Indirimbo za album n° 1 (1988) - | CHORALE DE KIGALI

  Рет қаралды 29,461

CHORALE DE KIGALI

CHORALE DE KIGALI

3 жыл бұрын

Iyi album ya mbere ya Chorale de Kigali, yakozwe nyuma y’imyaka 22 chorale ishinzwe. Chorale de Kigali yashinzwe mu mwaka wa 1966, naho iyi album ikorwa mu mwaka wa 1988. Yakorewe muri Studio ya Kinyamateka yari iherereye muri Saint Paul. Indirimbo ziri kuri iyi album zaririmbwe n’abaririmbyi bageze kuri 40. Uburyo bw’icyo gihe bwo gufata indirimbo muri studio, bwari ugukoresha ibyo bitaga ''bandes magnetiques'', nyuma zigatunganywa neza zigashyirwa kuri ''cassettes''. Ubu ni bwo buryo bwari bugezweho bwo gufata amajwi y’indirimbo muri studio. Tuganira na Muzehe Uwimana Vianney wayiririmbyemo kuva mu mwaka wa 1971 ari umucuranzi akaba ari na we wari ku nanga ubwo iyi album yakorwaga muri studio, yatubwiye bamwe mu baririmbyi yibuka bari muri studio uwo munsi :
Soprano : Muhorakeye Pacifique, Mukaremera Albertine, Muzima Sylvere, Twagirayezu Thadée ….
Alto : Habyarimana Appolinaire, Sabiyingoma Papias, Karwanyi Vénuste, Sabera Félix, ….
Tenor : Rutagengwa Palatin, Kayigamba Jean de Dieu, Gasasira Stanislas, Habyarimana Edouard, Kalisa Jean Baptiste, ….
Basse : Rwakabayiza Jean Berchmas, Karekezi Albert, Rwangarinde Jean Marie Vianney, Mutashya Jean Baptiste, Ntakarakorwa Bartheremy ….
Abaririmbye Solo muri iyi album ni Muhorakeye Pacifique na Kayigamba Jean de Dieu bumvikana mu ndirimbo Ntama w’Imana, naho uwayoboye abaririmbyi muri Studio ni Mathieu Ngirumpatse.
Uko igitekerezo cyo gukora album ya mbere cyavutse : Nyuma yo kubona ko ibyuma bicuranga Cassettes byari bimaze gukwira hirya no hino mu gihugu, aho umuntu wajyaga kugura radiyo yashakishaga ishyirwamo cassettes, ni bwo abaririmbyi baririmbaga muri Chorale de Kigali icyo gihe bigiriye inama yo gukora indirimbo hafashwe amajwi, kuko bari bafite icyizere ko zizabona abazigura. Indi mpamvu yatumye hakorwa album ya mbere ni uko abaririmbyi ba Chorale de Kigali bifuzaga kumenyekanisha indirimbo zabo kuko zari zikunzwe n’abatari bake muri iyo myaka, cyane cyane abazumvaga kuri Radio Rwanda. Iyi album n° 1 yakozwe kandi hagambiriwe guteza imbere Chorale de Kigali kugira ngo ibone umutungo wo gukora ibikorwa binyuranye.
Mu bicurangisho byumvikana muri iyi album ya mbere ya Chorale de Kigali, hari ''trompette'' yavuzwaga na Kayigamba Jean de Dieu, ''Cor'' ivuzwa na Karwanyi Venuste, ''saxophone alto'' ivuzwa na Nkurunziza Charles, ''saxophone tenor'' ivuzwa na Mutashya Jean Baptiste naho ''orgue'' yacuranzwe n’Uwimana Vianney. Cassette imaze gushyirwa ahagaragara byabaye ibirori ku baririmbyi by'umwihariko ndetse n'abakunzi ba Chorale muri rusange. Yahise itangira kugurishwa hirya no hino. Igiciro cya cassette 1 cyari amafaranga 500. Kuko muri iyo myaka nta nzu zizwi zacuruzaga ibihangano by’abahanzi, abaririmbyi ubwabo ni bo bagize uruhare mu kuzicuruza mu bakunzi ba Chorale de Kigali hirya no hino.
Kubera indirimbo z’umwimerere zashyizwe kuri iyi album ya mbere ya Chorale de Kigali, ndetse n'ibicurangisho byakoreshejwe biherekeza amajwi, byatumye ikundwa cyane ku buryo na nyuma y’imyaka 32 ishyizwe hanze ikigurwa, kandi abayiteze amatwi bakayishimira.
Mukeneye amakuru arambuye kuri CHORALE DE KIGALI mwasura urubuga rwacu : choraledekigali.rw

