Intambara ya 1 ya Congo yayındı yakuyeho Perezida MOBUTU

  Рет қаралды 74,195

Intsinzi TV

Intsinzi TV

Күн бұрын

INTAMBARA YA MBERE YA CONGO
Nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi Ingabo zahoze ari iza RPA Inkotanyi zahise zihinduka Igisirirkare kikigihugu nubundi ku Izina rya RPA.Iki gisirikare kuva mu kwa Karindwi mu 1994 n’ubundi cyagiye mu nshingano za Guverinoma y’Ubumwe yagiyeho Tariki 19/7/1994.Iki gisirikare cya Leta rero mu nshingano cyari gifite harimo Kurinda Inkiko z’igihugu no guha abanyarwanda Umutekano Usesuye.ariko Kuva muri icyo gihe mu mwaka wa 1994 n’Imyaka yakurikiyeho u Rwanda rwaciye mu bibazo byinshi by’Umutekano byaterwaga n’abari mu bihugu bituranyi n’u Rwanda bari bagizwe n’abahoze mu ngabo za FAR ndetse n’Interahamwe n’Impuzamugambi nkuko twabigarutseho mu biganiro byacu twavuzeho ibyo kuntambara z’abacengezi nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi.Ibi byose byategurirwaga mu nkambi z’impunzi muri Congo bigatera u Rwanda maze Ubuyobozi bw’u Rwanda bukabyereka amahanga ariko ntagire icyo abikoraho akicecekera bikarangiriraho ahongaho.Uku guhatiriza rero kwabasize bashenye u Rwanda bagatsemba inzirakarengane z’abatutsi zirenga Miliyoni bafashijwe n’ibihugu by’Ubufaransa na Zaire ya Mobutu byatumye Igisirikare Cy’u Rwanda cyambuka Imipaka y’u Rwanda na Congo Kijya kurangiza Ikibazo Umuryango mpuzamahanga wari wanze gukemura.Ibi byatumye Mobutu wanze kumva atabura no kubona ashiduka ubutegetsi bwe buhirimye.Ibi byose rero byuko nibyo tugiye kugarukaho mu Kiganiro cyacu kihariye kigiye Kugaruka ku ntambara yiswe Intambara ya Congo yarangiye Ubutegetsi bw’Umunyagitugu Mobutu Sese Seko buhirimye agahunga. Bimwe mu byo ngiye kukubwira muri Iki Kiganiro Nabivanye muri Filimi Mbarankura(Film Documentaire) Yitwa “AFRICA IN PIECES: THE TRAGEDY OF GREAT LAKES yakozwe na Jihan EL TAHRI Ku gitekerezo cya Herve CHABARIER”. Yagiye hanze mu mwaka wa 2001.iyi ni INTSINZI Tv .Uwaguteguriye Iki kiganiro ni BIZIMANA Christian naho jye Ugiye kukikugezaho ndi ERIC SAFARI.Mbahaye Ikaze.
Mbere yo gufata Intwaro Ingabo z’u Rwanda zikajya muri Congo haribyinshi byabanjirije icyo gikorwa kuko ntabwo Ingabo z’u Rwanda zifashe ngo zinjire muri Congo Gusa Ntampamvu.Oya si Uko byagenze.
Kugirango ubyumve neza mfasha jye nawe dusubirane mu kwezi kwa 10 mu mwaka wa 1990 Ubwo habagaho gutangiza Urugamba rwo kubohora u Rwanda bikozwe n’ingabo za RPA Inkotanyi.icyo gihe Yuvenal HABYARIMANA wari Ubizi neza ko Ingabo ze ndetse n’Ibyo yari yarashoye mu gisirikare bitamuhaga Ubushobozi bwo guhangana n’Inkotanyi za RPF yahise ayoboka amahanga aratabaza ati Ni Mu Ntabare rwose naho Ubundi kambayeho Nyamuneka Nimumfashe mundwaneho. ibihugu HABYARIMANA yatabaje bigahita byohereza Ingabo zabyo mu Rwanda harimo Ingabo z’Ubufaransa;Ububiligi ndetse na Zaire ya Mobutu.
Kuva Icyo gihe Ingabo za Mobutu z’Abazayirwa zabarizwaga Mu mutwe kabuhariwe warindaga Perezida Marchal Mobutu (DSP).Ariko aba basirikare babazayirwa bageze kurugamba basanze Ibintu bitoroshye maze bahabwa Isomo ry’Intambara nabasore b’inkotanyi za RPF bari bamaze no gutakaza Umuyobozi wabo w’urugamba Major General Fred GISA RWIGEMA. Ibyo gukubitwa inshuro byashegeshe Ingabo zabazayirwa maze Mobutu abona atakomeza kubyihanganira maze ategeka Abasirikare be gusubira I Kinshasa.
Ariko Nubwo MOBUTU yaravanye Ingabo ze mu Rwanda yakomeje Kuba iruhande Yuvenal HABYARIMANA muri byose yakoze ngo ahangane na RPA Inkotanyi. Habyarimana yafataga Mobutu nka mukuru we ngo kurundi ruhande Mobutu nawe yafataga Yuvenal HABYARIMANA nka murumuna we cyangwa se Umuhungu we.Niyo Mpamvu Mobutu ntako atagize ngo ashyigikire Yuvenal HABYARIMANA kuburyo na Nyuma y’urupfu rwe Marchar MOBUTU yakomeje Gushyigikira Leta y’abatabzi n;igisirikare cyayo FAR Mu ntambara bahanganyemo na RPA Inkotanyi ndetse no gukora Jenoside yakorewe abatutsi. Ntako atagize kuko Mobutu yafashije Leta Y’abatabazi byose yarashoboye haba mu kugura Intwaro mu gihe Umuryango mpuzamahanga wafatiraga Embarago cyangwa se Ibihano byo kutagura Intwaro Leta yaririmo Ikora Jenoside ;Ndetse yewe n’igihe Ikibuga kindege Mpuzamahanga cya Kanombe cyari kimaze kwigarurirwa n’igabo za RPA Inkotanyi tariki 22/5/1994 Mobutu yahise ahereza uburenganzira Ingabo za FAR bwo gukoresha Ibibuga by’indge bya Goma na Bukavu muri Zaire mu ntambara yabo kuburyo n’Ingabo z’Ubufaransa zaje muri Operation Turquoise zije gufasha FAR guhangana n’Inkotanyi za RPA nazo zururukiye muri Zaire mbere yo Kuza mu Rwanda.
Uwari Minisitiri w’Intebe WA Zaire kuva mu 1994 kugeza mu 1997 Bwana KENGO WA DONDO yabisubiriyemo El Tahir Wakoze Filimi Mbarankuru nkubwiye yiswe “Africa in Piece:The Tragedy of the Great lakes”...

