Рет қаралды 54,055
AMATEKA YA MRND
, Mouvement Revolutionaire Nationale Pour Le Develepment ( MRND) Iri ni ishyaka ryashinzwe na Perezida HABYARIMANA Yuvenal mu 1975 .arishinga yaryitaga ubwato ngo buzageza u Rwanda ku majyambere arambye na Demukarasi no kwishyira ukizana kwa buri wese Ariko ibyo byari amagambo ya Politiki araho n’Imvugo zitagize icyo zimaze kuko byarangiye ubwo bwato bukoze ikinyuranyo maze aho kujyana abanyarwanda mu itermbere no kubaho byanyabyo byarangiye MRND iroshye u Rwanda mu kintu kibi cyaba cyarabayeho mu mateka yarwo yose kuva rwabaho aricyo cya Jenoside yakorewe abatutsi. MRND yashenye u Rwanda.MRND yimitse politiki z’urwango n’amackubiri.MRND yari yubakiye ku ngengabitekerezo ya Jenoside ya HUTU Power.MRND yimakaje Iringaniza Ryashegeshe u Rwanda n’imibereho y’abaturage barwo.MRND yakoze Jenoside nk’ishyaka ryari kubutegetsi.MRND yagenzuraga igisirkare cyose cyateshejwe kurwana intambara kikajya kwica abaturage.MRND yashoye abasivili mu Bikorwa bya Gisirkare.MRND igereranywa n’ishyaka ry’Abanazi kubera ibyo aya mashyaka yakoze .MRND yashenye u rwanda ku kigero bitakozweho Nundi uwari wese .yari gatiki .amateka yayo nayahe? Byumwihariko muri uru rugendo rwo gutegura Jenoside .mu myaka 19 iri shyaka ryamaze ririho ni iki amateka n’ibihe byasigaranye kuriryo. MRND n’Icyasha cy’amaraso yasigaranye kubiganza byayo niyo ngingo tugiye kugarukaho mu kiganiro cyacu cyuyu munsi.iyi ni intsinzi Tv.Uwaguteguriye Iki kiganiro ni BIZIMANA Christian naho jye ugiye kukikugezaho ndi ERIC SAFARI.Mbahaye Ikaze.
Mu Ijoro ryo kuwa Gatatu Tariki ya 4/7/1973 rishyira kuwakane tariki 5/7/1973 Jenerali majoro yuvenal HABYARIMANA Ayoboye itsinda ry’abasirikare biyise inshuti z’Uwagatanu Nyakanga (les camarades de Cinq Juillets)yahiritse ubutegetsi bw’umusangirangendo we KAYIBANDA Gregoire.
Habyarimana amaze guhirika ubutegetsi inzego zose zari mu gihugu yazikuyeho arazisesa rwose maze ibintu asigara abigenzurana n’abasirikare be bari bamaze guhirikana nawe ubutegetsi .
HABYARIMANA yasheshe inzego zose ahereye ku ishyaka rya MDR Parmehutu ryari ryarashinzwe na KAYIBANDA rikaba ari naryo rukumbi ryari kubutegetsi mu Rwanda kuko kuva mu 1965 KAYIBANDA nawe yari yarakuyeho amashyaka yose asigarana MDR Parmehutu. Kuva ubwo u Rwanda ruhinduka igihugu cy’ishyaka rimwe .
Ubwo rero HABYARIMANA asesa ishyaka rya MDR byari bivuze ko akuyeho inzego zose.byihuse abari bagize Guverinoma yahise abafunga. Kuko agikora kudeta abaminisitiri bose bari muri Guverinoma ya KAYIBANDA bakaba bari barakoranye na HABYARIMANA mu gihe yari Minisitiri w’Ingabo yahise abafungira muri za Gereza za Ruhengeri na Gisenyi naho Perezida Kayibanda we yajyanywe ahitwa RWERERE.
uretse ibi kandi yasheshe Perezida HABYARIMANA Ubuyobozi bw’inteko Ishingamategeko y’Abadepite bavanwaho.ubwo ni nabwo Joseph HABYARIMANA Gitera yahise asubira iwabo I Butare kuko nyine Inteko yarimo nk’Umudepite itari ikiriho.
Ubuyobozi bwinzego zibanze nabwo bwahise buvanwaho .Ubuyobozi bwa Gisirikare nabwo arabuvugurura asigara ariwe ubugenzura.kuko kuva icyo gihe Habyarimana yabaye Umugaba w’ikirenga ;Umugaba mukuru w’ingabo na Minisitiri w’ingabo icyarimwe.
Tariki ya 1/8/1973 nibwo yashyizeho Guverinoma ye ya mbere Yari igizwe nabo bahirikanye Ubutegetsi ku mubare munini.
Habyarimana Ikintu yahugiyeho akimara guhirika Ubutegetsi ni Ibikorwa byo kwikiza abahoze ari abatoni Kubutegetsi bwa Kayibanda maze abanyapolitiki bari muri Repubulika ya mbere yahereye ku banyapolitiki bakomeye bo muri Repubulika ya mbere ;ndetse n’Abatoni ba Kayibanda baba abo mu muryango we cyangwa se abavukaga I Gitarama .
Muri make Umuntu wese Habyarimana Yikanze ko yari umutoni wa Kayibanda akaba yarumvaga ko atazamuyoboka yakoze ibishoboka byose Aramwica.benshi murabo biciwe mu magereza ya Ruhengeri na Gisenyi aho yari yarabafungiye.bishwe nabi mu rupfu rwuzuye Kubashinyagurira mu buryo bukomeye. Ibyurupfu rwaba banyapolitiki twabigarutseho mu kiganiro twabivuzeho byihariye.
#IntsinziTV, PerezidaHabyarimana