Kayumba Nyamwasa i Kinshansa mu mugambi wo guhungabanya u Rwanda

  Рет қаралды 83,920

Intsinzi TV

Intsinzi TV

Күн бұрын

Inkuru ya ‪@IGIHE_Official‬ :
Kayumba Nyamwasa i Kinshasa mu mugambi wa Tshisekedi wo guhungabanya u Rwanda
27-09-2024 - saa 23:07, IGIHE
Kayumba Nyamwasa aherutse i Kinshasa muri uku kwezi kwa Nzeri 2024 aho yahuye n’abayobozi b’umutwe wa FDLR mu bikorwa biri mu mugambi mugari wa Perezida wa Tshisekedi wa RDC byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Amakuru yizewe agera kuri IGIHE, ni uko muri Nzeri Kayumba yakoreye urugendo i Kinshasa muri RDC, ahura n’abayobozi batandukanye b’Umutwe wa FDLR nyuma y’uko hari hashize igihe Perezida Tshisekedi atangaje mu buryo bweruye ko yiteguye kwiyunga n’uwo ari we wese wagira uruhare mu guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda.
Kayumba washinze RNC, ni we wagize uruhare mu gushinga Ihuriro rya P5 rigizwe n’imitwe y’iterabwoba igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Iri huriro ryahozemo imitwe irimo nka Amahoro PC, RNC ya Kayumba Nyamwasa, FDU-Inkingi ya Ingabire Victoire na PS-Imberakuri igice cya Me Bernard Ntaganda na PDP-Imanzi. Gusa kuva ryashingwa, ryagiye ricikamo ibice kubera ibibazo binyuranye.
Umutwe w’Iterabwoba wa RUD-Urunana wagabye igitero i Musanze mu 2019 kigahitana inzirakarengane z’abaturage 14, wari ushamikiye kuri iri huriro.
Amakuru yizewe avuga ko hashize igihe Kayumba Nyamwasa afitanye imikoranire ya hafi na Africa Theoneste Misago ushinzwe ibikorwa bya FDLR mu gice cya Afurika y’Amajyepfo na Alphonse Munyarugendo ubarizwa muri Mozambique.
Muri iyo mikoranire na FDLR, Kayumba Nyamwasa afashwa bya hafi na Etienne Mutabazi nawe wahoze mu Ngabo za Habyarimana. Mutabazi yigeze kuba Umuvugizi wa RNC mu 2019.
Mutabazi yanabaye muri Komisiyo y’Amategeko n’Imyitwarire Mbonerabupfura mu mutwe wa RNC, ndetse mu 2022 yigeze kumvikana avuga ko FDLR atari ikibazo ku Rwanda.
Bivugwa kandi ko umunsi ku wundi, Kayumba Nyamwasa avugana na Maj Gaston Iyamuremye uzwi nka Victor Byiringiro uyoboye umutwe wa FDLR muri iki gihe.
Muri iyi gahunda nshya ya Kayumba, Misago ashinzwe guhuza ibikorwa byose bya FDLR ndetse ni we ugira uruhare mu bukangurambaga bwo gushaka abajya muri uyu mutwe n’ubwo gukusanya imisanzu.
Munyarugendo ukorera ubucuruzi muri Mozambiqe, ni umugabo winjiye mu gisirikare cya Habyarimana mu 1989. Kimwe n’abandi barwanya ubuyobozi bw’u Rwanda, abarizwa mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR.
Azwi ku izina rya kwita Monaco Dollar, avuka mu yahoze ari Komini Satinsyi mu Ntara y’Uburengerazuba. Ava inda imwe na Col Anatole Nsengiyumva wahamijwe ibyaha bya Jenoside. Mu 1994, Munyarugendo yari ashinzwe ikoreshwa ry’intwaro nini mu Kigo cya Gisirikare cya Kanombe.
