Рет қаралды 344
Indirimbo z'iyi album zakorewe muri studio Neno la Uzima y'i Bukavu mu kwa 08/2000. Aha hari ku buyobozi bwa Rwangeyo Theogene. Indirimbo rero zari nka 12 ariko zose siko zabonetse kubera ko ubuyobozi bwari buriho bwaje kugira ibibazo byo kudakurikirana, ndetse n'aho zakorewe hakaba kure. Kubera none ko abari bajijutse muri icyo gihe atari benshi ndetse na Peresident akaba atari akiri muri korali mu myaka yakurikiyeho ntitwabashije kumenya aho zazimiriye. Imwe muri izi ndirimbo cg 2 zisa n'izacikiye ariko twazishyizeho kugira ngo nibura abazikunda bumve ubwiza bwazo. Imana ibahe umugisha kandi mukomeze mutwungure inama kugira ngo umurimo urusheho kugenda neza.