрын
🕯🕯
@irakozeisimbimariefidele1858
@irakozeisimbimariefidele1858 2 жыл бұрын
Impore Rwanda
@mugabo-barthe
@mugabo-barthe 2 жыл бұрын
Impore Rwanda, turabashimiye @Ishusho kuriki gihangano kikomeza kudufasha muribi bihe bitoroshye byo Kwibuka
@niyitegekacharles5087
@niyitegekacharles5087 2 жыл бұрын
Rwanda waramutse
@davincikerr3942
@davincikerr3942 2 жыл бұрын
Dufite uruhongore kandi rutumara irungu!!!👍👌👏👊I am so proud to have my roots in this wonderful land of thousand hills ♥ ❤
@ebiempire2651
@ebiempire2651 2 жыл бұрын
U Rwanda rushya ruzira umwaga karame Rwanda mubyeyi my nation for all
@multservicebusness144
@multservicebusness144 2 жыл бұрын
Impore mawe😭
@kaitesifrance4653
@kaitesifrance4653 2 жыл бұрын
Tuzahora tukwibuka
@shemablaise9213
@shemablaise9213 2 жыл бұрын
Twibuke twiyubaka 😔
@djihadshow2479
@djihadshow2479 2 жыл бұрын
Mpore rwanda
@kelliaofficial
@kelliaofficial 2 жыл бұрын
Twibuke twiyubaka.
@dancorwanda372
@dancorwanda372 2 жыл бұрын
Dukomere Kandi dukomezanye
@kanijennifer9588
@kanijennifer9588 2 жыл бұрын
Mpore Rwanda nziza ihorere.
@sibomanafiston
@sibomanafiston 2 жыл бұрын
Impore Rwanda 🇷🇼❤️
@dancorwanda372
@dancorwanda372 2 жыл бұрын
Good job ishusho
@davincikerr3942
@davincikerr3942 2 жыл бұрын
What a beautiful tribute, with angelic voices z' abavuka Rwanda, Abahanga bahanitse ❤ 💙 Uwahisemo guhekura urwanda yarahemutse, yaragomye 7×70... Urabona nkababahanzi koko??? Indirimbo nziza cyane, amajwi meza cyane... Imana ibahe umugisha mwese uko mungana.
@mugenicharline8695
@mugenicharline8695 2 жыл бұрын
Impore Rwanda🙏😥💕
@djgissah
@djgissah 2 жыл бұрын
HORA RWANDA 🇷🇼🕯️
@xrxr7430
@xrxr7430 2 жыл бұрын
😍😍😍😍😍😍😍😍😍😍
@BRIDGE_SPORT
@BRIDGE_SPORT 2 жыл бұрын
Mwakoze cyane
@Ira_Badena
@Ira_Badena 2 жыл бұрын
Impore 🇷🇼🇷🇼
@amrithachadia2399
@amrithachadia2399 2 жыл бұрын
🤝🙏
@sibomanacyriaque2050
@sibomanacyriaque2050 2 жыл бұрын
Thank you.
@nyiringomakigwa9022
@nyiringomakigwa9022 2 жыл бұрын
mwaokoze akazi gakomeye
@newhitmusic578
@newhitmusic578 2 жыл бұрын
🙏
@pat-bog3831
@pat-bog3831 2 жыл бұрын
🇷🇼
@kinggiddy250
@kinggiddy250 2 жыл бұрын
Thanks for blessing us
@StanzaMata
@StanzaMata 2 жыл бұрын
🙏🙏🙏🙏
@noblemarara9059
@noblemarara9059 2 жыл бұрын
💔🕯😥
@hategekimanahamad8156
@hategekimanahamad8156 2 жыл бұрын
Neva again 🥲
@jamalk3567
@jamalk3567 2 жыл бұрын
Never again brotha
@hocklinskinner1075
@hocklinskinner1075 2 жыл бұрын
❤🇷🇼❤
@appolonation
@appolonation 2 жыл бұрын
Kwibuka28
@uwinezaolive9960
@uwinezaolive9960 2 жыл бұрын
❤️❤️❤️❤️❤️❤️❤️😭😭😭
@dismasofficial
@dismasofficial 2 жыл бұрын
Never again
@uwiragiyejeanpierreofficia7377
@uwiragiyejeanpierreofficia7377 2 жыл бұрын
Umuntu ukunze iyi ndirimbo nkajye😂🙏🙏 Nankorere kuriyi photo yajye unkandire kuri subscribe Impore Rwanda🙆🙋👏🙏💏
@jameszizotv8290
@jameszizotv8290 2 жыл бұрын
twibuke twiyubaka ni James ZIZO tv ukizamuka Kanda subscribe
@gratianusalcinotumusifu
@gratianusalcinotumusifu 2 жыл бұрын
Twibuke twiyubaka
@dancorwanda372
@dancorwanda372 2 жыл бұрын
Dukomere Kandi dukomezanye
@dallydjalila6033
@dallydjalila6033 2 жыл бұрын
🕯🕯🕯
@nyangomaannet1758
@nyangomaannet1758 2 жыл бұрын
Never again
@rosinemorgan2124
@rosinemorgan2124 2 жыл бұрын
Twibuke twiyubaka
АЗАРТНИК 4 |СЕЗОН 1 Серия
40:47
Inter Production
Рет қаралды 1,2 МЛН
The CUTEST flower girl on YouTube (2019-2024)
00:10
Hungry FAM
Рет қаралды 40 МЛН
Nurse's Mission: Bringing Joy to Young Lives #shorts
00:17
Fabiosa Stories
Рет қаралды 15 МЛН
Incamake y'ubukwe bwa Vanessa na Bosco Nshuti
2:12
Ishusho Network
Рет қаралды 4,3 М.
France Mpundu - Nzagutegereza (Official Music Video)
3:48
France Mpundu
Рет қаралды 1,7 МЛН
Active again -Ihorere Rwanda Ft Buravan (official video)
4:09
Active Again
Рет қаралды 13 М.
Lazaro - MAHBOUL ANA (Official Music Video)
3:07
LAZARO
Рет қаралды 56 МЛН
MAZI YA NYANJA by Junior Rumaga Ft #Alyn Sano
8:37
Junior RUMAGA
Рет қаралды 770 М.
King James - Nyuma Yawe (Official Video)
4:56
King James Rwanda
Рет қаралды 789 М.
Riderman - Abanzi Banjye (Video)
3:30
Riderman Riderzo
Рет қаралды 229 М.
Kouz1 MIX PLAYLIST - (Album 2023) best
13:39
AMJ VIBE
Рет қаралды 1,8 МЛН
yverry - Naremewe Wowe ( Official Lyrics Video )
3:46
Yverry Official
Рет қаралды 420 М.
Jay Polly - Umusaraba Wa Joshua ft Marina (Official video)
3:45
jay polly
Рет қаралды 1,6 МЛН
АЗАРТНИК 4 |СЕЗОН 1 Серия
40:47
Inter Production
Рет қаралды 1,2 МЛН