Yanabaye mu gisirikare cya Repubulika Iharania Demokarasi ya Congo, FARDC, ashinzwe ibikorwa bya gisirikare mu gace ka Pweto.
Urugendo rushimangira umugambi wa Tshisekedi
Urugendo rwa Kayumba Nyamwasa i Kinshasa, rushimangira umugambi mugari wa Perezida Tshisekedi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda, nk’uko yigeze kubitangaza ubwe.
Mu Ukuboza 2022, Tshisekedi yagize ati “Abanyarwanda ni abavandimwe bacu, ahubwo bakeneye ubufasha bwacu kuko baraboshywe, bakeneye ubufasha bwacu ngo tubabohore […] ni abavandimwe bakeneye ko dushyira hamwe tukabakiza abayobozi babasubiza inyuma.”
Kuva icyo gihe, yarushijeho gukaza imikoranire n’abatavuga rumwe n’ubuyobozi bw’u Rwanda, ahera ku guha intebe umutwe wa FDLR, akomereza ku bandi bahunze igihugu nka Eugène Richard Gasana.
Yemeranyije na Gasana ko aba umuhuzabikorwa w’abantu bari muri gahunda zigamije guhuza imbaraga no kunga ubumwe mu mugambi wo kurwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.
Si ibyo gusa kuko hashize iminsi mike hagiye hanze inyandiko yo ku wa 26 Nyakanga 2024 yashyizweho umukono n’Umuyobozi w’Ibiro bya Tshisekedi, Anthony Nkinzo Kamole, igaragaza ko Leta ya Kinshasa imaze igihe mu biganiro na Guverinoma ya Niger kugira ngo yohereze muri RDC Abanyarwanda batandatu.
Abo ni abakurikiranwaga n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwa Arusha rwashyiriweho u Rwanda, ICTR, bamwe muri bo bafunguwe nyuma yo kurangiza igifungo bakatiwe ubwo bahamywaga uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’abagizwe abere.
Barimo Sagahutu Innocent, Nzuwonemeye François Xavier, Mugiraneza Prosper, Nteziryayo Alphonse , Ntagerura André na Zigiranyirazo Protais. Ni abantu bari bakomeye muri Leta ya Habyarimana yateguye jenoside.
Muri bo, babiri bahoze mu nzego nkuru za gisirikare nka Major François-Xavier Nzuwonemeye wari ushinzwe urwego rw’ubutasi bwa gisirikare na Capitaine Innocent Sagahutu wari Umwungirije.
Zigiranyirazo uzwi nka ‘Z’ yari muramu wa Perezida Habyarimana, akaba musaza wa Agathe Habyarimana.
Col Nteziryayo we yayoboye Ishami rishinzwe imyitwarire mu gisirikare mbere ya Jenoside (Military Police) aba Perefe wa Butare; mu gihe André Ntagerura na Prosper Mugiraneza bahoze muri Guverinoma mu gihe cya Jenoside.
Aba bose ni bo Tshisekedi akomeje gukusanya, kugira ngo bagire uruhare mu guhunganya u Rwanda.

