No video

PARMEHUTU = Par mes Hutu || Ijambo rya KAYIBANDA mu 1959: POLISI Denis

  Рет қаралды 14,597

Intsinzi TV

Intsinzi TV

Күн бұрын

GREGOIRE KAYIBANDA NI MUNTU KI?
Gregoire KAYIBANDA wabaye Perezida wa Repubulika wa mbere w’u Rwanda nyuma y’ubwigenge ,uyu munyandiko nyinshi agarukwaho nkumwe mu bantu bazanye Politiki z’amacakubiri mu banyarwanda akaba yaratumye u Rwanda ruba igihugu kiyoborwa bishingiye ku irondakarere n’Irondabwoko.KAYIBANADA Gregoire wategetse u Rwanda imyaka irihafi kugera kuri 12 yasize amateka n’umugani by’umuperezida watanyije abanyarwanda bitangaje akaba ari umwe mu batumye u Rwanda rwisanga muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 kuko Politiki ze n’ishyaka rye rya MDR Parmehutu arizo zatumye Ingengabitekerezo ya Jenoside ya Hutu Power yarakwirakwiriye mu Rwanda ku kigero gikomeye.Gregoire Kayibanda na none yamenyekanye kuburyo yahemukiwe n’umusangiragendo we Yuvenal HABYARIMANA amuhirika kubutegetsi mu 1973.uyu mugabo rero niwe tugiye kugarukaho mu kiganiro cyacu cyumunsi ngo turebe bimwe byihariye byamuranze mu buzima bwe.iyi ni intsinzi tv.uwateguriye iki kiganiro ugiye gukurikira ni BIZIMANA Christian naho jye wagitunganije nkaba Ngiye no kukikugezaho ndi ERIC SAFARI.
Mbahaye Ikaze.
KAYIBANDA Gregoire yavutse tariki y 1/5/1924 avukira I Tare ahitwaga mu MARANGARA ubu ni mu karere ka Muhanga, babayeyi be ni Leonidas RWAMANYWA na Carolina NYIRAMBEBA.Uyu Gregoire KAYIBANDA yize Amashuri abanza ndetse akomereza mu yisumbuye aho yize mu ishuri rya seminari ntoya y’I Kabgayi ya Saint Leon ayirangizamo mu mwaka wa 1943 ubwo yarafiye imyaka 19 y’amavuko.
Nyuma yo kurangiza iseminari ntoya yakomereje mu iseminari nkuru yo mu Nyakibanda nayo ayivamo mu mwaka wa 1948.iyi Seminari Nkuru yo mu Nyakibanda yari ku rwego nkurwa za Kaminuza.
Mu mwaka wa 1949 yahise abona akazi ko kwigisha mu ishuri ryitwaga Institut Leon Classe ryari I Kigali. Hashize imyaka ine mu mwaka wa 1953 ajya gukora I Kabgayi aho yakoraga mu Bunyamabanga bwamashuri aho I Kabgayi ariko akaba yari anakuriye ubwanditsi bw’Ikinyamakuru cyitwaga AMI.
Mu mwaka wa 1955 mu Rwanda haje umusenyeri mushyashya uyu nguyu akaba yaraje kuyobora Diyoseze ya kabgayi uyu ntawundi utari Musenyeri Andrea PERRAUDIN.