Пікірлер: 12
@wateruserisokoyubukire2899
@wateruserisokoyubukire2899 Жыл бұрын
Nkunda inkotanyi cyane, wowe urabura iki ngo ikunde inkotanyi, inyangamugayo, kurwanira ukuri, guca ingengabitekerezo yirondakoko mukarere, guca indanini na ruswa, ibitekerezo byurwango nibindi byinshi bibi,
@TysonMajoro
@TysonMajoro 6 ай бұрын
Inkotanyi imbere cyane
@HabimanaEphrem-i3y
@HabimanaEphrem-i3y Жыл бұрын
Inkotanyi hejuru cyane
@NkubanaMarcel-zh9wp
@NkubanaMarcel-zh9wp 5 ай бұрын
Yes izamarere
@turikumwedididier8030
@turikumwedididier8030 Жыл бұрын
Journaliste nkunda kumva analyses zawe cyane kubutwari kw'ingabo zacu dukukunda
@leonyemba662
@leonyemba662 Жыл бұрын
Prochainement, il faut le faire aussi en français
@bimenyimanalilymunahi8758
@bimenyimanalilymunahi8758 8 ай бұрын
Birakaze rwose
@EduardMitali
@EduardMitali 6 ай бұрын
😢😢😢😢😢😢
@pastamusafiriemmanuel8598
@pastamusafiriemmanuel8598 2 жыл бұрын
congo ntabatusi rugira na banyarwanda kuko bavuga ikinyarwanda
@allez5225
@allez5225 2 жыл бұрын
ariko uzi gusoma neza icyinyarwanda bravoooo
@dariyajennifer9757
@dariyajennifer9757 2 жыл бұрын
RFDR 😆🤭mbega umunyamakuru
@johsonkakyengi6811
@johsonkakyengi6811 Жыл бұрын
Terbernacle of godm
An Unknown Ending💪
00:49
ISSEI / いっせい
Рет қаралды 57 МЛН
小路飞嫁祸姐姐搞破坏 #路飞#海贼王
00:45
路飞与唐舞桐
Рет қаралды 10 МЛН
А ВЫ ЛЮБИТЕ ШКОЛУ?? #shorts
00:20
Паша Осадчий
Рет қаралды 9 МЛН
How To Get Married:   #short
00:22
Jin and Hattie
Рет қаралды 25 МЛН
Intambara ya 2 ya Congo umunsi Perezida KABILA yihenura ku Rwanda
29:18
Intambara ya 1 ya Congo
44:14
Intsinzi TV
Рет қаралды 35 М.
Wolfram Physics Project: Update with Q&A Tuesday, Oct. 19, 2021
3:11:21
Kayumba Nyamwasa i Kinshansa mu mugambi wo guhungabanya u Rwanda
44:04
INTAMBARA YA 1 Y'ABACENGEZI
22:54
Intsinzi TV
Рет қаралды 45 М.
An Unknown Ending💪
00:49
ISSEI / いっせい
Рет қаралды 57 МЛН