Пікірлер: 113
@BlackAngelAngel250
@BlackAngelAngel250 Ай бұрын
Safari NDAGUKUNDA ❤❤❤❤❤ ikiganiro cyawe cyumva inshuro ntazi umubare
@MiburoJeanPaul-nx4lz
@MiburoJeanPaul-nx4lz Ай бұрын
Bravo pour fradec wazalendo
@JanvierBarawigeneraRujana
@JanvierBarawigeneraRujana 21 күн бұрын
Murekeraho ntabwo muturengera ahubwo muratwicyisha
@ngagishow2614
@ngagishow2614 Ай бұрын
Nihatari kbsa
@MoiseRWAKARERA
@MoiseRWAKARERA Ай бұрын
Ahubwo muzamubwirengo urwanda rubyara burimunsi abiteguye kurwaniririra Umubyeyi kuko igihugu cyacu N'umubyeyi cyaaratureze none turakuze ,none ninde wahungabanya umubyeyi wawe urebe kdi ufite ubwenge❤
@OkeloShyaka
@OkeloShyaka Ай бұрын
🇷🇼
@AfricaYacu
@AfricaYacu Ай бұрын
Uwarozi abanyarwanda ntiyakarabye kbs,ese abanyarwanda muzahigana kujyeza ryari mwese ko muri abanyarwanda habuze iki ngo mubane mumahoro
@inkurutimes1332
@inkurutimes1332 Ай бұрын
N’ahantu hose kw’isi si abanyarwanda gusa 😢
@BagumireEmmy-cb2xj
@BagumireEmmy-cb2xj Ай бұрын
Rwana nibyawe ibyabandi birek banza uhunge urukuriho abanyarwanda bareke
@qubitalpha976
@qubitalpha976 Ай бұрын
Ese ntawandusha iyi video yose ya kabarebe nayikurahe ? uwandusha aho yayikura yayimpa reply
@Eliabtuyizere
@Eliabtuyizere Ай бұрын
kzbin.info/www/bejne/fnfRaYSJbJufocU&pp=ygUka2FiYXJlYmUgYXZ1Z2Ega3VyaSBrYXl1bWJhIG55YW13YXNh
@gateraegide9302
@gateraegide9302 Ай бұрын
Txs afande
@ndayiragijetheophile1874
@ndayiragijetheophile1874 Ай бұрын
Aba bagabo baratubeshya cyane kuki mwari muzi ayo manyanga yose yakoraga mugakomeza kumuha amapeti akagera n'aho aba Full General?
@o.g4973
@o.g4973 Ай бұрын
Abanzi bose bu Rwanda ntabwo bizagwa neza
@KelliaMugisha
@KelliaMugisha Ай бұрын
Kayumba ninka papa wanjye ariko biteye isoni kumva . Ubuntu yarwanye urugamba rwokubohora igihugu niwe . yifatanyeji ninerahamwe koko😢!!! Birambabaye
@gorettyndoli6890
@gorettyndoli6890 Ай бұрын
Ariko mana biteye agahinda ni Soni
@Jo-vk6zl
@Jo-vk6zl Ай бұрын
If this is true, Kayumba must be crazy. These are not his allies, they will kill him, it's a matter of time.
@angelmacha7802
@angelmacha7802 Ай бұрын
Kayumba ntakunda abanyarwanda numwanzi wabanyarwanda
@shortylo1515
@shortylo1515 Ай бұрын
Kayumba akunda abanyarwanda niyompamvu RNC itegererwa kubohora abanyarwanda
@YusufuAbdallah-e4c
@YusufuAbdallah-e4c Ай бұрын
Mushaka kurimbura abatutsi ariko?
@gashirabakedieudonne7844
@gashirabakedieudonne7844 Ай бұрын
😂😂😂😂😂😂😂😂nonese ubu uwo munyabwoba gutyo niwe wabatera ubwoba koko😂😂😂😂😂😂😂😂
@Hategekimanatheotime
@Hategekimanatheotime Ай бұрын
Nanjye ntumbaze niba ntacyo ashoboye abatera ubwoba wiki nimureke azaze atubone
@tny9116
@tny9116 Ай бұрын
Matama😂😂😂😂😂 kisekedi ntiwadukanga woe😅😅😅😅
@BSCltd
@BSCltd Ай бұрын
Ariko iyo neza mwamugiriye niyihe ahubwo yabarushaga ubwenge ibaze kweli nugushwana nkabagore karibo bashwana bageraho bagashinzana no kuroga Kandi batabikora.hhhhh Ndumiwe 26:39
@fabienbazatsinda6812
@fabienbazatsinda6812 Ай бұрын
Bajya banavuga ko Kagame yakundaga kukubwira ngo manura aga pantalon uzamure agashati maze ukaryama wubamye ahasigaye ngo akaguhata ikinyafu ku kabuno kagatota, akaba ariyo mpamvu wahahamutse ukaba umuramya . Nabyo uzagire icyo ubitubwiraho naho gusebya Kayumba byo bigaragara ko yakurutaga kuko bamuhaga imyanya n'amapeti kubera ko babonaga abishoboye , gusa yari afite kandi aracyafite icyifuzo cyo gukomeza kugera hejuru y'aho hose yari ageze.