Nibwo rero mu 1956 yahise agira KAYIBANDA Gregoire umuyobozi mukuru w’ikinyamakuru cya Kinyamateka ,maze rero muri iki gihe yaramaze kugirwa umuyobozi w’ikinyamakuru cya Kinyamateka nibwo ubwe yatangiye gukwirakwiza ibitekerezo byurwango n’amacakubiri yari yifitemo ndetse n’ibikorwa yarafatanije n’izindi ncabwenge z’abahutu barimo umusangirangendo we w’ibihe byose Joseph HABAYRIMANA GITERA .aba bombi nubundi kuri benshi ni bo babyeyi b’ingengabitekerezo ya Jenoside mu Rwanda.Nyuma yo kuyobora Iki kinyamakuru cya Kinyamateka kubufasha Bwa Munsenyeri PERRAUDIN uyu KAYIBANDA Gregoire yahawe amahirwe yo kujya mu mahugurwa y’umwaka umwe mu Bubiligi mu kwihugura bijyanye n’itangazamkuru.
Ariko mbere gato KAYIBANDA Gregoire arikumwe n’abandi bahutu b’impuguke umunani bishyize hamwe bandika inyandiko bise “Note sur l’Aspect Social du Probleme Racial Indigene au Rwanda “iyi niyo yaje kumenyekanishwa n’ibinyamakuru byiganjemo ibyo mu bubiligi iraramazwa bitangaje maze imenyakana ku izina rya Manifeste y’abahutu.iyi nyandiko yohererejwe Visi Guverineri Jenerali wari ushinzwe koloni za Congo na Ruanda-urundi ,abafatanije na Kayibanda gusinya kuri iyi nyandiko
Ni
NIYONZIMA Maxmilien
Claver NDAHAYO
Isdore NZEYIMANA
Calliope MULINDAHABI
Godefroid SENTAMA
Sylvestre MUNYAMBONERA
Joseph SIBOMANA
Joseph HABYARIMANA GITERA
Ukongeraho na KAYIBANDA Gregoire.
Uwo munsi wa tariki 13/12/1976 wamubereye umunsi w’umunezero kuko ibyo yari ibintu yaherukaga mu myaka itatu yari ishize mbere yuko ahirikwa kubutegetsi.arangije asubira mu rugo aho yarafungiye, bukeye bwaho tariki 14/12/1976 mu gitondo cya Kare nibwo KAYIBANDA Gregoire yatangiye gutaka avugako ababara umutima ,ako kanya umuhungu we babanaga KAYIBANDA Pio nibwo yahise asaba abasirikare bari babarinze gushaka umuganga,mu masamoya za mugitondo muganga yarahageze maze amaze iminota 12 asuzuma umurwayi atangaza ko ntakibazo abonana umurwayi ko wenda bwaba ari ububare busanzwe bwo mu gifu maze bajya kumugurira imiti bisanzwe muri Pharmacy arayifata ariko KAYIBANDA agumaho n’ububabare bigeze mu masaa kumi z’amagitondo tariki 15/12/1976 KAYIBANDA waririmbwe igihe kinini mu gihugu ndetse agafatwa nkintwari agasingizwa bigatinda umwuka umushiramo arapfa.
#IntsinziTV #KayibandaGregoire

