Nibyo pe perezida Kagame ntabwo aru muntu usanzwe. Ibyo amaze gukora bidutera ishema nk'abanyarwanda kdi bika duha icyizere ko turi mu nzira nziza ituganisha aheza. Abakomeye bo kw'isi bavuze ibigwi bye. Na bandi ba koranye nawe bya hafi ba muvuga nk'umuyobozi udasanzwe. Jye nk'umunyarwanda usanzwe hari ibintu wenda bitazwi na banyarwanda benshi numvise cg niboneye bya nteye ishema. Nibuka urugendo rwa mbere nyuma ya jenocide ya korewe abatutsi perezida kagame akiri Visi- Perezida yakoreye i Burundi muri 1995 yaje gusura abanyarwanda. Icyo gihe i Burundi hari intambara ikomeye ya FDD yicaga abantu mu mihanda kuburyo abantu benshi narinzi biciwe muruwo muhanda wa Bujumbura-Kigali. Umunsi batubwiye ko Visi-Perezida Kagame agera i Bujumbura twagiye ku mutegereza ku kibuga cy'indege nkuko byari biteganyijwe twumva ko ata tinyuka inzira y'umuhanda kubera nta mutekano uhari. Icya dutangaje tukiri aho ku kibuga cy'indege batubwira ko Visi-Perezida Kagame yageze i Bujumbura kdi yaje mu nzira yu muhanda! Twahise tujya kuli hoteli ya Source du Nil aho twagiranye ikiganiro kiza tudashobora kwibagirwa kdi nibwo bwari ubwa mbere mubona na maso yanjye hafi cyane. Muri 2003 twari mu mahugurwa i Washington D.C. noneho muri week-end dutembera mu muruwo mujyi turi kumwe na bandi banyafrika benshi nibuka ko twanyuze iruhande rwa White-house cg Maison blanche ariyo nyubako ituwemo na Perezida wa Amerika hari umusore wibigango wa twerekaga aho tunyura ngo ntitwegere nkuko bisanzwe iyo nyubako kubera bya garagara ko uwo munsi hari imyiteguro ya korwaga muri jardin. Kubera hari mu gihe cy'ubukonje bworoshye twari twambaye ama koti kdi benshi muri twe dufite ibendera z'ibihugu byacu. Nibuka ko uwo musore wu munyamerika yagiye areba cyane ayo ma bendera twambaye nari inyuma angezeho areba iyanjye cyane ambaza ngo ni kihe gihugu musubiza ko ari uRwanda ya hise yishima ambwira ko Perezida Kagame amaze ibyumeru 2 ahavuye nanjye numva ndishimye kubona ko ibendera yu Rwanda ya rimenye pe! Indi nkuru ni yu mugore wo muri Côte d'Ivoire ya huye nu muntu twa koranaga muri za 2000 amubwira ngo hari umwana we muto ukunda Kagame ngo iyo ya riraga ya mubwiraga ngo uratuma Kagame ababara umwana agahita aceceka! Ngayo nguko utwo dukuru twanjye na ba sangizaga.