@OkeloShyaka
@OkeloShyaka Ай бұрын
Wasanga uri umushoferi 😅
@JanvierBarawigeneraRujana
@JanvierBarawigeneraRujana 21 күн бұрын
Abanyarwanda ko mudakunda intambara ariko mukayishora mubandi
@TigerlessMary
@TigerlessMary Ай бұрын
Oya biragaragara rwose umuntu nkuyu kuba akiruka kugambanira igihugu cye nimyaka afite ,ntarukundo narucye ibye nindamu gusa ,yarahemutse nubu aracyakomeje nindaye yeeee gusa.
@SéraphineGASINGIRWA
@SéraphineGASINGIRWA Ай бұрын
Ahaaaa ndumiwe koko😊
@MoiseRWAKARERA
@MoiseRWAKARERA Ай бұрын
Ntago byamuhira guhungabanya urwatubyaye rukadukuza twebwe turi tayali kdi cyanee
@Mukarusagara
@Mukarusagara Ай бұрын
Uhemukira u Rwanda rwamubyaye ntarama
@samsungmobile589
@samsungmobile589 Ай бұрын
Yoooo Kayumba arashaka gupfa nabi disi! Interahamwe zimwanga kubiii. Ubu niba kwiyunga na RPF byanze , yakagombye kwituriza akaguma aho yibereye naho ibibyo ntabwo bizamuhira.
@YusufuAbdallah-e4c
@YusufuAbdallah-e4c Ай бұрын
Burya garde barayigura ngaho rero
@YusufuAbdallah-e4c
@YusufuAbdallah-e4c Ай бұрын
Niba arukooo numuhemu
@YusufuAbdallah-e4c
@YusufuAbdallah-e4c Ай бұрын
Maxikini kaarebe ama batayon ya far yarayazi amazina
@Cheetah-w4n
@Cheetah-w4n Ай бұрын
Channel ya propagandes n'ibihuha gusa iri muzikorera IS.
@ngabonzimaally1539
@ngabonzimaally1539 Ай бұрын
Iyi mbwa ngo ni Tschisekede isakuza irega u Rwanda ite ahubwo ariyo iri gukorana nabanzi bigihugu.
@uzabakirihosalvator2796
@uzabakirihosalvator2796 Ай бұрын
Nyiri uruganda rwa Bavalia yakurega ugahanwa pe!
@HeritierSimubiMuhoza
@HeritierSimubiMuhoza Ай бұрын
Kayumba azatubabarire abigerageze , abanyarwanda ba nyabo ku mutima bari kuribwaribwa dutegereje ko we na Tchisekedi babigerageza maze bakareba ngo uru Rwanda turongera turwagure dore ko banatwibye ubutaka bwacu akaba ariyo mpamvu bene wacu bose bari muri Masisi bamazwe bicwa bazira ngo nabatutsi nyamara byose byaratewe nabazungu baje kudukatira imipaka yacu bakisanga muri congo . Ngaho bazagerageze ibyo byose barebe ngo turisubiza ahahoze ari ahacu
@NDIZEYECharles-sx6mr
@NDIZEYECharles-sx6mr Ай бұрын
Ibyo ndimva ntabuhemu burimo ahubwo azi kwi débrouillard no kwa FK niko azabigenza, banyarwanda non fears this GN KY.
@MiburoJeanPaul-nx4lz
@MiburoJeanPaul-nx4lz Ай бұрын
Kayumba numuntu wumugabo ntameze nkawe wambwawe kabarebe tagirindero wirigwa heheta munyo ya kagonyori !