Пікірлер: 30
@mukankikowumutabazi1464
@mukankikowumutabazi1464 2 жыл бұрын
Ntukabeshye wa kigoryi we! 👊👊💪💪💪. Kayibanda yari kwanga abatutsi agashaka umugore w' umututsikazi? Ziba mabere! 👊👊
@samyr9071
@samyr9071 2 жыл бұрын
Erega ibyo avuga nibyo mwivugiye mwe ubwanyu, ariko muri ibyohe koko! Uziko ubugome bwanyu arubwakera, Sha uru Rwanda rwaragowe ariko ndahamya ko amarira mwaruteje atazongera ukundi
@claudinebigirimana5408
@claudinebigirimana5408 2 жыл бұрын
Kumuhutu kurongora umututsi n’ukujya kurwego rwo hejuru !!!!ubuse abagabo b’abahutu bafite abagore b’abatutsi wababara ? Babonye ubwoko bw’abahutu ari babi sura mbaya sana biga ubwenge bwokubyarana n’abatutsikazi ngo bakunde babyare amasura meza ntakindi. Yewe nihatari.
@claudinebigirimana5408
@claudinebigirimana5408 2 жыл бұрын
Kumbe bavuga parme hutu ? Narinzi ko bavuga ngo parpe hutu . Wow ngo Par mes Hutu !!!’ Imana ihoraho, umuhutu yatsembye umututsi yibaza ngo ntawuzamenya ububi n’ubugome bwabo sasa Imana yarokoye abatutsi bake ngo bazavuge ivyabaye, uyumunsi même n’umubirigi afite isoni kubona plan ye itabaye abouti. Je te remercie monDieu mon rois, je te glorifie et je te rend grâce de nous avoir faire connaître nos origines et nôtre histoire malgré les années de galère.
@jo-je4me
@jo-je4me 2 жыл бұрын
Byabarushaho kunvikana neza umutumirwa agiye yivuga kandi akatubwira n'isesengura rye aho arivoma, kuko abasesenguzi babaye benshi , bikaducanga ! Murakoze.
@KubwimanaMusa
@KubwimanaMusa 6 ай бұрын
😊
@jeandelair6747
@jeandelair6747 2 жыл бұрын
Beshya, Ubeshye, ukomeze Ubeshye amaherezo bizavamo ukuri!!!!! Gusa isi yabaye umudugudu bamwe ntibabimenya
@mutesibrian87
@mutesibrian87 2 жыл бұрын
Nukuri Niko kuri nahubundi Uwanga urwanda ameze nkumwiyahuzi cyane ko ababikoze bitabahiriye nubu amaraso aracyabatembera mubwonko ariko barihafi kujyera kwisaha ibyabo bikarangira urwanda nurwanda kandi rumeze neza woe urihanze wirirwa wasamye kwitangaza makuru ushatse wagaruka ukubaka igihugu kko nabo twazanye nibazima harumusega witwa ntare unyumve ushatse wava murujijo ukava mubigarasha nkizina ryabyo kko uburozi byonse bwanze kubashyiramo ?
@jurusano2682
@jurusano2682 2 жыл бұрын
Oya Parmehutu ni "Parti du mouvement de l'émancipation hutu" ntabwo ari "Par mes hutu"!
@alphonsebazigira7176
@alphonsebazigira7176 Жыл бұрын
Byose ku gatwe kumuzungu! Ubu se ko abanyarwanda bize ndetse bafite za PHD abazungu benshi badafite ,muri beza mu bitekerezo byubaka ubumwe bwabanyarwanda?
@Tnr8938
@Tnr8938 2 жыл бұрын
Nyamara mwa basaza mwe mbona bigoye kuzagira ikizima mudusugira ubwo ubeshye urubyiruko ko ingoma ya Cyami yari ntamakemwa😀😆 Ariko ubundi kuki émancipation de hutus yavutse ubwo wumva nta kibazo cyari gihari? Dore ubu urabeshye uti PARMEHUTU bivuze Par mes Hutu?!! ubu se koko umwana utazi amateka yabyo ntumuroze mu bwonko? PARMEHUTU dit (Parti du mouvement de l’émancipation hutu), kuki mubeshya amateka mugashyoramo ibikabyo byo kwenyegeza urwango; ubu kandi ibi wasanga ubibwira abana b'abatutsi gusa ! urumva utari gutegura jenoside koko? Mujye muvuga amateka yose mutabeshya, ese Kayibanda 1959 iryo jambo yavuze kandi igihugu kikiri mu amaboko y'umwami n'ababiligi uwo mugabo yumvaga ioi ra? ariko ariko mwaretse gukabya!
@alphonsebazigira7176
@alphonsebazigira7176 Жыл бұрын
Njye nasobanuriwe ko MDR,ariyo yabanjye,matora yegereje abarwanashaka basabako hiyongeraho Parmehutu ngo bakangulire abahutu kwitabira ari benshi, ayo matora
@alphonsebazigira7176
@alphonsebazigira7176 Жыл бұрын
Iyo discours ya G Kayibanda iteye ubwoba ,ariko iyo ufite ubwenge bureba kure ,birashoboka ko yasubizaga indi discours isa niye.