Пікірлер: 26
@gisozimartin8080
@gisozimartin8080 Ай бұрын
nanjye ndumva ifite umwimerere aba baririmbyi barakoze rwose
@mukeshamaria2603
@mukeshamaria2603 3 жыл бұрын
Ndavivuye. ROHO YANJYE nari narayibuze NGO niyibutse ziriya AMEN zihera
@anastasienyirabukeye3540
@anastasienyirabukeye3540 3 жыл бұрын
Murakoze cyane Imana ibahe umugisha; umwimerere pe
@inkurunziza818
@inkurunziza818 3 жыл бұрын
Iriya Nyirubutagatifu ni iya kera bigeze aha,irahimbitse si abaririmbyi bose bapfa kuyisukira
@valensnkubito
@valensnkubito 3 жыл бұрын
Mwakoze cyane kutuzanira iki gihangano cy'umwimerere. Mudushakire n'izindi albums, iya kabiri, gatatu… uko zagiye zikurikirana kugeza ubu. Murakoze!
@gatetetheobard3443
@gatetetheobard3443 3 жыл бұрын
Izindirimbo rwose numwi merere murakoze cyane
@karekeziangelique3613
@karekeziangelique3613 3 жыл бұрын
Mbega urumeza ku mubiri wee!
@keepsmilingentertainment3006
@keepsmilingentertainment3006 2 жыл бұрын
Umwimerere 100%,Rwanda we !!!!!!
@aimablekaba
@aimablekaba 3 жыл бұрын
waouw izi ndirimbo ndazikunze vrmnt
@leodomirndumugabo9076
@leodomirndumugabo9076 Жыл бұрын
Arakabeho NGIRUMPATSE Matthieu yari afite chorale nziza kandi azi guhimba
@rumium
@rumium 3 жыл бұрын
Murakoze cyane
@Yezuarakuzi
@Yezuarakuzi 3 жыл бұрын
Roho yanjye burya niyo ya mbere muri zose? woaw hhh
@uwanyirigiramariepaule8925
@uwanyirigiramariepaule8925 2 жыл бұрын
Indirimbo zubaka umutima wanjye
@mbonabubcyaandre8269
@mbonabubcyaandre8269 Жыл бұрын
🙏🙏
@ishimwethierryhenry682
@ishimwethierryhenry682 3 жыл бұрын
🎶🎼😍🤗
@batamulizaimmaculee1127
@batamulizaimmaculee1127 2 жыл бұрын
🙏👍👏🙏🙏🙏
@evodekalima477
@evodekalima477 3 жыл бұрын
RIP Rwakabayiza Jean Berchmans Kayigamba Jean de Dieu Mwahitanywe na Jenoside yakorewe abatutsi (1994)
@jeanpaulnzabonimpa2517
@jeanpaulnzabonimpa2517 3 жыл бұрын
*🧄INDWARA Y'IMITSI NUKO IVURWA,N'INAMA KUMIRIRE,NIBIYITERA🧄* *Call&watsapp:+250 789501984)* *▪️Indwara y’imitsi* ni indwara imaze kuba gikwira kandi ifata ingeri zose haba abakuru n’abato. Iyi ndwara irimo amoko atandukanye gusa ahuza ibimenyetso byinshi. Muri yo twavuga rubagimpande, goutte, guhinamirana, n’izindi. Ikunda gufata mu ngingo, ndetse ikanibasira imikaya (muscles), nuko gukoresha ingingo z’umubiri nko kugenda, kwandika, gufata ikintu bikaba ingorabahizi. Ituma mu ngingo kandi habyimba nuko hagasa n’aharetsemo amazi. *▪️Ese indwara y’imitsi irangwa n’iki?* Ibimenyetso byayo by’ingenzi ni ibikurikira: Kuribwa inyama z’umubiri no mu ngingo cyane cyane mu nkokora, mu mavi, umugongo n’ibikanu.Kurega kw’imitsi, no kugira ibimeze nk’igitagangurirwa (bitewe n’imitsi yahinduye ibara) cyane cyane ku ijosi, imfundiko, ikibero no ku nda.. Kuribwa umutwe bikabije cyane cyane mu misaya n’ibituguKugorama intoki n’amano bikamera nk’ibirwaye paralysis. *▪️Indwara y’imitsi iterwa niki?* Nubwo igitera iyi ndwara kugeza ubu kitaramenyekana neza, ariko hari ibituma bishobora kongera ibyago , harimo: 1️⃣Kuba ukunda guhora wicaye cyangwa wunamye 2️⃣Kuba hari ingingo z’umubiri ukoresha cyane kuruta izindi (nk’abakora akazi ko gufura, abandikisha computer cyane, abanyonzi, n’abandi) 3️⃣Izabukuru 4️⃣ Kuba umubiri udafite ubudahangarwa buhagije 5️⃣Kuba mu muryango harimo uwigeze kuyirwara 6️⃣Kurwara impyiko n’umwijima 7️⃣Guhangayika no kwiheba 8️⃣ Guhora uryamye 9️⃣ Kudakora siporo. *▪️Ese indwara y’imitsi ivurwa ite?