@IYAMUREMYETELESPHORE-w5r
@IYAMUREMYETELESPHORE-w5r Ай бұрын
Burya koko ngo ubuze ikiboneye afata ikibonetse! Kayumba Nyamwasa mu bufatanye n'interahamwe yarwanyije mu gihe cyose yari akiri mu ngabo z'u Rwanda!!? Ngo umusazi w'i Musambira yasomeje amase amaganga ati:ibidahuye ni ibi. Kayumba agiye gusaza nabi rwose biriya ni nko gusaba uwo wimye, niba anatekereza ko Interahamwe ari abantu aribeshya ahubwo igihe cye cyo gupfa kiri hafi.
@Rud636
@Rud636 Ай бұрын
Uwo musazi ntabwo yari uw’imusambira😂
@IYAMUREMYETELESPHORE-w5r
@IYAMUREMYETELESPHORE-w5r Ай бұрын
@@Rud636 Ubwo wowe hari ahandi umuzi!
@CizaVenant-i1y
@CizaVenant-i1y Ай бұрын
😊
@BahatiRuda
@BahatiRuda Ай бұрын
Turikumwe 100%
@wilsongafurero4284
@wilsongafurero4284 Ай бұрын
Kayumba Nyamwasa n' ikinywamaraso nka shebuja Kagame Hitler Paul, imiryango ya gereza irabategereje.
@bizashira2108
@bizashira2108 Ай бұрын
Igihe yarimburaga abahutu Gisenyi na ruhengeri ntiyiswe umuhemu! Icyo numvise ni uko muri RPA habagamo ikimenyane n' amashyari! Ese ye, koko umutasi nta risk aba afite? Kabarebe ni umubeshyi kabuhariwe, uretse ko hari igihe abeshya nk' umwana muto!
@jeannemunezero8074
@jeannemunezero8074 Ай бұрын
2024 !! Najye kuyobora Hezbollah nyirayo bamaze kumutumura!! .
@ericntakiyimana4377
@ericntakiyimana4377 Ай бұрын
Ntimukatubeshye ariko, nimuvugeko haribindi mwapfuye ariko ibyo kuvugako ntacyo yaramaze mubireke kuko birazwiko yagize uruhare rukomeye mukubohora igihugu.
@ndayiragijetheophile1874
@ndayiragijetheophile1874 Ай бұрын
Mukosore mujye mutanga amapeti mushingiye ku bikorwa n'ubumenyi,amahugurwa umusirikari afite mu kurengera u Rwanda mureke ibyo mwita kugirira neza umuntu mukamuha amapeti ntacyo yakoze, ibyo n'ibyo bizakomeza gusenya Rwanda yacu nziza.
@Hategekimanatheotime
@Hategekimanatheotime Ай бұрын
Aha byantera kubaza kabarebe byinshi Ariko twemeye ubuhamya bwe gusa.......
@jacksonfrank2373
@jacksonfrank2373 Ай бұрын
Niba Uyumuhabo ashobora gushugurika bigeze Aho utubwiye afande we don't know what he is capable of
@Maniragabakibirira
@Maniragabakibirira Ай бұрын
R N C hejuru caneee
@chriss-jen
@chriss-jen Ай бұрын
lol
@MusoreFreddy-w8c
@MusoreFreddy-w8c Ай бұрын
Political y'urwanda irihasi Brenzett yuganda ukagera Kenyan biratandukanye cane wa gera Canada nibindi kbs erega kayumba kagame ya hemukiye beshi
@eliseenyilimanzi8312
@eliseenyilimanzi8312 Ай бұрын
NTABWO FATCHI yakorana n'abateguye; bakanayobora: GENOCIDE BAKOREYE ABATUTSI BO MU AKARERE K'IBIYAGA BIGARI. Abo gukorana na FATCH badafite ibiganza bijejeta amararaso barahari benshi.
