Intambara 3 za Kisangani, u Rwanda rwihaniza Uganda.

  Рет қаралды 85,780

Intsinzi TV

Intsinzi TV

Күн бұрын

INTAMBARA Y’IMINSI ITANDATU YAHUJE U RWANDA NA UGANDA I KISINGANI
. Kuva tariki 5/6 kugeza Tariki 10/6 mu mwaka wa 2000 Ingabo za Uganda UPDF ni z’U Rwanda zitwaga RPA icyo gihe zakozanijeho mu kiswe Intambara y’Iminsi Itandatu yahuje u Rwanda na Uganda I Kisingani Igihe ibihugu byahoze ari inshuti ariko ubucuti n’Ubuvandimwe bikaza kurangira.maze hakitabazwa Imbunda Umugabo akagaragara.Intambara yahuje u Rwanda na UGANDA mu minsi itandatu gusa yabereye I kisangani mu gihe cy’intambara ya kabiri kuri Congo yo kuva mu kwa munani mu 1998 kugeza mu kwa karindwi mu 2003.Intambara yahuje Ingabo z’u Rwanda na Uganda nubundi yarangiye u Rwanda rwemeje Uganda ko rwari ruri imbere yayo Kuriyongingo kuko Ingabo zarwo zihanije Ingabo za Ugada ndetse zinigarurira Umujyi wa Kisangani.Iyi ntambara y’minsi itandatu ikunda kugarukwaho na none Igereranywa nindi yamamaye mu Isi yasize amateka yihariye nayo ukwayo yiswe iyi minsi itandatu yahuje Israel n’ibihugu byabarabu byari birangajwe imbere na Misiri;Syria na Yordania. Nayo yabaye kuva tariki 6/6 kugeza tariki 10/6/mu 1967 ariko muri iyingiyi bayahudi n’abarabu siyo ngiye kukubwira ahubwo ngiye kuva imuzingo Intambra y’Iminsi itandatu yahuje u Rwanda na Uganda mu mwaka wa 2000 ubwo abanyarwanda bongerega kwibutsa Uganda ko ari ingabo zagatangaza mu karere.iyi ni INTSINZI Tv.Uwaguteguriye Iki Kiganiro ugiye kumva ni BIZIMANA Christian naho jye Ugiye kukikugezaho ndi ERIC SAFARI.Mbahaye Ikaze.
Muri iki kiganiro ngiye kwifashisha Inyandiko zibinyamakuru bitandukanye kandi byinshi byanditswe kuri iyi Ntambara mu gihe yaririmo iba birimo Washington Post ndetse na Newyork Times kuko byayigarutseho kenshi sibyo gusa kuko ahari mu Isi yose ibi bihugu bisakiranira I Kisangani uwarufite Ikaramu n’urupapuro wese yarabyeguye arandika maze Imitwe y’ibitangazamkuru byose byuzura uburyo u Rwanda rwari rumaze kwihaniza Uganda Imbere y’amahanga yose.kandi ndanagaruka ku nyandiko zimwe na zimwe zabasesenguzi bavuze kuri iyi ntambara.
I Nyandiko nyinshi zigaragaza ko Intambara yahuje u Rwanda na Uganda mu kwezi kwa Gatandatu mu 2000 yabaye Inshuro ya Gatatu yarihuje Ibi bihugu byombi muri Congo kuburyo uzasanga rwose mu nyandiko nyinshi hari abayita Kisingani ya Gatatu.kugirango wumve uko byageze ahangaha Ibihugu byombi bikisanga mu ntambara reka dusubire inyuma amezi 22 tuvuye mu kwa gatandatu mu 2000 ubwo hari mu kwezi kwa munani k’Umwaka wa 1998 .
Ubwo bamwe mu bahoze bafatanije na Laurent Desire KABILA batangizaga Intambara yo kumurwanya nyma yuko abigijeyo mu butegetsi bwe abashinja gushaka kumuhirika. Aba barimo Deogratias BUGERA watangiranye na KABILA Intambara yo gukuraho Mobutu akaba yari Umunyamabanga mukuru wa AFDL akaba yarabaye na Minisitiri w’Ubutegetsi muri Leta ya KABILA. Ndetse BUGERA yajyanye na BIZIMA Karaha nawe wabaye Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga muri Guverinoma ya mbere yashyizweho na Kabila.
BUGERA nabangenzi be nu nbundi bahise bafata intwaro icyatumye barwanya Mobutu ni nacyo cyari kigiye Gutuma barwanya Kabila.kurundi ruhande KABILA yari gutera Umugongo kiwca kubamufashije kugera kubutegetsi aribo u Rwanda na Uganda mu nkunga ihambaye bamuhaye bamugeza I Kinshasa aho yararimo ategekera igihugu cy’Ubuso bunini n’ubukungu bwagatangaza mu isi.
Tariki 2/8/1998 rero aba bashaklaga guhirika Kabila bishyize hamwe mu kiswe RCD(Rassemblement Conglais Pour La Democratie) Yari Iyobowe na Professeur Ernest WAMBA DIA WAMBA.maze Ishyigikirwa n’ibihugu bya Uganda n’U Rwanda Nuko hatangizwa intambara yo kujya I Kinshasa nimuriyo nzira rero hakozwe Operation Kitona yo kujya I Kinshasa.Kabila nawe abonye bimukomeranye Nibwo yatabaje ibihugu bya Angola Zimbabwe na Namibia Ngo bimutabare.Rubura Gica.
RCD ;u Rwanda na Uganda bisubira Inyuma bananirwa gukuraho Kabila Kuberako Ibihugu byari bimurinze byamurwanyeho bikomeye ariko Kabila nawe n’ibihugu yarikumwe nabyo bya Angola ;Zimbabwe;Namibia na Tchad n’ibindi byabateye Inkunga byananiwe gusubiza Inyuma Ingabo z’uRwanda na Uganda ndetse n’abarawanyi ba RCD Goma maze intambara ikwamiraho kuko Ingabo z’u Rwanda na Uganda nazo zari zifite ibice Binini cyane bya Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo kugera I Kisingani.
Iyi Kisangani rero Niyo yabaye Ikibazo noneho Ituma u Rwanda na Uganda byari byaje mu ntambara bifite intego n’ Impamvu imwe yo guha isomo KABILA wari wananiwe gusohoza Ibyo bumvikanye akabahinduka nabyo bihindukirana maze Byipima Imbaraga.

Пікірлер: 91
Intambara ya 2 ya Congo umunsi Perezida KABILA yihenura ku Rwanda
29:18
Intambara y'iminsi 6, U Rwanda rwihaniza Uganda i Kisangani
53:32
Intsinzi TV
Рет қаралды 141 М.
Bike vs Super Bike Fast Challenge
00:30
Russo
Рет қаралды 23 МЛН
POV: Your kids ask to play the claw machine
00:20
Hungry FAM
Рет қаралды 15 МЛН
Grand entretien avec Dominique de Villepin
1:03:33
Journal l'Humanité
Рет қаралды 510 М.
EMIKOLO GYA SUUNA BEN GYENGEDDE OMUKULU AKAKASIZZA
50:43
Gossip Live
Рет қаралды 13 М.