* Iyi ndwara kuyivura bikorwa mu bice 3 bitandukanye. ➡️Icya mbere hifashishwa imiti ➡️Igice cya 2 hifashishwa siporo n’ubugororangingo ➡️Igice cya 3 ni ukubaga mu gihe bibaye ngombwa *Ni iyihe miti yifashishwa?* Imiti y'umwimerere wakwifashisha ugakira neza ni ukuvanga imiti byibuze y’amoko ane muri ane hakoreshwa: *R/ YEE GINGKO TABLETS* *R/ GINSENG CAPSULE* *R/ YEE GARLIC CAPSULE* *R/ CHLOROPHYLL PLUS GUARANA* ➡️Koga amazi ashyushye (bains chauds/hydrotherapy), ➡️kwiyuka mu byuya (aromatherapy), nabwo ni uburyo bufatanya n’imiti mu kurwanya iyi ndwara. ➡️Sport cyane cyane koga (natation/swimming), gym tonic, guterera imisozi, nizo sport zizagufasha guhangana n’iyi ndwara. *▪️Ibyo kurya *birwanya* indwara y’imitsi. Nibyo kurya *wakirinda* Tugane Cga utwandikire kuri WhatsApp:+250789501984 Ukeneye ubundi busobanuro cg Imiti nyunganira mirire zituruka muri Asia twavuze hejuru yaduhamaga cg akatwandikira (Call&whatsap) Cga ukatugana aho dukorera mu mujyi/Nyarugenge
@jeanclaudebyiringiro5219
@jeanclaudebyiringiro5219 3 жыл бұрын
Uzambonera copy y'iriya Credo ya Nyakwigendera Jean Berchmans Rwakabayiza nzamuhemba
@jeanclaudehafashimana2297
@jeanclaudehafashimana2297 3 жыл бұрын
Bwana Byiringiro icyo gihe ninde wacurangaga
@jeanclaudebyiringiro5219
@jeanclaudebyiringiro5219 3 жыл бұрын
@@jeanclaudehafashimana2297 . Uriya musing w'indirimbo wacuranzwe na Bwana UWIMANA Jean Marie Vianney.
@jeanclaudebyiringiro5219
@jeanclaudebyiringiro5219 3 жыл бұрын
Sorry nashakaga kwandika uriya "muzingo"
@jeanclaudebyiringiro5219
@jeanclaudebyiringiro5219 3 жыл бұрын
Bwana UWIMANA Jean Marie Vianney yacuranze Orgues, ariko nk'uko uza kugenda ubyumva harimo mini-fanfare yacuranzwe n'abandi
@murebwajacky8849
@murebwajacky8849 2 жыл бұрын
Ahubwo se umuntu yazibona ate?
ZIMWE MU NDIRIMBO ZARIRIMBWE NA CHORALE MWAMIKAZI WA FATIMA VOL1-3 (INDIRIMBO ZAKUNZWE)
42:23
Mushumba Ushagawe by Chorale de Kigali
10:07
CHORALE DE KIGALI
Рет қаралды 361 М.
Heartwarming Unity at School Event #shorts
00:19
Fabiosa Stories
Рет қаралды 21 МЛН
UMUNTU NI NKUNDI BY RUGAMBA SIPIRIYANI
7:57
INDIRIMBO ZA RUGAMBA
Рет қаралды 4,1 М.
Live Explo Célébration
MAAJABU GOSPEL
Рет қаралды 21 М.
Pastor Bugingo aziza omuliro kubamwogerera
6:35
YVONNE
Рет қаралды 13 М.
Nzakwereka aho yashibutse by CHORALE DE KIGALI (Concert 2018)
5:53
CHORALE DE KIGALI
Рет қаралды 44 М.
Hariho icyo nkwaka | Josh Ishimwe (Gakondo Style)
3:54
Josh Ishimwe
Рет қаралды 104 М.
Mana nduburira
3:49
Papi Clever - Topic
Рет қаралды 36 М.
DUFITE IBIHAMYA ALBUM Playlist By Hoziana Choir (ADEPR Nyarugenge).mp4
1:05:28
Hoziana Choir ADEPR Nyarugenge
Рет қаралды 16 М.
INDIRIMBO ZARIRIMBWE MU GITARAMO CYA PASIKA 2024
1:15:08
CHORALE DE KIGALI
Рет қаралды 38 М.
Ch. de Kigali - Tuje iwawe Nyil'ingoma
5:05
Gisellah Daily
Рет қаралды 188 М.
Erkesh Khasen -  Bir qyz bar M|V
2:43
Еркеш Хасен
Рет қаралды 807 М.
Duman - мен болмасам кім? (Mood Video)
2:35
Duman Marat
Рет қаралды 67 М.
Alisher Konysbaev - Suie ala ma? | Official Music Video
2:24
Alisher Konysbaev
Рет қаралды 996 М.
Әбдіжаппар Әлқожа - Ұмыт деме
3:58
Әбдіжаппар Әлқожа
Рет қаралды 880 М.
Jaloliddin Ahmadaliyev - Kuydurgi (Official Music Video)
4:49
NevoMusic
Рет қаралды 8 МЛН