@nkurunzizajustin709
@nkurunzizajustin709 Ай бұрын
Ahhhhhhhh amateka araha Nibinyoma afande kabarebe ibyo avuga. Nibinyoma koko. Inkotanyi. Ntizarinjiji zogutanga amaranka gusa kayumba yararivunikiye. Ararihira kd nakabarebe muntambara yokubohora urwanda ntahomwumva usibye. Operation gitona kd nabwo yari kumabwiriza ya nyamwasa kayumba. Gusa. Muntambara yokubohora urwanda abarikwisonga bayoboraga. Ni fande peace Abandi dodo Gashumba ibigira. Zaramba. Intarebatinya. Msitu. Kaka ahubwo kabarebe. Nawe amaranga wayabonye utambukijwe kuribeshi nogufatigihungu nyamwasa yarakurutaga akuriye jandarume. Kayumba mubaraho ubuhemu bwogutatira igihango FPR nkotanyi ariko suko yabonye amaranka yumuntu. Koko iyobiba kuyagura abasore baturutse yuganda sibo barikuyaguragusa nabavuye congo baribafite amafaranga nahandi afande. Gn kabarebe🫡
@ericmutabazi1845
@ericmutabazi1845 Ай бұрын
Kayumba we interahamwe zizamwirangiriza kuko ikosa azakora nukubizera
@HelloRwanda-ck5qz
@HelloRwanda-ck5qz Ай бұрын
Nibamwihere yirire Dore ko igifu cye ngo ntaho gitaniye n'i Nduba.ayo mu nterahamwe yabeshye ko azabasubiza iguhugu arayamaze none agiye kurya aya Zairwa k.a Kirumbo😂😂😂
@gashirabakedieudonne7844
@gashirabakedieudonne7844 Ай бұрын
😂😂😂😂😂😂😂😂😂
@ndahirwaaime7357
@ndahirwaaime7357 Ай бұрын
Uyu musaza arisonzeye nawe ashaka kurya kuya kisekedi nahubundi ibyoyatekereza byose ntateze kubigeraho nawe arabizi
@jeanmarieviane159
@jeanmarieviane159 Ай бұрын
Uvuze ukuri
@TwagiraEmmy-m5v
@TwagiraEmmy-m5v Ай бұрын
Ntamwadushobora
@G-MP
@G-MP Ай бұрын
Nabyumvise umwana apfa mwiterura Kumbi na Rank abandi batangiriraho yarayiguze yewe! Nagende Kayumba byaramuyobeye kuva kera. Ariko Muri story ya liberation struggle yacu nkunda akantu kavuga ngo His Excellence Aje! Nkasubiramo inshuro nyinshi cyane Harakabaho intwari yacu Nyakubahwa Paul Kagame. Ibigwari nka Kayumba n’abandi bazakorwa n’isoni Abo nanjye nabifasha rwose.
@JeanHakiza-w9l
@JeanHakiza-w9l Ай бұрын
Kbs
@bizashira2108
@bizashira2108 Ай бұрын
Ubwo uwazimugurishije ni nde?
@TheonesteNDAYISENGA-d9j
@TheonesteNDAYISENGA-d9j Ай бұрын
Ese Yaguze rank maze bamwera bate, bamuha imyanya ikomeye bate? Babyibutse c yuko agiye hanze. Ngewe aya makuru ntabwo nyemera.
@BSCltd
@BSCltd Ай бұрын
Gaka gake muzivamo sha ubwo c niba yarakumbaga Inka wagirango niwe wenyine cyangwa nabandi Niko babikoraga.nigute umuntu atunga Inka 300 Kandi yinjira mugihugu yaraje yikireye imbunda.inka zacu sha .muradukina mwatugize nka biye .ariko igihe kizabisobanura
@TurikumweInnocent-h1v
@TurikumweInnocent-h1v Ай бұрын
Kuzikonacamaze mumutegereze naza muzamwihanangirize amenye agaciro kurwanda naba nyarwanda
@Gracious-jl8so
@Gracious-jl8so Ай бұрын
Murikuzana ibyo kutujijisha ngo tutamenya ibiri kuba hano mugihugu
@batonitv
@batonitv Ай бұрын
Nibik birikuba mugihugu x kd?