@55ttyuch35klo
@55ttyuch35klo 9 ай бұрын
Nonese Polisi ko mbona uzura akaboze ntuzure inyandiko y'abagaragu bakuru b'ibwami yabimburiye izo nyandiko zindi uvuga, yavugaga ko gahutu na gatutsi atari bene kanyarwanda ko isano iri hagati yabo ari uko gahutu yagarujwe umuheto na gatutsi? MBESE WABAYE UMUGABO nka Marie Marie mushiki wawe uvuga ati: izo mbwa twazigize abacakara imyaka magana ane, ukareka kubeshyabeshya uhimba amagambo ngo par mes Hutus nibindi binyoma?
@NewGenerattion
@NewGenerattion 2 жыл бұрын
Ni na byiza kumenya ibyiza Kayibanda yatuzaniye birimo Repubulika no kwihitiramo abayobozi biciye mu matora. Ibyo ntawe uzabihanagura mu mateka y'igihugu
@damiennkaka7006
@damiennkaka7006 2 жыл бұрын
Parmehutu niyo yazambije URWANDA nubu tukaba turwana ningaruka!
@BUTA817
@BUTA817 2 жыл бұрын
Ariko nsigaye nibaza niba koko aba basaza ari ba bakada ba za 92. Ibintu basigaye bigisha ubona Bari disconnected nisi tugezemo. Nkubu Mzee Police ntiyibwirako ibi avuga ntacyo bimaze koko? Biraremereye kurubyiruko rwikoranabuhanga 🙉🙉🙉🙉 mureke abana b advancinge ayo manjwa ninzigo mubijyane mumva.
@samyr9071
@samyr9071 2 жыл бұрын
Harya ntimushaka ko bavuga amabi mwakoze?! Muzatwike ibitabo na ama video mureke bajye bavuga amabi yanyu mwa byohe mwe
@samyr9071
@samyr9071 2 жыл бұрын
Harya ntimushaka ko bavuga amabi mwakoze?! Muzatwike ibitabo na ama video mureke bajye bavuga amabi yanyu mwa byohe mwe
@mathiasbutuyu2922
@mathiasbutuyu2922 2 жыл бұрын
Iyo discours mwitirira Kayibanda, cg se amagambo mutwerera Gitera kuki mudatanga references? Murumva trappa kubyemera gutya gusa mu gihe Tuzi ibyo Mazimpaka yatwereye Bagosora?. ABARIZI GUSAAA
@emmanuelnduwayezu2804
@emmanuelnduwayezu2804 Жыл бұрын
Ibi nibyo byitwa"OBSCURATISME" par LA FOURBERIE SÉCULAIRE NYIGINYA bo mu UTUZU TWISHYIZE MU UBUDASA N'ANDI MOKO Y'IMIDYANGO GAKONDO ATUYE MU MPUNGU ZAREMYE AHABYAYE RWANDA TUBONA UBU 😢
@kagonyoribagorihamba413
@kagonyoribagorihamba413 2 жыл бұрын
Uri ikibyindi cyikinyezi
@muhayimanasamuel4085
@muhayimanasamuel4085 2 жыл бұрын
Niko ubwenge bwawe bungana ntawakurenganya kdi umuntu atanga icyo afite
@kagonyoribagorihamba413
@kagonyoribagorihamba413 2 жыл бұрын
@@muhayimanasamuel4085 fermes ta bouche connard iyo mwita abantu ibigarasha muba mutekereza uki cg ngo abahutu bose nabicanyi twese twararokotse wakirutsi we ne me parles plus
@clariseuwihirwe6017
@clariseuwihirwe6017 2 жыл бұрын
Ubwenge bwawe bugarukiye mumagambo wandika
@kagonyoribagorihamba413
@kagonyoribagorihamba413 2 жыл бұрын
@@clariseuwihirwe6017 😂😂😂 mumaze guhaga ibyabahutu mwasahuye mubahora ubusa buretse Isi ntisakaye umunsi Fpr yaguhindutse uzabyibonaho.
@samyr9071
@samyr9071 2 жыл бұрын
@@kagonyoribagorihamba413 niyo mpamvu Imana itakwemera ko ubugome bwanyu bugaruka muri ikigihugu muzakomeze muzerere mwihishe kugeza uwo mutima Wu ubunyanaswa ubashizemo, wamutima wubuterahamwe wo kwica abatutsi utabashiramo Koko
ABAPARMEHUTU bari gutanga inama ngo zo gutsinda Inkotanyi
1:36:24
Intsinzi TV
Рет қаралды 26 М.
Incredible Dog Rescues Kittens from Bus - Inspiring Story #shorts
00:18
Fabiosa Best Lifehacks
Рет қаралды 27 МЛН
Мы сделали гигантские сухарики!  #большаяеда
00:44
Yum 😋 cotton candy 🍭
00:18
Nadir Show
Рет қаралды 7 МЛН
А ВЫ УМЕЕТЕ ПЛАВАТЬ?? #shorts
00:21
Паша Осадчий
Рет қаралды 1,7 МЛН
Perezida KAYIBANDA Gregoire ni muntu ki?
32:16
Intsinzi TV
Рет қаралды 70 М.
Rwandan History, at King Rudahigwa's reign.
4:45
Stephen Shyaka
Рет қаралды 25 М.
Incredible Dog Rescues Kittens from Bus - Inspiring Story #shorts
00:18
Fabiosa Best Lifehacks
Рет қаралды 27 МЛН