@Gracious-jl8so
@Gracious-jl8so Ай бұрын
@@batonitv ubwo se ntabwo uba mu gihugu? Isi izakurangiriraho utabizi. None iki cyorezo barimo atubwira kiruta nà covide ntacyo wumvise
@InkomerezeMarianne-x2x
@InkomerezeMarianne-x2x Ай бұрын
In summary, nukuvuga ko amapeti yose mwamuhaye atari ayakwiye?!!! Mwihaye isi rero.
@Muhindaalbert-r5x
@Muhindaalbert-r5x Ай бұрын
Gusa icyonizeye nuko RDF irakomeye barishuka abanyarwanda turimaso
@humura11c96
@humura11c96 Ай бұрын
Nonese Kayumba UWO nibwo yagerageza guhungabanya umutekano w'urwanda ? Nrtabwo bizamuhira pe
@SéraphineGASINGIRWA
@SéraphineGASINGIRWA Ай бұрын
Ntugasebanye urumugabo
@ami5742
@ami5742 Ай бұрын
Hhhh order yagisirikare buriya muri kiriya gihe byarashoboka ko wayanga raa!!! Ikigaragara nuko ari political issue nonese koko bakugira umuru wa NSS udashoboye!? Byaba ari ikosa rikomeye gusa birumvikana ko ari ibinyoma
@ami5742
@ami5742 Ай бұрын
Ese muzatubwire urugamba rwo mundiza nuwarurwanye igihe brigade general Kabiligi yari yakamejeje byagenze bite ninde wayoboye intambara igihe byari byarananiranye??!
@YusufuAbdallah-e4c
@YusufuAbdallah-e4c Ай бұрын
Hamagara ntatore agufashe urugamba mwaramwaye kagame afite uburinzi bwi lmana
@chriss-jen
@chriss-jen Ай бұрын
Yemwe uriya nyamwasa agiye gusaza nabi pe, cyo kimwe na rusesabagina abasaza bibigwari, ipuuu bazagwishyanga nkibivume!
@AkimanaJosiane-f1q
@AkimanaJosiane-f1q Ай бұрын
Muzehe ntiyaguhipetirye ntabushobozi akubonaho
@gateteemmanuel1166
@gateteemmanuel1166 Ай бұрын
Mwijambo rimwe nabwira izo nterahamwe nabo bafatanyije nti " BARABASHUKA"
@OkeloShyaka
@OkeloShyaka Ай бұрын
Tuzabavuna😅
@jeanbaptistendayisaba750
@jeanbaptistendayisaba750 Ай бұрын
They can do nothing!
@NshimiyimanaGedeo
@NshimiyimanaGedeo Ай бұрын
Ese ayamakuru nkaya mubona yafashicyi ? Nubudode namacakubiri ababasaza bafutanyamateka nibicare bumvikana ubuzima bukomeze namwe muduhamakuru yubaka nahw,ubudode ntahobwazajyeza urwanda nabanyarwanda
@jeanmarieviane159
@jeanmarieviane159 Ай бұрын
Nkamwe ibigarasha na fdrl ntimwabyumva ni ineza yagirirwaho icyizere
@Muhindaalbert-r5x
@Muhindaalbert-r5x Ай бұрын
Twishimira biganiro mutugezaho.
@KareraAziz
@KareraAziz Ай бұрын
Kayumba akwiriye guhura na gisundigite kko niwe banganya ubwenge buke!!Gitinde uwo se wananiwe nibyiwe niwe uzagira icyo amumarira?? Imbwa ziragwira !!
@AlexisSibomana-q4r
@AlexisSibomana-q4r Ай бұрын
Ariko se kabarebe kuki ubesha ubesheriki sha wachanakitarezwe warezwe nkinyamisozi sha commendan wawe ukamubeshera mubana mubagore muba sivil sha ariko harigisirikare wakoze koko
@CR76609
@CR76609 Ай бұрын
Wowe urikigoryi wanjijiwe komanyoko!!! Urabivuga wagira ngourabizi we mushenzi! Ubona byabaye nonaha! Murwanda urubyiruko turangiza amashuri ntitubone akazi!!
@richardasiimwe3726
@richardasiimwe3726 Ай бұрын
Shame on Kayumba! Even if you have issues with the RPF you don't side with genocide perpetrators!!!
@NgaboJeanvier-iw4yu
@NgaboJeanvier-iw4yu Ай бұрын
RPF is more dangerous more than nterahamwe Cos RPF killing it'self etc.
@wilsongafurero4284
@wilsongafurero4284 Ай бұрын
Kayumba Nyamwasa = Kagame Hitler Paul.
@OkeloShyaka
@OkeloShyaka Ай бұрын
Nosense
@ShemGerald
@ShemGerald Ай бұрын
😅😅😅😅
@kabeeraanastus1335
@kabeeraanastus1335 Ай бұрын
Nonese kabarebewee ubwo mubyutubwihe urumva kayumba atarakurushaga ubwengekoko? Nubu arabukurusha kuko yanze kwirirwa akubitwinshi zaburimumsi nkawe ee umva kabarebewe urakitwa nuko utumvape
@manchesterunited4950
@manchesterunited4950 Ай бұрын
Ni so umukubita se! Komeza mwihishe muri ayo mashamba ibyanyu bizagaragara
@Hategekimanatheotime
@Hategekimanatheotime Ай бұрын
Yenda akubitwa ahari ntiwamenya ibyantu​@@manchesterunited4950
@MwalimuempireTV
@MwalimuempireTV Ай бұрын
Biased and subjective story
@irabarutablaisepascal8940
@irabarutablaisepascal8940 Ай бұрын
😂
@Cheetah-w4n
@Cheetah-w4n Ай бұрын
Channel ya propagandes n'ibihuha iri muzikorera IS.
@intekerezo2023
@intekerezo2023 Ай бұрын
Iyi nkuru ntacyo itumariye kuko ntidukora mu nzego z'ibanga! Muduhe ibitwubaka,ibyo bitareba aba espions!
@rutabayirukikiemmanuel
@rutabayirukikiemmanuel Ай бұрын
Haruwakibwiye kuyunva se?
@Hategekimanatheotime
@Hategekimanatheotime Ай бұрын
Hhhhhhh Ibi nabyo nikaderi kugirango tumenye ibyabaye neza Ariko harikintu nabonye amavuta namazi iyo ubivanzi avuta aranga akareremba nubu kabarebe numunyari birumvikana kandi ubukoze kuduha ukuri
@DianeMUKOBWAJANA-oo9ir
@DianeMUKOBWAJANA-oo9ir Ай бұрын
Disi nicyigwari kuva cyera mureke imbwa
@bizashira2108
@bizashira2108 Ай бұрын
hhhh ubwo ukaba wemeye ibibyoma James apfundikanyije 😂😂😂
1, 2, 3, 4, 5, 6, 7, 8, 9 🙈⚽️
00:46
Celine Dept
Рет қаралды 99 МЛН
PRANK😂 rate Mark’s kick 1-10 🤕
00:14
Diana Belitskay
Рет қаралды 11 МЛН
Prime Minister of Rwanda - Pierre Damien Habumuremyi
3:47
HarvestPlus
Рет қаралды 23 М.
"Niba hari umuntu w'umuhemu ubaho ni KAYUMBA NYAMWASA": Gen Kabarebe
1:52:16
1, 2, 3, 4, 5, 6, 7, 8, 9 🙈⚽️
00:46
Celine Dept
Рет қаралды 99 МЛН